Nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kugabanya impfu ziterwa n’igituntu, iyi ndwara iracyari ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange, cyane cyane mu byiciro bifite ibyago byinshi byo kuyandura by’umwihariko abafite virusi itera SIDA kuko muri bo 12% bahitanwa nayo, mu gihe muri 2005 yicaga 1/2 cyabo. Abahanga mu buzima bavuga ko ubukene, imirire mibi, ubucucike bw’abaturage, ubwandu bwa virusi itera SIDA, kutamenya hakiri kare ko umuntu arwaye ndetse no gutinda kwivuza ari byo bikomeje gutuma igituntu kidacika ari nako gitwara ubuzima. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima…
SOMA INKURUMonth: July 2026
Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé yanditse amateka mashya ayobora u Bufaransa muri 1/8
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yakomeje kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza mu Gikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gufasha igihugu cye gusezerera Suède kiyitsinze ibitego 3-0, gihita kigera mu cyiciro cya 1/8 cy’irangiza. Uyu mukino wabereye kuri Stade MetLife muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo ku wa Kabiri. Nubwo Suède yatangiye isatira ishaka igitego hakiri kare, cyane binyuze kuri Anthony Elanga, u Bufaransa bwaje gufata umukino mu maboko bugenzura umupira no guhanga uburyo bwinshi bwo gutsinda. Mbappé yagerageje kenshi gufungura amazamu mbere y’ikiruhuko.…
SOMA INKURUTrump yanenze icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyaburijemo umugambi we
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje kutishimira icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyatesheje agaciro umugambi wari ugamije gukuraho ubwenegihugu bw’abana bavukira ku butaka bwa Amerika, mu gihe ababyeyi babo baba bari muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa bafite uburenganzira bw’igihe gito bwo kuhaba. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko kuba Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ihame ry’ubwenegihugu bushingiye ku kuvukira ku butaka bwa Amerika rikomeza kubahirizwa, ari icyemezo abona kitagirira inyungu igihugu. Yagize ati: “Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ubwenegihugu bushingiye ku…
SOMA INKURU