Hashize iminsi ibiri abagize Guverinoma ya Boris Johnson batangiye kwegura hamwe n’abandi bo mu nzego zitandukanye z’igihugu, umwe mu bantu ba hafi ba Johnson yatangaje ko mu masaha 48 ashize, yari afite gahunda yo gukomeza guhatana ku buryo adatega amatwi amajwi amusaba kwegura. Gusa aho bigeze ngo ni uko ari bwegure. Bivugwa ko ari buve ku buyobozi bw’ishyaka rye ariko akaguma ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’Agateganyo kugeza mu Ukwakira ubwo iri shyaka rizakorera amatora rikemeza umuyobozi waryo mushya. Johnson byitezwe ko ageza ijambo ku baturage b’u Bwongereza kuri uyu…
SOMA INKURUYear: 2022
Down Town hagaragaye umurambo w’umukobwa utamenyekanye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2022, hagaragaye umurambo w’umugore utaramenyekana imyirondoro wagaragaye mu mudugudu wa Nyarurembo, akagari ka Kiyovu, mu karere ka Nyarugenge, ahazwi nka “Down Town”. Bikekwa ko nyakwigendera yishwe abanje gusambanywa bitewe n’uko yari yambaye ubusa. Abaturage bari aho ibi byabereye babwiye itangazamakuru ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe yabanje gusambanywa bitewe n’uko yari yambaye agapira karimo amabara y’umweru mu gihe hasi nta kintu yari yambaye. Umusore witwa Emmanuel ukorera Down Town yagize ati ” Namubonye saa Mbiri yari yambaye ubusa yambaye ikariso…
SOMA INKURURuhango: Umuyobozi w’akarere yahakanye yivuye inyuma ibimuvugwaho
Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye mu cyumweru gishize, Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye itangazamakuru ko nta mukozi atoteza kuko nta baruwa bari bakira y’ufite akarengane. Bamwe mu bakozi b’akarere ka Ruhango kuva ku rwego rw’akarere, abo mu mirenge bakunda guhura kenshi mu nama n’abagize Komite Nyobozi y’aka karere bashinja Umuyobozi w’akarere ka Ruhango kubuka inabi iherekejwe n’ibitutsi ku bintu bitoya baba babajijwe. Bakanenga izo mvugo ko zitari zikwiriye ku muyobozi wo kuri uru rwego watowe n’abaturage. Bakavuga ko iyo ababonyeho ikosa cyangwa ibyo bakoze bitamushimishije byagombye gushyirwa mu nyandiko…
SOMA INKURUImfungwa 600 zatorotse gereza
Minisiteri y’Umutekano muri Nigeria yatangaje ko imfungwa zigera kuri 600 zatorotse gereza ya Abuja.Iyi minisiteri yavuze ko ahagana saa yine z’ijoro kuwa kabiri aribwo muri gereza humvikanye urusaku rw’amasasu y’inyeshyamba zigendera ku mahame ya Islam. Izo nyeshyamba bivugwa ko ari zo zatumye izo mfungwa zitoroka kuko zasenye urukuta rw’igipangu cya gereza, imfungwa zikabona uko zitoroka. Leta ya Nigeria yatangaje ko abasaga 300 batorotse bafashwe abandi bakigarura, nyuma yo gutangiza ibikorwa byo kubahiga. Izo nyeshyamba kandi zasize zishe umurinzi umwe wa gereza. Mu gihe izo nyeshyamba zagabaga igitero kuri gereza, ni…
SOMA INKURUNyuma yo guterwa inda imburagihe bagiye gufashwa kwigira
Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye bagiye kubaka ikigo ntangarugero kigisha imyuga itandukanye abangavu batewe inda imburagihe bikabafasha kwigira no kubona ubushobozi butuma babasha gufasha abana babo. Ni ikigo kigiye gutangira gikodesha kikazatangirana abangavu 100 muri Kanama kibigisha imyuga itandukanye ku bufatanye bw’Umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira n’iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa, Empower Rwanda ndetse na Mastercard Foundation. Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu kugira abana benshi batewe inda imburagihe mu mwaka wa 2021, mu turere dutatu tuza ku isonga aka mbere ni Nyagatare gafite abangavu…
SOMA INKURUImpamvu y’isubikwa ry’urugendo rwa Papa Francis muri RDC
Uruzinduko rwa Papa Francis rwasubitswe kuwa 10 Kamena 2022, nyuma y’uko abaganga bamutegetse kubanza gukira neza. Uretse ingendo yari afite muri Afurika zasubitswe, hari n’urugendo yari afite muri Lebanon mu kwezi gushize rwasubitswe ariko urwo mu mpera z’uku kwezi afite muri Canada ntabwo rurakurwa ku rutonde. Papa Francis yagaragaje agahinda yatewe no kutabasha kugirira uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Sudan y’Epfo, kubera ikibazo cy’uburwayi bw’ivi. Papa w’imyaka 85 yagize ati “Imana izi uko mbabajwe no kuba narasubitse urugendo rwari rutegerejwe igihe kirekire kandi rwifuzwaga cyane. Reka…
SOMA INKURUGatsibo: Imyaka ine irashize ibyari amasomo bimuviriyemo inda
Hirya no hino mu Rwanda hakorwa ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gusambanya abana, ariko ikibazo kijyenda gihindura isura aho mu karere ka Gatsibo umwarimu yitwikiriye amasomo y’umugoroba cyangwa atangwa nyuma y’andi (cour du soir) asambanya umwana yigishaga ndetse anamutera inda. Uwiswe Ange mu nkuru, utuye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo, kuri ubu afite umwana w’imyaka ine, akaba yaratewe inda afite imyaka 15 na mwarimu wamwigishaga amasomo y’inyongera (cour du soir) aho yemeza ko yafashwe ku ngufu n’uyu mwarimu. Ange atangaza ko yakorewe ihohoterwa na…
SOMA INKURUMinisitiri Biruta i Burundi
Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nyakanga 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda. Minisitiri Biruta yerekeje mu gihugu cy’u Burundi aherekejwe na Brig. Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 kimaze kibonye ubwigenge. Ubusanzwe, tariki 1 Nyakanga buri mwaka, Abarundi bitabira ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge, bakuye ku Bubiligi. Umwaka ushize mu ruzinduko nk’uru, Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, ni we…
SOMA INKURUUmuhungu wa Bazivamo Christophe yasanzwe yapfuye
Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arkansas iri mu iperereza ku rupfu rw’umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Hirwa Nshuti Bruce, wasanzwe hafi y’inyubako abanyeshuri ba Kaminuza ya Arkansas babamo yapfuye. Uwo muhungu, ni bucura bwa Bazivamo Christophe wabaye Minisitiri mu bihe bitandukanye mu Rwanda. Magingo aya, ni Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse ni na Vice Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi. Amakuru ahari atangaza ko mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena, Hirwa yari kumwe n’abandi bagenzi be bari gusangira, bukeye…
SOMA INKURUKarongi: Mwarimu yishwe n’umukobwa
Mu murenge wa Murambi, mu karere ka Karongi haravugwa inkuru y’umwarimu witwa Twagirayesu Jean Safari wishwe n’umukobwa w’umucuruzi bapfa amafaranga. Byabereye Mu mudugudu Nyabiranga, mu kagari ka Muhororo kuri uyu wa 28 Kamena 2022, ubwo uyu mwarimu yari agiye mu kiruhuko cya saa Sita akajya kugurira abana amandazi muri kantine y’uyu mukobwa. Mu gihe cyo kwishyura, uyu mukobwa yabwiye mwarimu ko amwishyura ibihumbi 18 Frw, mwarimu amubwira ko ayo mafaranga ari menshi, amuha ibihumbi 10 Frw kuri MoMo. Bahise batangira gushwana, muri izo ntonganya ni bwo umukobwa yasohoye icyuma agitera…
SOMA INKURU