Bamwe mu badepite bagarutse ku kibazo cy’urwego rw’ubwishingizi rutemerera ihiganwa mu mitangire ya serivisi, bavuga ko abaguzi babura amahitamo kubera ishyirwaho ry’ibiciro rusange na serivisi zisa, zimwe zinubirwa ko ziba zikandamiza abaguzi. Komisiyo y’ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko, irasanga hari ikigomba gukorwa mu rwego rwo kuzamura uruhare rw’ubwishingizi mu bukungu bw’igihugu n’imibereho y’abaturage. Ibi byavuzwe ubwo komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite yagaragarizaga iyo nteko raporo yayo ku isesengura yakoreye raporo y’ibikorwa bya banki nkuru y’u Rwanda. Iyi komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu isesengura yakoze yagarutse ahanini ku…
SOMA INKURUYear: 2022
Rwanda: Hari abagomba gukomeza kwambara agapfukamunwa
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rwasabaye abakora muri serivisi zirimo Restaurant, Salon n’ahandi gukomeza gukora akazi kabo bambaye agapfukamunwa mu gihe bari kwakira ababagana. Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Gicurasi 2022 muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame yashyize abayobozi mu myanya, ifata ibyemezo n’ingamba zo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Iyi nama yavuze ko ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, kandi zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi kumwe hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima. Iri tangazo rivuga ko Abanyarwanda n’abaturarwanda barasabwa kwikingiza byuzuye, kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi…
SOMA INKURUNyagatare: Bane bafashwe bagerageza kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yatangaje ko hafashwe abantu bane mu bihe bitandukanye bagerageza kwinjiza ibiyobyabwenge, abandi bahungira mu gihugu cya Uganda. Yagize ati “Aba bantu bafashwe bagerageza kwinjiza mu gihugu urumogi, kanyanga, n’izindi nzoga zitemewe ndetse n’amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda.” Yongeyeho ko abafashwe bafatanwe ibiro 5 by’urumogi, amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda ibihumbi 40, Litiro 115 za kanyanga, amacupa 750 y’inzoga bita African Gin, n’amacupa 83 ya Zebra Gin.” SP Twizeyimana yavuze ko ibi bikorwa byagezweho biturutse ku makuru yizewe yatanzwe…
SOMA INKURUIbiganiro hagati y’ingabo z’u Rwanda na Uganda byitezweho byinshi
Nyuma y’iminsi ine y’ibiganiro byasojwe ejo hashize tariki 16 Gicurasi 2022, Leta y’u Rwanda na Uganda byashyizeho uburyo bushya bw’imikoranire, mu rwego rwo kurushaho kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi wigeze kumara igihe kinini utameze neza. Ibi bikubiye mu butumwa bwanditswe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, wari umaze iminsi mu biganiro n’itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bw’Igisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi. Uyu muyobozi yagize ati “Nyuma y’iminsi ine y’isuzuma ryatanze umusaruro twageze ku myanzuro myiza ijyanye…
SOMA INKURURutsiro: Kwitwa inganzwa bakarinda abana babo imirire mibi nta pfunwe bibatera
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “DHS” muri 2015 bwagaragaje ko abana bari bagwingiye bari 45,8%, muri 2020 bwagaragaje ko igwingira ryari rigeze kuri 44,4%, Guverinoma ikaba yarihaye intego yo kugabanya igwingira rikagera munsi ya 19% bitarenze umwaka wa 2024. Akaba ari muri urwo bamwe mu bagabo bemeje gufatanya n’abagore babo muri uru rugamba nubwo babita inganzwa. Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere 13 two mu Rwanda turi kwitabwaho byihariye nyuma y’aho bigaragaye ko igwingira ry’abana riri hejuru cyane, ni muri urwo rwego hari abagabo bahagurukiye iki kibazo nubwo bagenzi…
SOMA INKURUGusabwa ruswa y’igitsina ntibyamuciye intege ahubwo byamufashije gutera intambwe
Ishimwe Sandra uzwi nka Nadia muri Citymaid, ni umwe mu bakobwa uzwi muri sinema nyarwanda watinyutse guhishira ko yatswe ruswa y’igitsina kugira ngo abashe kwinjira muri uyu mwuga ngo ariko ibi byamuteye imbaraga kuri ubu akaba yashyize hanze filime ye bwite yise “umubi”. Mu myaka 10 amaze muri uyu mwuga yashimye Imana yamufashije kurenga iyi mitego, ati “Ndabishimira Imana, byansabye kwihangana no kudashaka kwirukansa ibihe…erega bakunze kuvuga ko iyo ubuze ubwenge n’Imana ikureka, byansabaga kwihangana sinshake kwirukansa ibihe, nkizera ko hari aho nzagera igihe nyacyo kigeze.” Filime ‘Umubi’ yakinwe mu…
SOMA INKURUAmayeri ya Perezida Putine yatangiye kunaniza intasi za USA
Ubuyobozi bw’intasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatangaje ko Perezida Putin ashobora gutungurana bidasanzwe, intambara yatangije muri Ukraine akayigeza ku rundi rwego. Umuyobozi w’uru rwego muri Amerika, Avril Haines yatangaje ko bigoye kumenya icyo Perezida Putin ateganya gukora nyuma y’amezi abiri atangije urugamba. Nubwo u Burusiya bwamaze kwigarurira agace ka Donbas, Haines yagize ati “ ntabwo twizeye ko urugamba rwa Donbas ruzatuma intambara ishyirwaho iherezo.” Inzego z’ubutasi za Amerika zavuze ko bisa n’aho Putin ari gutegura intambara izamara igihe kinini ku buryo kuri we intsinzi yarenga n’uduce twa Donbas.…
SOMA INKURUKimwe mu bihugu bigize EAC cyabeshye abishwe na covid-19
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko Kenya yabeshye imibare y’abishwe na Covid-19, iwugabanyaho ibihumbi 20 mu mwaka ushize. Mu 2021, Kenya yagize umubare munini w’impfu zatewe na COVID-19, aho nibura mu bantu 100.000, iki cyorezo cyicaga 45. Bisobanuye ko nibura abantu 24.471 bahitanywe nacyo. Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yo yatangaje ko kugeza mu mpera z’umwaka ushize, abari bamaze guhitanwa na COVID-19 bari 5,381, mu mwaka wabanje [2020] bari 1.681, bisobanuye ko mu 2021 bageraga kuri 3.700. The Nation yo muri Kenya yanditse ko imibare ya OMS yo…
SOMA INKURUUmugabo ushinjwa gukwirakwiza amavuta yaciwe mu Rwanda yafashwe
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku wa Mbere tariki ya 09 Gicurasi, ryafashe umugabo ukurikiranyweho gukwirakwiza amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo. Aya mavuta ahindura uruhu aherutse kwamaganwa n’Umukuru w’Igihugu mu mbwirwaruhame yavuze asoza Congress ya RPF-Inkotanyi yabaye tariki 30 Mata, 2022. Perezida Paul Kagame yagize ati “Hari ikibazo nari nzi ko muri RPF tutakigira, abantu batwika imibiri yabo ngo base nk’abazungu, hari ibintu bitwika abantu kandi bigira ingaruka mbi cyane, … ugasanga abantu intego yabo ya mbere ni ukwitukuza, ariko rero hari abagira ibyago bashaka…
SOMA INKURUIkibazo cy’abarwayi batahabwaga imiti ku bitaro bya Muhima cyahagurukiwe
Abasenateri bagize Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, basabye ko ikibazo cy’abarwaye indwara zitandura bavurirwa mu bitaro bya Muhima batabona imiti uko bikwiye cyabonerwa igisubizo kugira ngo hirindwe ko uburwayi bafite bwarushaho kubakomerera. Ibitaro bya Muhima bivuga ko hari abaturage 902 barwaye indwara zitandura bikurikirana barimo abafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, Diyabete, indwara z’umutima ndetse na Asima, abafite izi ndwara bavuga ko imiti ari ingenzi cyane ku buzima bwabo. Ikibazo cy’ibura ry’imiti irimo ikoreshwa mu kuvura umuvuduko w’amaraso ndetse n’indwara ya Asima, ni kimwe mu byo umuyobozi w’ibitaro bya Muhima Dr.…
SOMA INKURU