Rutsiro: Kivu Beach Expo & Festival ikomeje gususurutsa abaturage  


Abaturage bo mu karere ka Rutsiro, cyane cyane abo mu murenge wa Boneza, baranzwe n’ibyishimo bidasanzwe ku munsi wa mbere wa Kivu Beach Expo & Festival yabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Ukuboza 2025. Ni iserukiramuco ryateguwe na Yirunga Ltd ku bufatanye n’akarere ka Rutsiro, rikabera kuri Palega Beach Inn, ryahuje ubukerarugendo, ubuhanzi n’imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda.

Kivu Beach Expo & Festival ni uruhurirane rw’ibikorwa birimo amarushanwa yo gutwara ubwato ateganyijwe kuri Kinunu Wonders kuwa 12 Ukuboza, umukino wa Volley Beach, Swimming Competition, gusura inyambo zoga mu Kivu ndetse na Boat Party izamara iminsi itatu kuva tariki 12 kugeza kuri 14 Ukuboza. Hazakurikiraho kandi Triathlon kuri Umutuzo Lodge, Badminton kuri Kaysun no Hiking ku Kariba Beach.

Yves Iyaremye, Umuyobozi wa Yirunga Ltd, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu n’akarere ka Rutsiro ku bufasha bwatumye ibirori bigenda neza. Yavuze ko yanyuzwe n’urukundo rw’abaturage akizeza ko azasubira kenshi gutegura ibindi bikorwa byongera isura y’ubukerarugendo.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa na we yashimye uruhare rw’inzego zose n’abafatanyabikorwa, yongera gushimira Umuhanzi Igisupusupu n’abaturage bishimiye ibirori ku rwego rudasanzwe. Yavuze ko Rutsiro igiye kongera imbaraga mu kwakira ibindi bikorwa by’imyidagaduro bizamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Iri serukiramuco ryitabiriwe n’abamurika ibikorwa byabo bagera kuri 50 bo mu ngeri zitandukanye, harimo abakorera mu Rwanda ibikorerwa mu mbuto, ubukorikori n’ibinyobwa bya gakondo.

Ni ku nshuro ya mbere umuhanzi w’icyamamare Igisupusupu aririmbiye muri Rutsiro, aho yakiriwe n’isinzi ry’abantu barenga ibihumbi 5000, barimo n’abaturuka ku kirwa cya Bugarura kizwiho kuba kigizwe n’abaturage basaga ibihumbi 2000, bose baje mu bwato, uburyo bwarushijeho kugaragaza umwihariko w’iki gikorwa.

Ibirori byazamuye umuco wo gusohoka no kwishimisha kuko bwa mbere abaturage banywereye byeri muri hoteli, banarya ku giciro cyoroshye dore ko biciro byamanutse kugera kuri 50%, mu rwego rwo korohereza buri wese kwishimira iserukiramuco.

Kivu Beach Expo & Festival ikomeje kuba urubuga rudasanzwe rwo kumurika ubumenyi, ubuhanzi n’ubukerarugendo bw’akarere ka Rutsiro.

 

 

 

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment