Ruhango: Barakekwaho kwica umuntu bamuziza ibiceri


Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 4 Mutarama 2021 rwataye muri yombi abagabo bane bakekwaho kwica Niyongira Zabulon bamuziza 300 Frw. Niyongira Zabulon w’imyaka 22 yishwe ku wa 3 Mutarama 2021, nyuma yo gukubitwa.

Abakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwe barimo Ntakirutimana Edison w’imyaka 42 usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Kinama, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango; Nyabyenda Philbert w’imyaka 20, Gatoya Jacques ufite imyaka 22 na Ntakirutimana Jackson, ucuruza butike.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko intandaro y’ubu bwicanyi ari uko Ntakirutimana Jackson na Niyongira Zabulon bagiranye amakimbirane, ashingiye ku mafaranga 300 Frw.

Bivugwa ko Niyongira yagombaga kwishyura Ntakirutimana Jackson ariko amafaranga yari amufite aburaho 300 Frw bitera kutumvikana ndetse birangira Ntakirutimana yitabaje abandi bantu baramukubita arapfa.

Umwe mu babonye biba yagize ati “Yahise agwa aho ngaho. Ntasanzwe ahatuye, yari yaje kuhanywera. Bamukubise bamwita igisambo, kugeza apfuye.’’

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko abo bagabo batawe muri yombi ndetse bari gukurikiranwa.

Yakomeje ati “Abo bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya Ruhango mu gihe iperereza rikiri gukorwa kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Hari no gushakishwa abandi babigizemo uruhare.’’

Dr Murangira yasabye abaturage kwitabaza inzego mu gihe bagize ibibazo bitandukanye.

Ati “Abaturage barasabwa kwirinda urugomo cyangwa kwihanira. RIB irashishikariza abaturage kwitabaza inzego z’ibanze igihe cyose hari ubangamiwe. Abayobozi b’inzego z’ibanze na bo barasabwa gufasha abaturage igihe cyose hari ugiriwe nabi, ku buryo uwahohoteye abandi yoherezwa kuri RIB kugira ngo amategeko yubahirizwe.’’

Yakebuye abayobozi b’inzego z’ibanze bijandika mu bikorwa rimwe na rimwe bihungabanya ituze ry’abaturage.

Ati “Muri ino minsi hari abayobozi b’inzego bamwe na bamwe barimo abanyerondo, ba mudugudu, abanyamabanga b’utugari n’imirenge, bamaze iminsi bagaragara mu bikorwa by’urugomo byo gukubita abaturage ndetse bikabaviramo urupfu. Ibi bintu bikwiye guhagarara bigasigara mu 2020.’’

Dr Murangira yavuze ko RIB itazihanganira umuntu wese uhutaza umuturage kuko agomba kubahwa.

Yakomeje ati “Igihe cyose umuyobozi yahawe inshingano zo kuyobora abaturage, abe intangarugero. Abaturage na bo rero bubahe abayobozi babo, birinde ibintu byose bibaganisha mu makimbirane.’’

Ingingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi kandi bihanishwa igifungo cya burundu.

 

SOURCE: Igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.