Uwahohotewe na Evode Uwizeyimana yashyize hanze ukuri kutamenyekanye


Benshi bumvise inkuru y’uko Evode Uwizeyimana wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, yakubise ikintu umugore ushinzwe umutekano wo mu ikompanyi ya ISCO ndetse akagwa hasi akababara bikomeye, hari byinshi bitavuzwe batgize bamenya kuko uwakorewe iryo hohoterwa atari yakagize icyo atangaza. Ikinyamakuru Ukwezi twamwegereye maze adushurira byinshi.

Mu kiganiro uyu mugore wahohotewe umaze igihe gito abyaye yagiranye n’ukwezi, yatangaje uburyo yasabye Evode Uwizeyimana guca mu cyuma gisaka aho kubyubahiriza akamukubita ikintu mu gatuza akagwa hasi akababara cyane, abari hafi aho bagahuruzwa n’amarira ye menshi no gutaka byatumye mugenzi we afungirana uyu mutegetsi mu cyuma kibikuzwaho amafaranga.

Uyu mugore yahishuye kandi uko yagize ubwoba bwinshi nyuma yo kumenya ko uwamukubise ari Minisitiri, bikaza kuba akarusho ubwo Evode yamufataga we na mugenzi we bakorana akabashyira mu modoka ye, akabatera ubwoba ko agiye guhamagara umuyobozi mukuru wa kompanyi yabo, Mukamana akamuhendahenda ngo amubabarire cyane ko ngo Uwizeyimana Evode yabeshyaga ko uyu mugore yashakaga kumukora mu gituza.

Mukamana yaduhishuriye uburyo Uwizeyimana Evode ubwo yabeshyaga kuri twitter ko yasabye imbabazi, mu bo yari yazisabye atari arimo kuko ku munsi ukurikiyeho ari bwo bamumenyesheje ko Minisitiri Evode yazanye n’undi mu minisitiri ku cyicaro gikuru cya ISCO kandi ashaka ko babonana, aho ninaho yagiye undi amusaba imbabazi, yemera kumurihira telefone ye yari yamennye ariko hari n’ibindi yemeye atigeze yubahiriza nk’uko Mukamana Olive yabiduhamirije.

Mu bindi yadutangarije, harimo uko ibyo yakorewe na Evode byamugizeho ingaruka akihutira kujya kwa muganga, avuga ko yagiye gutanga ikirego muri RIB n’uko yishinganishije n’umuryango we. Yadutangarije byinshi bitandukanye abantu batari barigeze bamenya.

Source ukwezi.rw


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.