Muri aya amezi y’impeshyi, abaturage b’uturere dutandukanye tw’u Rwanda baguye mu kantu ubwo imvura yaguye muri iki gihe cy’impeshyi, itungura abahinzi n’aborozi ndetse hagira n’ibyangirika byategurwaga mu mpeshyi. Ibi bibazo si iby’uyu mwaka gusa, ahubwo biriyongera uko imyaka ishira, bikaba byerekana ihindagurika ry’ikirere rifite impamvu zifatika n’ingaruka zikomeye ku buzima bwa buri munsi.
Dr. Jean de Dieu Habimana, inzobere mu bidukikije akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, asobanura ko impamvu z’ihindagurika ry’ikirere zishingiye ku bikorwa by’abantu.
Ati: “Iyo abantu batemye amashyamba kugira ngo bahinge cyangwa bakore amakara, bituma ubushyuhe bwiyongera kandi imvura igwa igihe kitari cyo.”
Yanasobanuye ko kwiyongera kw’imyuka ihumanya ikirere, imiti ikoreshwa mu buhinzi, imodoka zishaje n’inganda zisohora imyuka ya carbon dioxide n’indi myuka, bikongera ubushyuhe bw’isi.
Dr. Habimana akomeza agira ati: “Ihindagurika ry’ikirere si ibintu biza mu buryo bw’ikirere gusa. Ni ibikomoka ku mikorere yacu ya buri munsi.”
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) yo mu 2024 igaragaza ko abaturage barenga 70% bakora ubuhinzi, bityo ihindagurika ry’ikirere rikaba rihungabanya ubukungu bw’igihugu.
Uretse imyaka yangirika, hari n’ingaruka ku buzima, harimo kuba imvura nyinshi idateganyijwe itera indwara ziterwa n’umwanda, mu gihe izuba rikabije rishobora guteza inzara.
Dr. Habimana atanga impuruza ati: “Niba tudafashe ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ubuzima bw’abaturage buzaba mu bibazo bikomeye kurushaho mu myaka iri imbere.”
Ingamba zoroheje ariko zifite akamaro…
Abashakashatsi bemeza ko gutera amashyamba no kurengera ayasigaye, gukoresha ubuhinzi bujyanye n’ikirere (conservation agriculture), kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara, hakitabwa ku ngufu zisubira no gukoresha uburyo bwo kubika amazi y’imvura mu gihe igwa byafasha kugabanya ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.
Imvura igwa igihe kitari cyo n’izuba rikabije si ibintu by’igihe gito, ahubwo ni isomo ryo kumenya ko ibikorwa bya muntu bifite uruhare rukomeye ku mihindagurikire y’ikirere. Inzobere zisaba ubufatanye hagati ya Leta, abashakashatsi n’abaturage kugira ngo u Rwanda rugabanye izi ngaruka, ubuzima n’ubukungu bigasigasirwa.
INKURU YA TUYISHIME Eric
