Umukinnyi Mukunzi Yannick agiye kwerekeza mu mahanga


Ku munsi w’ejo tariki 13 Mutarama 2019 nyuma y’umukino w’umunsi wa 14 ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya Kirehe FC, Umukinnyi wayo Yannick Mukunzi yaboneyeho umwanya wo gusezera abakunzi b’iyi kipe ya Rayon Sports,   akaba agiye kwerekeza muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu.

Mukunzi Yannick n’abakinnyi bagenzi be ubwo yasezeraga abafana ba Rayon Sports

Nyuma yo kunyagira Kirehe FC ibitego 3-0, umukinnyi wo hagati Yannick Mukunzi yasezeye abakunzi ba Rayon Sports azenguruka stade akomera amashyi abafana yambaye umwenda wanditseho ngo “Warakoze Rayon Sports”,mbere yo kujya muri Sweden kuwa 23 Mutarama 2019.

Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yavuze ko ashimira Yannick ko ari umukinnyi w’umunyamwuga ndetse wagaragaje ko akunda akazi ke. Yagize ati “Nagombaga gukinisha Prosper ariko nashatse guha agaciro Yannick Mukunzi kubera akamaro yagiriye Rayon Sports.Ni umukinnyi nishimiye kandi nifurije amahirwe masa mu gihugu cya Sweden agiyemo”.

Mukunzi Yannick ubwo yasezeraga abafana ba Rayon Sports

Umukinnyi Yannick Mukunzi wageze muri Rayon Sports avuye muri APR FC mu mwaka ushize wa 2018, akaba ari umwe mu bakinnyi bakunzwe n’abafana ba Rayon Sports cyane ko yagize uruhare runini mu gutuma igera mu mikino ya ¼ cy’imikino ya CAF Confederations Cup y’umwaka ushize.

 

IHIRWE Chriss

 

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.