Ejo hashize kuwa kane tariki 9 Nzeri 2021, Perezida wa Republika Paul Kagame akaba n’ umugabaw’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yayoboye inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda. Inama nk’iyi yaherukaga kuba mu kuboza 2020, icyo gihe yabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Iyi nama iba buri mwaka, igafatirwamo imyanzuro itandukanye. Yitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Abagaba b’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda ndetse…
SOMA INKURUYear: 2021
Uburyo bwo kubona ibinini birinda kwandura VIHSIDA bya ‘PrEP’ bugiye koroshywa
Inzego z’Ubuzima mu Rwanda ziri mu igerageza rigamije korohereza abaturarwanda bose kubona ibinini birinda umuntu kwandura virusi itera SIDA bya PrEP (pre-exposure prophylaxis) ubu bihabwa gusa abafite ibyago byinshi byo kwandura iyi virusi. Umwaka ushize wa 2020 nibwo hatangiye igeragezwa ry’ibi binini mu Rwanda, bitangirira mu bigo nderabuzima icumi byo mu Mujyi wa Kigali ngo harebwe ubushobozi bifite bwo kurinda umuntu kwandura VIH, nyuma bibone gukwirakwiza hose. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, gitangaza ko kugeza ubu ibi binini bimaze kugera mu bigo nderabuzima 192 mu gihugu hose, aho biri kugeragerezwa…
SOMA INKURUCEDEAO yahaye ibihano Guinée Conakry
Umuryango uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, CEDEAO wahagaritse Guinée Conakry mu bikorwa byawo nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe na Lt Col Mamady Doumbouya. Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’ikoranabuhanga yahuje abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango yabaye kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’amasaha 72 ubutegetsi bwa Perezida Alpha Conde buhiritswe. Nubwo Guinée yahagaritswe mu bikorwa bya CEDEAO, nta bihano by’ubukungu yahise ifatirwa nk’ihagarikwa ry’ubucuruzi n’ibindi bihugu cyangwa gufungirwa imipaka n’ibihugu bihana imbibi. Nta bihano kandi byafatiwe abantu ku giti cyabo nk’abagize uruhare mu ihirika ry’ubutegetsi, ngo babe babuzwa gukora ingendo…
SOMA INKURUIcyo OMS isaba ibihugu bishaka gutanga doze ya gatatu y’urukingo rwa covid-19
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryasabye ibihugu biteganya gutanga dose ya gatatu y’urukingo rwa Covid-19 mu kongerera abaruhawe ubudahangarwa, kuba bibihagaritse kugeza mu 2022. Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, kuri uyu wa Gatatu yavuze ko byaba bibabaje sosiyete n’inganda zikora inkingo zemereye ibihugu bimwe na bimwe gutanga dose ya gatatu, kandi hari ibindi byasabye iya mbere cyangwa iya kabiri bitarayibona. Yagize ati “Sinshobora guceceka mu gihe sosiyete n’ibihugu bifite ijambo ku itangwa n’ikorwa ry’inkingo bitekereza ko ibihugu bikennye bigomba gutegereza ibisigazwa. Abakora mu nzego z’ubuvuzi, abageze…
SOMA INKURUInteko z’abaturage zongeye gusubukurwa
Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 ibikorwa byinshi birimo ibihuza abantu benshi byahise bisubikwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo. Muri ibyo bikorwa harimo n’inteko z’abaturage ziba buri wa Kabiri zigakemurirwamo ibibazo bitandukanye ndetse bakajya n’inama ku byabateza imbere. Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021, Minisitiri Gatabazi yasuye abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, asubukura inteko z’abaturage. Yavuze ko abantu bari bamaze igihe bashyize imbaraga nyinshi mu guhangana na COVID-19 ariko aho bigeze n’ibikorwa by’iterambere no gukemura ibibazo by’abaturage bigomba…
SOMA INKURUBugesera: Uko imyumvire ya 20% y’abarokotse Jenoside ihagaze ku bafungurwa barabiciye
Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura abagera kuri 20% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera, batizera ko ababahemukiye bafungurwa iyo barangije ibihano bakagaruka mu muryango mugari baba barahindutse koko. Akarere ka Bugesera ni kamwe mu dufite amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko kari gatuwe n’Abatutsi benshi bitewe n’ibikorwa by’itotezwa bakorewe bakahacirirwa. Ibi byatumye hari umubare munini w’Abatutsi bishwe mu Bugesera ndetse bamwe basigaraga iheruheru batagira ababyeyi, inshuti n’abavandimwe; abandi barasenyewe. Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye, Interpeace, bwagaragaje ko hakiri ingaruka zirimo…
SOMA INKURUUko covid-19 ihagaze mu Rwanda no ku isi
Kuri uyu wa mbere tariki 6 Nzeli 2021, Abantu 10 bahitanywe n’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda, bituma umubare w’abamaze guhitanwa nacyo ugera kuri 1.134. Abagore bapfuye barimo uw’imyaka 94, uwa 87 n’uwa 66 b’i Nyagatare, uwa 70 w’i Karongi, uwa 9 n’uwa 71 b’i Nyaruguru, n’uwa 31 w’i Kigali, mu gihe abagabo bapfuye barimo uw’imyaka 67 w’i Kigali, uwa 76 w’i Burera n’uwa 63 w’i Rusizi. Mu bipimo 12.180, abantu 377 basanganywe Covid-19, mu gihe 12 bahawe ibitaro, naho abantu batatu bagasezererwa. Abarwayi bashya batangajwe barimo abo muri Kigali 51,…
SOMA INKURUMinisitiri Dr Biruta mu ruzinduko muri Turkiya rwitezweho byinshi
Kuva tariki ya 5 Nzeri 2021, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr. Biruta Vincent, ari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu cya Turkiya ku butumire bwa mugenzi we Mevlut Cavusoglu. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Turukiya ivuga ko ba minisitiri bombi bazaganira ku ngingo zirebana n’ubutwererane bw’ibihugu byombi, ku iterambere rigezweho mu karere buri gihugu giherereyemo ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Muri uru ruzinduko Minisitiri Dr. Vincent Biruta amaze guhura n’abayobozi batandukanye . 🇷🇼 🇹🇷 Minister @Vbiruta met with @SerkanKayalar_ President of @Tika_Turkey. The two exchanged on potential areas of cooperation between The Government of…
SOMA INKURUInzego n’ibigo bya Leta bigiye kubarizwa mu ruhame na PAC
Kuva ejo tariki 07 kugeza kuri 27 Nzeli 2021, abayobozi b’inzego n’ibigo bya Leta 85, bazitaba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), mu gikorwa cyo kubariza mu ruhame, kugira ngo batange ibisobanuro ku makosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020. Ibigo n’inzego bizabarizwa mu ruhame biri mu byiciro bikurikira: Inzego, ibigo n’imishinga byabonye “advserse opinion” (biragayitse) mu bijyanye no kuzuza ibitabo by’ibaruramari (financial statements); Inzego, ibigo n’imishinga byabonye “advserse opinion” (biragayitse) mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza (compliance) cyangwa muri “value for money”; Inzego, ibigo n’imishinga…
SOMA INKURURubavu: Impanuka idasanzwe yatwaye ubuzima bw’umuntu
Daihatsu yari ipakiye inyanya ivuye mu Murenge wa Rugerera yerekeza mu Mujyi wa Gisenyi, yacitse feri igonga urukuta rw’ibitaro bya Gisenyi umwe mu bantu babiri bari bayirimo ahita yitaba Imana. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yemeje aya makuru asaba abashoferi kujya bitondera aho iyi modoka yaguye kuko hakunze kubera impanuka. Ati “Impanuka yabaye muri iki gitondo saa kumi n’ebyiri ubwo yinjiraga mu mujyi icika feri abari bayirimo umwe yitabye Imana mu gihe undi arimo kwitabwaho n’abaganga. Ndashima Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe gukumira inkongi kuko bahise batabara ni…
SOMA INKURU