Umuringanews

Amakuru y'umumaro

MUSANZEꓽ Bimwe uburenganzira nyuma yo gusambanywa bibashora mu buraya

Mu mirenge inyuranye y’akarere ka Musanze haboneka abangavu basambanyijwe bibaviramo kubyara imburagihe. Bemeza ko bavutswa uburenganzira bwabo, akaba ariyo ntandaro yo kwishora mu buraya.

Mahoro Jeanne (Amazina twahimbiye umwana-mubyeyi) w’imyaka 17, n’umwana mu mugongo w’umwaka umwe n’amezi atandatu. Akomoka mu murenge wa Muhoza, akagari ka Mpenge; avuga ko yatwaye inda yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Ababyeyi be bahise bamwirukana, yisanga arara aho abonye nyuma yo kubyara atangira uburaya.

Ati “Natwise uyu mwana ababyeyi baranyirukana, mbibwira ubuyobozi mbona ntibabyitayeho; umuhungu wanteye inda aratoroka, ndararaguza. Maze kubyara mbona inzara igiye kunyica n’umwana mpitamo kwishora mu buraya.”

Muhoza yemeza ko aramutse abonye ubufasha yasubira mu ishuri, kuko na we ubuzima abayemo abona nta ejo hazaza we n’umwana we bafite.

Musaniwabo Dada (Amazina twahimbiye umwana-mubyeyi) wo mu murenge wa Cyuve, akagari ka Kabeza, atwite inda ya kabiri. Yemeza ko yayitwariye mu buraya, nyuma yo kwirukanwa mu rugo amaze gutwita inda ya mbere ku myaka 14, aho yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza.

Ati “Naratwise ababyeyi baranyirukana, n’uwari wamfashije bamushyizemo umutima mubi ngo nzamutwarira umugabo na we aranyirukana. Mbayeho mu buzima bwo gushaka abagabo kugira ngo mbashe kubaho n’umwana. Kuba ngiye kubyarira uwa kabiri mu buraya, ubuzima bwandangiriyeho”

Kwima abana babyaye imburagihe uburenganzira ni ubunyamanswa

Nyiranteziryayo Adeline, umubyeyi w’abana batandatu utuye mu mudugudu wa Bukane, akagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze, akarere ka Musanze akebura bagenzi be batoteza abana basambanyijwe bakabyara imburagihe.

Nyiranteziryayo yemeza ko umubyeyi wima umwana uburenganzira kuko yabyaye ko ari ubunyamaswa

Ati “Kwirukana umwana ngo ni uko yabyariye mu rugo ni ubunyamanswa. Nk’umubyeyi ugomba kurushaho kuba hafi umwana wawe igihe yatwise ukamufata neza, ndetse ukarushaho kumugaragariza ubumuntu kugira ngo yigirire icyizere, abyare umwana umeze neza.”

Nkurunziza Theogene, umubyeyi utuye mu mudugudu wa Gikwege, akagari ka Mpenge, umurenge wa Muhoza, yagize ati “Igihe umwana yatwise agomba gukurikiranwa hakamenyekana uwamuteye inda, ariko ntibikwiriye ko yimwa uburenganzira bwo kuba umwana”.

UNICEF ikora iki mu kurengera aba bangavu bavutswa uburengazira bwabo?

Ushinzwe uburenganzira bw’umwana muri UNICEF, François N. Mugabo, yatangaje ko mu rwego rwo kurenganura abana babuzwa uburenganzira bwabo babinyuza mu Nama Nkuru y’Igihugu y’Abana, bagakorana n’inzego z’ibanze, bityo abana bakavanwa mu bigo, mu mihanda ndetse bagakorerwa ubuvugizi mu nzego z’ibanze aho uburenganzira bwabo bwahutajwe.

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) iti “nta mwana ukwiriye kwimwa uburenganzira”

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO akaba n’Umugenzuzi w’uburenganzira bw’umwana mu Rwanda, Murwanashyaka Evariste, yatangaje ko umwana wagize ibyago byo gutwita atagomba kwimwa uburenganzira, kuko iyo bibaye bibaviramo gutwara izindi nda, hakanazamo n’ibindi bibazo nk’uburaya, kwiyahura n’ibindi.

Murwanashyaka Evariste, yatangaje ko umwana wagize ibyago byo gutwita atagomba kwimwa uburenganzira

Ati “Cladho duhugura abana bakamenya uburenganzira bwabo, tukabashyira mu matsinda tukabafasha kwihangira imirimo tubinyujije mu kwiga imyuga. Nta mwana n’umwe ugomba kwimwa uburenganzira n’ababyeyi, kuko bamufite mu nshingano zabo kandi si ukwinginga cyangwa gusaba. Iyo byanze tubafasha guhabwa uburenganzira bwabo”.

Kwima uburenganzira k’umwana wasambanyijwe agaterwa inda birababaje ariko biracyaboneka

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kamanzi Axelle, ati “Nta mwana n’umwe ugomba kuvutswa uburenganzira bwe kabone n’iyo yaba yaragize ibyago byo gusambanywa agaterwa inda, ariko usanga umuco n’imyemerere bibangama kuko umwana byabayeho afatwa nk’uwishe umuco cyangwa wakoze icyaha; bityo agatotezwa ndetse agafatwa nabi n’uwo abyaye akavutswa uburenganzira.”

Umuyobozi w’akarere wungirije, Axelle Kamanzi yemeza ko hari gahunda bashyizeho yo kurenganura abangavu babyaye bakimwa uburenganzira

Yakomeje agira ati “Hari gahunda ya ‘GBV CLINIC’ dukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, tugahuza abangavu babyaye na serivise zinyuranye ndetse n’ababyeyi babo, tukabigisha tubereka ko yaba umwana wabo ndetse n’umwuzukuru bagomba kubona uburenganzira bwabo busesuye”.

Imibare itangwa n’akarere ka Musanze igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2021 kugeza mu mpera za Kanama 2022, mu mwaka umwe gusa, abangavu babyaye ari 179. Binyuze muri Gahunda ya GBV Clinic, muri rusange abangavu 426 bamaze gufashwa, muri bo 390 baba barikumwe n’ababyeyi babo.

 

 

NIKUZE NKUSI Diane

About Post Author

Sangiza abandi iyi nkuru