USA: Trump akomeje kurwanirwa ishyaka n’abasenateri

Abasenateri bagize ishyaka ry’Aba-Républicains Donald Trump akomokamo, bagaragaje ko batiteguye gutera icyizere uwo mugabo umaze iminsi asohotse muri White House, ku birego byazamuwe n’abo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates bashinja Trump kugira uruhare mu myigaragambyo karundura iherutse kubera ku Ngoro Ishinga Amategeko ya Amerika, igahitana batanu barimo n’umupolisi. Nyuma y’uko Trump aterewe icyizere n’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika ku nshuro ya kabiri, kuri uyu wa mbere iyo Nteko yatanze ikirego kigamije gusaba Sena ya Amerika gutorera umwanzuro wo gutera Trump icyizere, ibishobora gutuma abuzwa kuziyamamariza undi mwanya mu nzego z’ubuyobozi…

SOMA INKURU

Kigali: Guma mu rugo ibamereye nabi baratabaza ababishinzwe

Abaturage batandukanye batari ku rutonde rw’abakwiye guhabwa ibiryo muri iyi gahunda ya Guma mu rugo kandi babikeneye barasaba ko ubuyobozi nabo bwabazirikana kugira ngo babone ikibatunga muri iki gihe. Ibi babisabye, nyuma y’aho ubuyobozi bw’imirenge y’Umujyi wa Kigali butangiye guha ibiribwa abantu baryaga ari uko bakoze nyuma y’uko imirimo yabo ihagaritswe mu kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19. Ubu kuri biro by’Akagari ko mu Murenge w’Umujyi wa Kigali ,hari gutangirwa ibiribwa birimo kawunga n’ibishyimbo mu rwego rwo kugoboka abakoraga imirimo yagizweho ingaruka na Covid barimo abakoraga mu tubari,abamotari, abafundi, abayede n’abandi.…

SOMA INKURU

Igihugu cya gatanu muri Afurika cyatangiye gukingira Covid-19

Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mutarama 2021 nibwo igihugu cya gatanu muri Afurika aricyo Maroc  inzego z’ubuzima zacyo zzatangiye ibikorwa byo gukingira abaturage icyorezo cya COVID-19, iki gikorwa kikaba cyatangirijwe ku bari mu byago byo kwandura kurusha abandi. Muri ibi bikorwa byo gukingira byatangajwe ko abaganga n’abandi bakozi bo mu nzego z’ubuzima bari mu bazahabwa urukingo mbere. Kugeza ubu Maroc ifite dose miliyoni ebyiri z’urukingo rwakozwe na Kaminuza ya Oxford ifatanyije na AstraZeneca. Uretse izi doze z’urukingo Maroc yamaze kubona biteganyijwe ko kuri uyu wa 27 Mutarama yakira izindi…

SOMA INKURU

Kigali: Uko intsinzi y’amavubi yibagije bamwe ibihe bitaboroheye bya guma mu rugo

Intsinzi ikipe y’Igihugu ‘Amavubi yabonye kuri Togo muri CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, kuri uyu wa kabiri yashimishije bikomeye abanyarwanda b’ingeri zose,Mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko muri Kigali nko ku Gisozi, humvikanye abavuzaga akaruru, vuvuzela nyinshi, ingoma z’urwungikane, amajerekani n’amasafuriya byavuzwaga mu gihe ku Kimisagara, bamwe bagiye mu muhanda bafite ibendera ry’Igihugu bishimira intsinzi. I Nyamirambo  byari umwihariko kuko amagana y’abantu bahuriye mu muhanda, bamwe bikuramo imyenda yo hejuru, bajya mu muhanda baririmba mu majwi aranguruye bishimira intsinzi. Ibitego uko ari bitatu byashimishije abanyarwanda hari ikinjijwe na Niyonzima Olivier…

SOMA INKURU

Yafashwe yarahinze urumogi, nawe ati “Ndabyemerewe”

Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, nyuma y’uko Akagari ka Cyabagarura yari atuyemo gahawe amakuru ko hari umugabo wakoze pipiniyeri y’urumogi hakitabazwa inzego z’umutekano zahise zimuta muri yombi, dore na we yiyemereraga ko ari we waruhinze agamije kuzarwimurira mu murima yari yarateguye. Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, nyuma y’uko Akagari ka Cyabagarura yari atuyemo gahawe amakuru ko uyu mugabo yakoze urwinarizo ( Pépinière) rw’urumogi hakitabazwa inzego z’umutekano zahise zimuta muri yombi kuko na we yiyemereraga ko ari we waruhinze agamije kuzarwimurira mu…

SOMA INKURU

Kigali: Batawe muri yombi bari mu kirori

Kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Mutarama 2021, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 15 biganjemo urubyiruko bafatiwe mu murenge wa Nyamirambo, mu kagari ka Mumena muri Nyarugenge, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakoze ikirori. Aba bose bafashwe kuwa 24 Mutarama 2021, ahagana ya saa mbili z’umugoroba ubwo bari mu birori by’uwari wagize isabukuru y’amavuko, banyoye banasinze. Umwe mu bafatiwe muri ibyo birori yemereye itangazamakuru ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Ati “Abenshi bari abaturanyi. Abafatiwe mu rugo iwanjye ni abaturanyi bange, twari twicaye twarengeje umubare w’abagomba kuba…

SOMA INKURU

Muhanga: Baratunga urutoki ubuyobozi kugira uruhare mu kwanduzanya Coovid-19

Umwe mu banyamakuru bakorera mu karere ka Muhanga, abajije Meya ikibazo cy’abantu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, uburyo batwarwa mu modoka zirimo iz’Akarere na polisi kandi mu buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga ka Covid-19, asubiza ko nta bundi buryo buhari bwo kubatwara. Anabajijwe kandi ikibazo cy’abanyerondo bivugwa ko bahohotera abaturage, aho ngo babatwara udufaranga twabo iyo babafashe. Mu kubaza ikibazo, abinyujije ku rubuga rwa WhatsApp ruhuza abanyamakuru n’abayobozi mu karere ka Muhanga, umunyamakuru yagize ati “ Maze igihe mbona uko imodoka zitwara abarenze ku mabwiriza zibapakira ku…

SOMA INKURU

Menya amakipe yafashe iya mbere mu kwinjira muri ¼ cya CHAN 2020

Kuri iki cyumweru tariki 24 Mutarama 2021, nibwo ikipe y’igihugu ya Mali n’iya Cameroun ari nayo yakiriye CHAN 2020 (Shampiyona  Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo) zabimburiye izindi kugera muri ¼ nyuma yo gusoza imikino yo mu itsinda A. Mali yazamutse iyobotse itsinda n’amanota arindwi nyuma yo gutsinda Zimbabwe igitego 1-0 mu gihe Cameroun yabaye iya kabiri n’amanota atanu ubwo yanganyaga na Burkina Faso ubusa ku busa. Demba Diallo ni we watsindiye Mali igitego kimwe rukumbi yaboneye kuri Stade de la Réunification y’i Douala ku munota wa 12.…

SOMA INKURU

Hamenyekanye icyari cyadindije itahuka ry’impunzi z’abarundi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi “UNHCR” yari ifite gahunda yo gucyura impunzi z’Abarundi 8 000 mbere y’uko umwaka ushize urangira, gusa ibi ntibyagezweho kubera ibibazo birimo iby’amikoro ndetse n’ubushobozi bw’u Burundi bwo kwakira uwo mubare munini w’impunzi. Muri izi mpunzi harimo 723 zatashye mu cyumweru gishize ziturutse mu nkambi ya Mahama, ibarizwamo impunzi zirenga 60 000, nk’uko byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi, Minema. Imibare y’abiyandikishije bategereje gutaha ku bushake nayo ikomeje kwiyongera, aho igeze ku mpunzi 18 000 ivuye ku mpunzi 10 570 bari bamaze kwiyandikisha kugera ku…

SOMA INKURU

Coovid-19 yakajije umurego mu gihe gito

Ubusesenguzi bwakozwe bwerekanye ko 65% by’abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bapfuye mu minsi 50 ishize gusa, nanone hakagaragara ko 46% by’ubwandu bwose bumaze kugaragara mu Rwanda bwabonetse muri iyo minsi.  Ejo hashize kuwa 18 Mutarama 2021, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yatangarije RBA ku mugoroba wo kuwa 18 Mutarama 2021, yasobanuye ko mu minsi mike ishize, abantu biraye cyane bakadohoka ku ngamba z’ubwirinzi bw’icyorezo bigatuma gifata indi ntera. Yabitangaje nyuma y’uko ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Mutarama bimaze gutangazwa. Byaje bikaze cyane ugereranyije n’ibyari byafatiwe mu yaherukaga…

SOMA INKURU