Perezida Kagame yahuye n’umuyobozi mukuru wa IMF

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa aho yitabira inama mpuzamahanga yiga ku gihugu cya Sudani n’indi iziga ku gutera inkunga ubukungu bwa Afurika, yanahuye n’Umuyobozi mukuru w’ikigega cya IMF, Madame Kristalina Georgieva. Madame Georgieva yishimiye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame, avuga ko u Rwanda rwungukiye ku kugira Umuyobozi nka Perezida Kagame wagaragaje uruhare mu gukemura ibibazo bitandukanye. Yagize ati “U Rwanda rwagize amahirwe yo kukugira mu gushyira ibintu ku murongo, mu mavugururwa witaye ku ntego z’iterambere rirambye. Ushobora gukomeza kwizera ubufasha bwacu mu guteza…

SOMA INKURU

Amwe mu mabanga y’umuherwe Bill Gates yagiye hanze

Muri Werurwe 2020 nibwo Bill Gates yatangaje ko yavuye mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Microsoft, iki cyemezo cyaje gikurikirana n’ikindi yari yarafashe mu 2000 cyo kuva ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru muri iki kigo. Mu itangazo Bill Gates yashyize hanze mu 2020 ubwo yafataga icyemezo cyo kuva mu Nama y’Ubutegetsi ya Microsoft, yavuze ko yabitewe n’uko umwanya munini ashaka kuwuharira ibikorwa by’ubugiraneza asanzwe akora mu bijyanye n’ubuzima, iterambere, uburezi ndetse no kongera uruhare mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe. Yagize ati “Ndishimye ndetse mbona icyiciro gikurikiyeho nk’amahirwe yo gukomeza ubucuti ndetse n’ubufatanye bufite…

SOMA INKURU

Nyuma yo gufungurwa yahishuye akamuri ku mutima

Ikishaka  David umaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda nka Davis D, nyuma y’iminsi akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure, akaza kurekurwa n’ubutabera, yahise asohora indirimbo ashimiramo buri umwe wamubaye hafi. Muri iyi ndirimbo Davis D atangira yumvikanisha ko nubwo yatawe muri yombi akanafungwa, ari ikinyoma bamugeretseho, ko atigeze akora icyaha yashinjwaga. Hari aho yagize ati “Inkuru zincira imanza zangize ruharwa nta mpaka.” Muri iyi ndirimbo Davis D ashimira buri umwe wamubaye hafi, ku ikubitiro ahera k’uwitwa Paccy wamuhaye ikaze muri gereza aho yari…

SOMA INKURU

Senateri Nyirasafari yanenze byimazeyo uwari Perezida w’abatabazi

Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance, yanenze ubugwari bwaranze uwari Perezida wa Leta yiyise iy’abatanazi, Sindikubwabo Théodore, watangije ku mugaragaro Jenoside yakorerwe Abatutsi aho kuyikumira. Yabigarutseho kuwa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 ubwo yari yifatanyije n’abatuye mu Karere ka Huye kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 48 y’Abatutsi bazize Jenoside iherutse kuboneka mu Kagari ka Cyimana. Senateri Nyirasafari yavuze ko kuba Jenoside yarakoranwe ubugome n’ubukana muri Butare hakicwa Abatutsi benshi, byatewe na Sindikubwabo wahaje…

SOMA INKURU

Icyegeranyo cya Covid-19 mu Rwanda no ku isi

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 42 b’icyorezo cya COVID-19, abamaze kugaragarwaho n’icyo cyorezo guhera muri Werurwe 2020 bagera ku 26,141, mu gihe  abamaze gukira bageze ku 24,764 bangana na 94.6% barimo abantu 70 bakize.   Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga babaye 1,033  muri bo hakaba harembye abantu babiri.  Uyu munsi, umugore w’imyaka 81 ni we witabye Imana i Kigali, bituma umubare w’abamaze guhitanwa na cyo ugera kuri 344 bangana na 1.3% by’abatahuweho icyo cyorezo. Abarwayi bashya babonetse barimo abo mu Karere ka Karongi 18, Umujyi wa Kigali…

SOMA INKURU

Rwanda: Ingaruka za Covid-19 kuri za kaminuza zigenga

Abanyeshuri bagera ku bihimbi 10 bigaga muri za kaminuza zigenga n’amashuri makuru mu Rwanda, bahagaritse amasomo yabo, bikomotse  ku ingaruka za Covid-19. Umuyobozi w’ihuriro ry’amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda ,Kabera Callixte  avuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda, bwagaragaje ko amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda biza ku kubitiro mu bigo byazahajwe n’ingaruka za Covid-19, Kabera avuga ko mu igenzura ryakozwe basanze abanyeshuri bagera ku bihumbi 10 bahagaritse amasomo bitewe n’ingaruka za Covid-19. Yagize ati ”Covid-19 yatumye  bamwe mu banyeshuri batakaza ubushobozi bwo kwirihira amashuri, benshi…

SOMA INKURU

Uko Covid-19 yifashe mu Rwanda no ku isi

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2021, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 66 batumye abantu bamaze gutahurwaho na COVID-19  guhera muri Werurwe 2020 bagera ku 25,652. Uyu munsi hakize abantu bashya 34, bituma abamaze gukira icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda bagera ku 24,153 bangana na 94.1% by’abatahuweho uburwayi bose. Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga babaye 1,161  muri bo hakaba nta n’umwe urembye ubarimo, hakaba nta n’uwapfuye ku buryo umubare w’abamaze guhitanwa na cyo ukiri kuri 338 bangana na 1.3% by’abatahuweho icyo cyorezo Guhera ku wa Kane tariki ya 6 kugeza kuri…

SOMA INKURU

Huye: Imiryango 64 yaratujwe

Imiryango 64 irimo 56 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu mirenge ya Kigoma, Mukura na Ruhashya mu Karere ka Huye, yahawe inzu zo kubamo kuko yari imaze igihe itagira amacumbi meza yo guturamo.   Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka wa 2020/21 hagamijwe gufasha abaturage gutura heza no kubaho neza kuko umuryango uhawe inzu iba irimo n’ibikoresho byose by’ibanze mu buzima birimo iby’isuku, ibiryamirwa, ibyo ku meza, intebe, utubati n’ibindi. Imiryango 14 yubakiwe inzu mu mudugudu uri mu Murenge wa Kigoma, indi 34 yubakirwa mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge…

SOMA INKURU

Sudani y’Epfo ibintu bikomeje guhindura isura

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yasheshe Inteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo gukomeza inzira y’amahoro, nyuma y’imyaka isaga umunani iki gihugu kirimo imvururu n’umutekano muke bishingiye ku isaranganywa ry’ubutegetsi. CGTN yatangaje ko kuri iki Cyumweru aribwo Perezida Kiir yasheshe Inteko Ishinga Amategeko, ku gira ngo azabone uko ashyiraho abandi badepite barimo n’abaturutse mu batavuga rumwe na Leta. Hashize imyaka itatu hasinywe amasezerano y’amahoro hagati ya Leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi by’umwihariko Riek Machar. Amasezerano yasinywe, avuga ko 1/4 cy’abadepite bagomba kuba baturuka mu ishyaka rya Visi Perezida wa mbere w’iki…

SOMA INKURU

Rubavu: Abageni batawe muri yombi

Polisi yo mu Karere ka Rubavu yafashe abantu 71 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu Murenge wa Gisenyi, muri bo 42 bakaba bari bari kunywera inzoga mu tubari naho 31 bari mu bukwe barimo n’abageni. Abafashwe barimo kunywa inzoga barimo abari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho abantu bari bari kunywa begeranye mu tubari dutatu two mu Mujyi wa Rubavu. Hafashwe abari bari kwiyakira barimo n’abageni bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Gisenyi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere…

SOMA INKURU