Sobanukirwa n’uduce Covid-19 yibasiye kurusha ahandi intandaro y’ingamba nshya


Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Kamena 2021, mu kiganiro n’abanyamakuru,   Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje impamvu y’ingamba nshya zo guhangana na covid-19, dore  ko mu gihugu cyose COVID-19 yiyongereye, ariko  hari uduce twibasiwe kurusha utundi.

Dr Ngamije yatangaje ko kugeza ubu ubwandu bwa COVID-19 bwikubye inshuro enye kuva mu ntangiriro za Kamena 2021. Ati “Uretse kwiyongera kw’abarwayi, ikigaragara n’uko ubwandu bwikubye nk’inshuro nk’enye. Twajyaga dutangaza nk’abantu 50 ku munsi ariko ubu turakabya tukagera kuri 800 ndetse twageze no kuri 900.”

Yakomeje agira ati “Biragaragara ko mu gihugu hose covid-19 yiyongereye ariko cyane cyane mu duce tumwe turimo Umujyi wa Kigali. Nta murenge udafite abarwayi, no mu turere two mu Majyaruguru naho niko bimeze uturutse Burera, Musanze, Gicumbi na Nyagatare ni ahantu bigaragara ko ubwandu bwiyongereye cyane ugereranyije n’uko byari bimeze muri Gicurasi.”

Yakomeje avuga ko kuva mu cyumweru gishize hari utundi turere two hagati mu gihugu turimo Kamonyi, Rwamagana na Rutsiro twatangiye kwibasirwa. Muri rusange ngo uturere twibasiwe cyane tugera kuri 14.

“Ubundi twajyaga tubona abantu benshi ariko badafite ibimenyetso byatuma bajya kwa muganga. Wasangaga 90% banduye ariko 10 aribo bafite ibimenyetso byatuma bajya kwivuza. Ubu siko bimeze kuko ubu 50 % by’abari kwisuzumishiriza kwa muganga, bava mu rugo bafite ikibazo gituma agenda.”

Minisitiri Dr Ngamije yakomeje agaragaza ko abarwayi ba COVID-19 bari mu bitaro byo hirya no hino biyongereye. Mu bitaro bya Nyarugenge ngo bavuye ku bantu 20 bari babirwariyemo muri Gicurasi bagera ku 127.

Ati “Igikurikira ni uko n’umubare w’abinjijwe mu bitaro wagiye wiyongera. Iyo urebye imibare uko yagiye izamuka muri uku kwezi, aho tuvurira muri Nyarugenge dutangira Kamena twari dufite abarwayi basaga 20, ubu dufite abasaga 127. Abarwayi bariyongereye mu bitaro muri rusange. Iyo bagezemo naho abenshi turi kubona bakeneye umwuka. Umwuka twakoreshaga muri bya bitaro naho ibipimo byiyongereye inshuro zigeze ku icumi ku munsi.”

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.