Uhanganiye na Perezida Emmanuel Macron kuyobora u Bufaransa, Marine Le Pen, yatangiye gushakirwa inenge aho avugwaho gukoresha nabi umutungo w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi “EU”, ariko we akemeza ko ari uburyo bwo kumwangisha rubanda. Mu gihe habura iminsi itandatu hakabaho icyiciro cya kabiri cy’amatora, Marine Le Pen akomeje gushinjwa gukoresha nabi amafaranga y’uriya muryango ubwo yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko wa “EU”. Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikinyamakuru cyo mu Bufaransa gikora inkuru zicukumbura, Mediapart cyatangaje ko Le Pen ashinjwa gukoresha nabi amayero 137,000. Le Pen kuri uyu wa Mbere…
SOMA INKURUYear: 2022
Ibiza bikomeje kwibasira Afurika y’Epfo
Ku munsi w’ejo tariki ya 13 Mata 2022, imvura nyinshi yaguye mu burasirazuba bw’Afurika y’Epfo yahitanye ubuzima bw’abantu 306, umwuzure yangiza imihanda inasenya amazu y’abaturage. Perezida Cyril Ramaphosa, yavuze ko iyi myuzure ari ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe. Yongeyeho ko ibiraro byasenyutse, imihanda, abantu bahasiga ubuzima, aho hari n’umuryango umwe wabuze abantu 10 icyarimwe. Amashuri agera kuri 248 yarangiritse bikomeye. Ramaphosa yagize ati “Iyi myuzure ni kimwe mu biterwa n’imihindagurikire y’ikirere. Ntidushobora gusubika ibyo tugomba gukora kugira ngo duhangane n’imihindagurikire y’ikirere. Ubushobozi bw’ikigo gishinzwe ibiza bugomba kuba ku rwego rwo hejuru.” Guverinoma…
SOMA INKURUIterabwoba rikomeje kuzambya ibintu muri Nigeria
Abaturage basaga ibihumbi 4,800 bamaze guhunga ingo zabo kubera ibitero by’iterabwpba byagabwe mu duce twa Kyaram, Gyambau, Dungur, Kukawa na Shuwaka, duherereye rwagati muri Nigeria. Agatsiko k’abantu bitwaje intwaro bagenderaga kuri moto barashe mu biturage bitanu byo muri Leta ya Plateau, batwika inzu z’abahatuye ndetse abarenga 100 bapfira muri uko kurasana bituma benshi bahunga ingo zabo. Umuvugizi wa Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi muri icyo gihugu, Nneka Ikem Anibeze, yavuze ko abamaze guhunga benshi ari abagore n’abana. Minisitiri w’itangazamakuru muri Nigeria yatangaje ko iyi mitwe y’abagizi ba nabi yitwaje intwaro irimo gukorana…
SOMA INKURUPACJA sponsored 2022 African Climate Change and Environmental Reporting Awards
By NIKUZE NKUSI Diane The Pan African Climate Justice Alliance has today launched the seventh African Climate Change and Environmental Reporting (ACCER) Awards whose theme is to drive and shape the African narratives that ultimately influence the 27 th Conference of Parties to the UN Framework Convention on Climate Change set to be held in Egypt in November 2022. First launched in 2013, the ACCER Awards has continued to gain interests among a growing number of participating journalists but also organisations that have continued to sign up for partnering…
SOMA INKURUU Rwanda rugiye gutangira kwakira abimukira, byitezweho byinshi ku buzima bwabo
Kuri uyu Kane tariki ya 14 Mata 2022, nibwo Leta y’U Rwanda yemeranyije n’uyu Bwongereza kwakira impunzi n’abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho bazafashwa kongera kubaho neza, ababishaka basubire mu bihugu baturukamo. Aya masezerano hagati y’impande zombi arasinyirwa muri Kigali Convention Centre, aho ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Minisitiri ushinzwe umutekano mu Bwongereza, Priti Patel. Aya masezerano areba abimukira n’impunzi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’ibyo hanze ya Afurika nibagera mu gihugu bazabaho nk’abandi banyarwanda. Ntibazashyirirwaho ikigo cyihariye bazabamo…
SOMA INKURUUmuyobozi wa OMS yanenze ivangura mu gufasha abari mu kaga
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Tedros Adhanom Ghebreyesus, yanenze ubusumbane n’ivangura bikomeje kugaragara mu gutabara abaturage bari mu kaga, aho abirabura badafatwa kimwe n’abazungu cyangwa ubundi bwoko. Yavuze ko Isi yashyize umutima cyane ku ntambara ya Ukraine nyamara hari ahandi abaturage bari mu kaga ariko ntawe ubitayeho. Asanga ibikorwa by’ubutabazi bidahabwa umwanya iyo abari mu kaga atari abazungu. Tedros yibajije niba Isi yita kimwe ku buzima bw’abirabura n’ubw’abazungu, agendeye ku kuba abari mu kaga k’intambara yo muri Tigray, Yemen, Afghanistan na Syria, batarigeze bitabwaho nk’uko muri Ukraine…
SOMA INKURUIkimenyetso cy’urwango rwateguwe mu myaka 35 ruganisha kuri Jenoside yakorewe abatutsi
Amategeko 10 y’Abahutu ya Gitera Habyarimana Joseph, wari umuyobozi w’Ishyaka APROSOMA “Association pour la Promotion Social de la Masse” ni ikimenyetso simusiga cy’urwango rwabibwe mu myaka 35 rutegura gukora Jenoside yakorewe abatutsi. Aya mategeko ya Gitera yerekana ko guhindura Abatutsi abantu babi byatangiye kera, ubwo batangiraga kwicwa mu 1959, bakangwa urunuka abandi bagacibwa mu gihugu bakagirwa impunzi mu bihugu bituranye n’u Rwanda n’ahandi. Amategeko 10 y’Abahutu, umuzi w’urwango Amategeko 10 y’Abahutu ni imwe mu nzira nyinshi zakoreshejwe habibwa urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi rwabibwe, rurakura, rugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe…
SOMA INKURUTariki 11 Mata itariki yishweho abatutsi batabarika hirya no hino mu gihugu
Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 11 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hakomeye hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. Ingabo z’Ababirigi zataye impunzi z’Abatutsi muri ETO Kicukiro, bicirwa i Nyanza ya Kicukiro Mu kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Kigali, (ETO) ryari ishuri ry’abapadiri b’abasaleziyani. Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha. Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi. Byabaye kuva Abatutsi bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11/04/1994 bajyanwa…
SOMA INKURUUko amatora yifashe mu Bufaransa, uhabwa amahirwe ni nde?
Emmanuel Macron wari usanzwe ari ku ntebe ya Perezida mu Bufaransa ni we wegukanye icyiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu n’amajwi 27.6%, akazahangana na Le Pen mu cyiciro cya kabiri. Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 10 Mata 2022, nibwo mu Bufaransa bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu bashaka uzabayobora mu myaka itanu iri imbere. Mu bakandida bari ku isonga bazahatana mu cyiciro cya kabiri ni Emmanuel Macron wiyamamariza manda ye ya kabiri na Mme Marine Le Pen, nyuma y’uko 97% by’amajwi bimaze kubarwa Emmanuel Macron yegukanye amajwi 27.6% akurikiwe…
SOMA INKURURusizi: Barasaba ubutabera ku barundi babiciye ababo
Mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rusizi byatangirijwe i Nyarushishi tariki 07 Mata 2022, abarokotse barasaba ubutabera ku barundi bakoze jenoside bakabicira ababo . Abarokokeye i Nyarushishi ubu ni mu murenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi bavuga ko mu myaka 28 ishize bibuka ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishimira ko hari ibyo bamaze kugeraho ariko bakaba basaba gukurikirana abarundi bari impunzi mu mwaka wa 1993 bazanywe i Nyarushishi bakagira uruhare muri Jenoside aho bafatanyije n’Interahamwe kwica Abatutsi benshi.Abarokotse…
SOMA INKURU