Gashyantare: Ukwezi karundura ku buzima bw’abanya Ukraine


Minisitiri w’ingabo wa Ukraine yatangaje ko Uburusiya burimo gutegura igitero rurangiza gishya, aburira ko gishobora gutangira tariki 24 z’uku kwa Gashyantare. Oleksii Reznikov yavuze ko Moscow yakusanyije ibihumbi by’ingabo kandi ishobora “kugerageza ikintu” ku isabukuru y’umwaka umwe itangije iyi ntambara.

Minisitiri w’ingabo wa Ukraine ateguza igitero karundura kuri Ukraine

Icyo gitero kandi ngo cyaba kijyanye no kwizihiza “umunsi mukuru wo kurengera igihugu” mu Burusiya wizihizwa n’igisirikare tariki 23 Gashyantare.

Perezida Zelensky yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ati: “Uburyo bwonyine bwo guhagarika iterabwoba ry’Uburusiya ni ukubutsinda. N’ibifaru. N’indege. Na misile ziraswa kure.”

Ukraine yongeye gusaba bushya indege z’intambara ngo biyifashe kwirinda nyuma y’uko Ubudage, Amerika n’Ubwongereza byemeye kuyoherereza ibifaru by’intambara.

Minisitiri Reznikov yavuze ko Moscow yakusanyije abasirikare bagera ku 500,000 bo gukora kiriya gitero.

Muri Nzeri(9), Perezida Vladimir Putin yatangaje kwinjiza mu ngabo abantu 300,000 avuga ko byari ngombwa ko baza kurinda “ubusugire bw’igihugu”.

Ariko Reznikov avuga ko umubare nyawo w’abinjijwe mu ngabo bakoherezwa muri Ukraine ushobora kuba urenze uwo.

Nubwo hari imirwano ikomeye mu gace ka Donbas k’iburasirazuba, intambara isa n’iyagumye hamwe mu mezi ashize kuva Ukraine yakwisubiza umujyi wa Kherson uri mu majyepfo.

Uretse kuba Uburusiya bwarafashe umujyi muto wa Soledar, impande zombi ntabwo zirongera kwigira imbere bigaragara.

Ikigo cyo muri Amerika kitwa Institute for the Study of War (ISW) vuba aha cyavuze ko Moscow yaba ishaka “gukora igikorwa rurangiza” igakora “igitero kinini” mu burasirazuba.

Reznikov avuga ko abakuru b’ingabo ba Ukraine bashaka “gukomeza ingerero no gutegura kwigaranzura” mbere y’uko Uburusiya bukora ibi bivugwa.

Yagize ati: “Nizeye ko umwaka wa 2023 uzaba umwaka w’intsinzi ya gisirikare”, yongeraho ko ingabo za Ukraine “zitatsindwa ibyo zatangiye” mu mezi ashize.

Uyu mu minisitiri w’ingabo za Ukraine yari ari mu Bufaransa aho yagiye kugura izindi ntwaro za MG-200 za radar zo kurinda ikirere, zishobora kongera ubushobozi bwo kubona misile na drones z’Uburusiya, harimo na misile ziraswa kure cyane.

Ibivugwa na Reznikov bije nyuma y’uko ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine butangaje ko Perezida Putin yasabye ingabo ze gufata akarere ka Donbas mbere y’uko iki gihe cy’urugaryi kirangira.

Ariko kuwa mbere, umunyamabanga wa OTAN Jens Stoltenberg yaburiye ko nta kimenyetso ko ibyifuzo bya gisirikare bya Putin ari ugufata uburasirazuba bwa Ukraine gusa.

Yagize ati “Barimo kuzana intwaro nshya, amasasu menshi, no kongera izo bikorera, ariko kandi banakura izindi ntwaro nyinshi muri Iran na Korea ya Ruguru”.

Yongeraho ati “Hejuru y’ibyo, nta kitwereka ko Perezida Putin yahinduye umugambi rusange we w’ibi bitero – uwo ni ukugenzura umuturanyi, gufata Ukraine. Rero mu gihe cyose bikimeze gutyo, tugomba kwitegura intambara ndende.”

Mu butumwa yatanze mu ijoro ryo kuwa gatatu, Perezida Zelensky yavuze ko uko ibintu byifashe ku ngerero bigoye ingabo ze.

Yagize ati “Imbere ku rugamba mu burasirazuba hari ukwiyongera runaka kw’ibitero by’abaduteye. Ibintu biragenda birushaho kuba bibi cyane.”

SOURCE: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.