Urwego rushinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu rwishe umugabo wakunze gukwirakwiza ubutumwa bwibasira Perezida Joe Biden avuga ko azamwica. Abakozi ba FBI bishe uyu mugabo mu gihe cy’ibikorwa by’isaka byakorewe mu rugo rwe i Pravo, umujyi uherereye mu birometero 65 uvuye mu majyepfo ya Salt Lake City mbere y’uko Perezida Biden agirira uruzinduko muri leta ya Utah kuri uyu wa Gatatu. Nta wuzi neza niba uwo mugabo yari afite imbunda, icyakora yari amaze igihe yisararanga ku mbuga nkoranyambaga avuga ko agiye…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Ni iki kihishe inyuma y’ibura ry’imiti ya kanseri?
Muri iyi minsi ibura ry’imiti y’indwara ya kanseri rikomeje guteza ikibazo mu bihugu bitandukanye by’Isi, ku buryo uretse n’abayikeneye bari gukomeza kuremba, abashakashatsi bagaragaza ko ibi bishobora kuzagira n’ingaruka mbi ku bushakashatsi kuri iyi ndwara. Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iki gihugu kiri guhura n’ibibazo by’ibura by’imiti kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho ku buryo abari bafite gahunda yo kujya gusuzumwa iyi ndwara (chemotherapy) zitinda cyangwa zigakurwaho kubera icyo kibazo. Chemotherapy ni uburyo umurwayi ajya kwa muganga agahabwa imiti imufasha kwica utunyangingo tw’iyo ndwara, ikarinda ko iyo kanseri ikwirakwira…
SOMA INKURUMu rugaga rw’Abahesha b’Inkiko hakomeje kuzamo urunturuntu, Minisitiri ati: “Musase inzobe”
Bamwe mu bagize urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda bagaragaje ko hari bimwe mu bibazo bikomeje kudindiza iterambere ry’urugaga, aho Me Habimana yagaragarije Minisitiri w’ubutabera ko urugaga rurimo ibibazo by’ingutu amusaba kugira icyo abilkoraho. Me Habimana yagize ati: “Muri uru rugaga harimo ibibazo bikenewe ko mudufasha gukemura, nubwo turi aha ariko ntabwo abantu bose twishimye kuko hashize amezi atageze kuri abiri hirukanywe uwari umunyamabanga w’urugaga kandi nta munyamuryango wabwiwe impamvu.” Uretse ibibazo by’imbere mu rugaga ariko, abahesha b’inkiko b’umwuga bagaragaje ko bagihura n’imbogamizi mu mikoranire n’izindi nzego nka Polisi y’Igihugu,…
SOMA INKURUKigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
Kicukiro kamwe mu turerere dutatu tugize umujyi wa Kigali uvugwaho ubwiganze bw’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ku gipimo cya 4,3%, kakaba hejuru ugereranyije n’utundi turere, aho usanga urubyiruko ruvuga ko ubushomeri ari yo ntandaro, bigaha urwaho abagabo bakuze, no kumva ko kwifata bitakibaho. Ubu busambanyi hagati y’urubyiruko n’abakuze bugaragara muri Kicukiro, abahatuye bemeza ko butizwa umurindi n’amazu y’abakire aba ari mu bipangu afunze, mu by’ukuri nta muryango utuyemo, ahubwo ari inzu z’ibanga abagabo runaka baba baziranyeho, akaba ari naho basambanyiriza urubyiruko, k’ubw’ubukene abenshi bakemeza ko iyo abo bagabo bakuze…
SOMA INKURUNyuma yo gukekwaho kwica uwo yarabereye Mukase, urubanza rwe rukomeje kuba urujijo
Umwaka n’amezi ane birihiritse urubanza urubanza rwa Mukanzabarushimana Marie Chantal ukurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Rutiyomba Akeza Elsie yari abereye Mukase rusubikwa rutaburanishwa mu mizi kuko igihe cyose hagiye habaho impamvu zitandukanye zituma rusubikwa. Urupfu rwa Akeza w’imyaka itanu wamenyekanye ubwo yasubiragamo indirimbo “My Vow” ya Meddy, rwamenyekanye ku wa 14 Mutarama 2022. Yasanzwe mu kidomoro cy’amazi. Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bituma bukeka ko Mukanzabarushimana wari mukase ari we wamwishe, ari naho bwahereye busaba ko aburanishwa afunzwe ngo atazatoroka ubutabera, ariko Mukanzabarushimana yaburanye ahakana ko atigeze yica Akeza ndetse ko atazi…
SOMA INKURUInside Radio Muhabura: A walk down memory lane
In the wake of Rwanda’s liberation struggle, there emerged Radio Muhabura that served as a pivotal force, breathing life into the ambitions of the Rwanda Patriotic Front/Army (RPF/A). A liberation movement’s triumph hinges on rallying the masses around a shared purpose, one that is not only unmistakably defined, but also embraced by the populace at large. Radio Muhabura, a beacon of hope, served as the conduit through which the RPF/A disseminated and fortified its philosophy, organisational structure, and noble cause to the people of Rwanda. As the RPF/A embarked on…
SOMA INKURUAkarere ka Rutsiro kahawe umuyobozi mushya, haravugwa byinshi ku iseswa rya Njyanama
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko “hasheshwe Inama Njyanama y’akarere ka Rutsiro nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’aka karere bwateshutse ku nshingano zabwo”. Prosper Mulindwa yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’aka karere. Amakuru yemeza ko ibibazo byari mu Kkrere ka Rutsiro bishingiye ku kudakorana hagati ya Komite Nyobozi y’akarere. Mu minsi ishize, aka karere kavuzwe mu bucukuzi budahwitse bwa kariyeri bwagejeje n’aho ku wa 23 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikira Guverineri w’Intara amusaba ibisobanuro, amuha iminsi irindwi yo kuba yabitanze. Muri…
SOMA INKURUMinisitiri ukiri muto wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Umuhanga mu bukungu Bogolo Joy Kenewendo yavuzwe cyane mu myaka itanu ishize ubwo ku myaka 30 yagirwaga minisitiri w’ubucuruzi n’inganda wa Botswana, umwe mu bato, niba atari we wari muto cyane, mu bari muri guverinoma ku isi icyo gihe. Ubu ni umujyanama udasanzwe wa ONU mu bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere kuri Africa. Gusa mu kiganiro cya podcast cya BBC Focus on Africa yaganiriye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ivangura yahuye naryo nk’umugore uri muri politike yo hejuru. Avuga ku buryo yagizwe minisitiri, yavuze ko yari afite ikiganiro kuri radio ku bijyanye…
SOMA INKURUImigabo n’imigambi y’ubuyobozi bushya wa FERWAFA
Kuwa Mbere, tariki ya 26 Kamena 2023, ni bwo habaye ihererekanyabubasha hagati ya Munyantwali Alphonse uheruka gutorerwa kuyobora FERWAFA na Habyarimana Matiku Marcel wayoboye inzibacyuho y’iminsi 39, uzanakomeza kuba Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari, bemeje ko bashyize imbere guha isura nziza iri Shyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda. Mu ihererekanyabusha ryabaye nyuma yo gutangira inshingano ze, yasabye ubufasha abo bazafatanya mu rwego rwo guha FERWAFA indi sura itandukanye n’imenyerewe. Ati “Akazi mwashoboye muri bane ntabwo katunanira tungana gutya. Dufite inshingano ziremereye. Abanyamuryango, abanyarwanda n’abafatanyabikorwa badutegerejeho byinshi. Ibyo dukora byose…
SOMA INKURUMali: Habaye amatora atavugwaho rumwe
Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali ryakozwe n’igisirikare mu mwaka wa 2020 na 2021 ryakurikiwe n’igitutu cy’ibihugu byo mu muryango wa CEDEAO bituma ubutegetsi bwa gisirikare, busezeranya abaturage ko hazabaho amatora mu rwego rwo gusubiza mu gihugu ubutegetsi burangwa na demokarasi. Ubutegetsi bwa gisirikare n’ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba byemeza ko iki gikorwa kizategura amatora rusange y’umukuru w’igihugu bigasubiza ubutegetsi mu maboko ya gisiviri. Bamwe mu bitabiriye aya matora baravuga ko abatoye bashobora kugera kuri miliyoni 8 n’ibihumbi 400. Zimwe mu ngingo zavuguruwe mu mushinga mushya w’Itegeko Nshinga ntizivugwaho rumwe. Abazishyigikiye baravuga…
SOMA INKURU