Kwangirwa gukorera igitaramo i Dubai arabishinja Uganda


Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine wo mu gihugu cya Uganda wanahanganye na Perezida Museveni mu matora ashize, aratunga urutoki  abategetsi ba Uganda kuba inyuma y’ihagarikwa ry’ igitaramo cyari kubera Dubai.

Ibi yabitangaje nyuma yo kumara amasaha umunani ahatwa ibibazo n’inzego z’umutekano za Dubai, aho yemeza ko yatengushywe bikomeye n’ihagarikwa ry’igitaramo cye cy’ubugiraneza kigamije gufasha bamwe mu bimukira bakomoka muri Uganda bari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Ku rubuga rwa Twitter uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko Guverinoma ya Uganda iri inyuma y’ihagarikwa ry’iki gitaramo mu buryo butunguranye.

Bobi Wine yanditse agira ati “Ikibabaje ni uko igitaramo cyacu kigamije kugira neza i Dubai cyahagaritswe! Nyuma y’uko uwari waduhaye aho dukorera yahawe amabwiriza yo kugihagarika.”

Bobi Wine yakomeje avuga ko nyiri ikibanza cy’aho igitaramo cyari kubera yasabwe kugihagarika n’abayobozi ba Uganda.

Ati “Amakuru yagaragaye yerekana ko abategetsi ba Uganda aribo bakoze ibishoboka byose ngo iki gitaramo kitaba , ubwa mbere bagerageje kunyangira kwinjira muri iki gihugu, none ndebera.”

Bobi Wine avuga ko afite ibyangobwa byose by’inzira gusa akigera Dubai yahise abyamburwa ku isaha ya saa mbiri z’ijoro akamara ijoro ryose ahatwa ibibazo kugeza saa kumi n’imwe z’igicuku.

Bobi Wine uherutse gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Ukraine bise “Alone But Altogether” avuga ko nyuma yo kurekurwa yabashije gusura abakobwa 200 n’abandi Banyafurika 400 babuze uko bagaruka iwabo.

 

 

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.