Minisitire w’ubuzima wa Kenya yatunguwe n’uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu guhashya malariya


Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Mutahi Kagwe akaba ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yashimye uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kurwanya Malaria avuga ko ibihugu byo mu karere bikwiriye gutahiriza umugozi umwe mu rugamba rwo guhashya iyi ndwara.
Minisitire w’ubuzima wa kenya uhereye iburyo ari kumwe n’uw’u Rwanda bamurikirwa uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu guhashya malariya 

Minisitiri Kagwe yashimye uburyo abajyanama b’ubuzima bafatanya n’abakozi ku bigo nderabuzima gushakisha aho imibu iterera amagi ngo hafatwe ingamba zo kuyirinda hakiri kare.

Yavuze ko ibi bikorwa abajyanama b’ubuzima bakora ari indashyikirwa kuko bifasha igihugu mu kuzigama amafaranga menshi yakabaye agenda mu bikorwa byo kuvuza abarwayi ba Malaria.

Yabitangaje ku wa 16 Ugushyingo 2021 ubwo yasuraga Akarere ka Karongi, Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Ngamije Daniel akamwereka ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima n’uruhare bagira mu guhangana na Malaria.

Abajyanama b’ubuzima beretse aba bayobozi uburyo bakoresha mu kurwanya Malaria burimo imiti yica imibu n’uburyo bwo gusuzuma ibidendezi bakamenya niba birimo imibu itera malaria.

Iyo babonye ikidendezi kirimo imibu itera Malaria bahita bakigomorora bagashyiramo amazi mashya ibi bakabikora buri minsi itatu kugeza iyo mibu ipfuye igashira.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mubuga yabwiye aba baminisitiri ko uburyo bwose bwo kurwanya Malaria hiyongereyeho no kuba isigaye ivurwa n’abajyanama b’ubuzima byatumye ibipimo by’abarwayi bayo muri aka gace bimanuka biva kuri 37% bigera kuri 12% ndetse ngo nta muntu ukicwa n’iyi ndwara.

 

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.