RANGO SUPER MARKET isoko ry’icyerekezo riziye igihe


Ni isoko ryari risanzwe rikora ariko kuri ubu rikaba ryarubatswe mu buryo bujyanye n’icyerekezo riherereye i Rango, mu murenge  wa Mukura, mu karere ka Huye.

Ni isoko rije rifite umwihariko kuko umuntu yakwinjiramo agahaha ibyo akeneye (ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro n’inkweto, n’ibindi ).

Biteganyijwe ko iri soko rizatahwa ku mugaragaro tariki 15 Ukuboza 2023. Abahaturiye bagaragaza ko bishimiye iri soko ry’icyerekezo ribegerejwe kandi ngo baryitezeho kurushaho kunoza imibereho yabo mu buryo bwo kubona akazi, guhaha neza bizira inenge hafi yabo

Abarituriye bararyishimiye bikomeye kuko baritezeho byinshi bizahindura imibereho yabo
Abakora business zinyuranye hafi yaryo bizeye kuzarushaho kubona abakiriya

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.