RIB yaburiye abahanzi bo mu Rwanda


Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 6 Kamena 2024 mu gikorwa cyo gusubiza telefone abantu bazibwe ndetse hanerekanwa abasore batanu bashinjwa kuziba,Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yaburiye abahanzi bakora ibihangano byuzuyemo ibitutsi.

Ati “Hari abahanga ibishegu, bogeza ibikorwa by’ubwomanzi n’ubusambanyi, ubu haje n’abatuka abantu bagatuka ababyeyi. Turagira inama abahanzi yo guhanga ibihangano bitabahanganisha n’amategeko kuko guhanga igihangano kiguhanganisha n’amategeko ari inzira yo kuzima, ibihangano nk’ibi bituma utamara igihe, ni byiza guhanga igihangano gituma abantu bahora bakumva bakajya bahora bakwibuka.”

Ibi Dr. Murangira yabigarutseho mu gihe muri iyi minsi impaka zikomeje kuba nyinshi ku mbuga nkoranyambaga bijujutira indirimbo ‘Sinabyaye’ Zeotrap aherutse gukora atuka anandagaza abahanzi babarizwa muri Trapish.

Abajijwe niba ubu butumwa ari ububurira abahanzi muri rusange cyangwa niba hari ibikorwa byo gukurikirana abasohoye ibi bihangano, Dr. Murangira yavuze ko ari ibikorwa bikiri mu iperereza bityo ko nta byinshi babivugaho.

 

 

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment