Ndimbati yagejejwe imbere y’urukiko


Umukinnyi wa Filimi,Uwihoreye Jean Bosco uzwi ku izina rya Ndimbati yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022, aho agiye kuburana bwa mbere ku byaha ashinjwa byo gusambanya umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure akamutera inda yaje kuvukamo impanga.

Ndimbati wari ufungiye kuri Stasiyo ya RIB ya Rwezamenyo,arabura ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma y’aho RIB igejeje dosiye ye mu Bushinjacyaha mu minsi ishize.

Ku ya 10 Werurwe 2022 nibwo ’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umukinnyi wa Filime Ndimbati wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya “Papa Sava” ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana 17.

Icyo gihe Umuvugizi wa RIB yagize ati “Ni byo koko RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51, akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Rwezamenyo, iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe Dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.’’

Umukobwa witwa Kabahizi Fridaus niwe washinje Ndimbati ko yamusambanyije afite imyaka 17 akamutera inda aho yaje kumubyarira impanga.

Uyu mukobwa avuga ko yaje i Kigali muri 2019 ubwo yari afite imyaka 17 y’Amavuko, aje gushaka Imibereho.

Yaje gushyikira i Nyamirambo mu Biryogo akora akazi ko mu rugo gusa ntiyagatinzeho kuko yahise atangira kujya gucuruza imyenda mu mugi.

Mu gipangu yabagamo nicyo cyabagamo ufata mashusho ya Filime Ndimbati akinamo. Ndimbati akajya aza kuhamureba (Cameraman) maze Fridaus aza kumusaba ko yazamushyira nawe muri filime kuko abikunda.Baje guhana numero ndetse Ndimbati yemerera Fridaus ko azamufasha.

Umunsi ngo bemeranyije guhura,uyu mukobwa yashinje Ndimbati ko yamuhaye inzoga arasinzira aza kubyuka asanga bararanye muri Lodge yambaye ubusa.

Ndimbati ngo yamubwiye ko ariwe wamwiyenjeho ndetse baranashwana. Barangije Ndimbati yaramutwaye amugeza kuri Onatracom i Nyamirambo,amuha amafaranga ibihumbi bitanu.

Kuva icyo gihe ntibongeye kuvugana ndetse n’Imishinga ya Filime ihagararira aho. Uyu mukobwa yavuze ko nyuma y’Ukwezi yaje kubona ibimenyetso by’uko atwite, ajya kwipima asanga aratwite.

Uyu mukobwa yavuze inzira itoroshye yaciyemo kuva atwite kugeza abyaye aho yashinje uyu mugabo usanzwe yubatse kumutererana mu kurera abana.

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.