Gakire Joceline, akaba umubyeyi wa Miss Kenza Johanna Ameloot wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2024 ahigitse abakobwa 32, yatangaje ko byamuteye ishema cyane ndetse anasobanura ko iyi ntsinzi ari iy’igihugu cye cy’inkomoko u Rwanda. Ati “Icyo nababwira ni uko nanjye byantunguye ariko narishimye cyane , byateye ishema u Rwanda igihugu nturukamo ari nacyo gihugu cya Kenza, birongera bitera ishema n’igihugu yavukiyemo cy’u Bubiligi. Urebye amateka twaciyemo, icyo twishimira ni uko aba bana twabyaye baduhesha ishema, mbega Kenza sinzi uko namuvuga.” Yakomeje avuga ko ibyabaye ku mukobwa we atari abyiteze,…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Uwahoze mu Nteko Ishingamategeko ya DRC yinjiye mu ihuriro ririmo M23 anatangaza icyabimuteye
Kuwa 26 Gashyantare 2024 nibwo uwahoze ari umudepite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu barwanashyaka bakuru b’ishyaka MLC, Mamba Jean Jacques yatangaje ukwinjira kwe muri AFC (Alliance Fleuve Congo) ifite M23 nk’umutwe wa gisirikare wayo, ubwo yari i Bruxelles mu Bubiligi. AFC ni ihuriro ryashinzwe mu Ukuboza 2023 na Corneille Nangaa wabaye Perezida wa Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDC, rikaba rikorana na M23 nk’umutwe wayo wa gisirikare. Mamba yasobanuye ko yiyunze kuri AFC kugira ngo yifatanye na bagenzi be bari muri iri huriro gushakira RDC amahoro yakomeje kubura…
SOMA INKURUBruce Melodie atangaza byinshi akesha Trace Awards
Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Melodie witegura gushyira hanze album yise “Sample” muri Gicurasi, yatangaje ko igihembo cya Trace Awards nk’umuhanzi wahize abandi mu Rwanda muri 2023 byatumye arushaho kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku ruhando rw’isi. Ibi Melodie akaba yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Trace FM yo muri Kenya cyagarutse ku muziki we n’ishusho afite kuri Trace Awards iherutse kubera mu Rwanda. Bruce Melodie ari kubarizwa muri Kenya mu bikorwa bitandukanye bya muzika, yajyanye na Producer Prince Kiiiz ubarizwa muri Country Records Bruce Melodie avuga ko bwa mbere bamubwira ko azaririmba…
SOMA INKURUNi iki kihishe inyuma y’umubano udasanzwe wa Perezida Kim Jong Un na Putin?
Amakuru dukesha Russian Today, atangaza ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yageneye impano y’imodoka mugenzi we wa Koreya Ruguru, Kim Jong Un. Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, nibwo iyi mpano y’imodoka yo mu bwoko bwa Aurus, yakozwe n’uruganda rwo mu Burusiya, Aurus Motors yagejejwe i Pyongyang, kugira ngo ishyikirizwe Perezida Kim. Mushiki wa Perezida Kim, Kim Yo-jong yavuze ko iyi mpano ari ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati y’aba bayobozi bombi. Ati “Iyi mpano ni ikimenyetso kigaragaza umubano wihariye uri hagati ya Perezida Putin n’umuvandimwe we.” Perezida Putin…
SOMA INKURUSaint Valentin yabagizeho ingaruka zikomeye, RBC iti: “Gukoresha agakingirizo ntibyakabateye isoni”
Tariki 14 Gashyantare ni umunsi ngarukamwaka ufatwa nk’uw’abakundana, hizihizwa Mutagatifu Valentin “Saint Valentin” ku batari bake. Usanga urubyiruko runyuranye rutangaza ko umunsi nk’uyu aba ari umunsi wo gushimishanya nk’abakundana, bakanemeza ko gushimishanya hataburamo gukora imibonano mpuzabitsina kuri bamwe, ari naho hari abo bigiraho ingaruka zinyuranye. Ibi binemezwa n’abakobwa banyuranye bahindutse ababyeyi imburagihe, bemeza ko umunsi bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere wari umunsi nk’uyu, aho ari nabwo bamwe batewe inda, akaba ari nacyo gihe bamwe muri bo baherukana n’abiyitaga ba Valentin (abakunzi) babo. Uwo twahaye izina rya Amina w’imyaka 21, ufite…
SOMA INKURUIkipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yanditse amateka ku nshuro ya gatatu
Umunsi wabaye itariki y’amateka ku ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire “les éléphants” ku nshuro ya gatatu nyuma yo gutwara igikoma cya Afurika cya 2023, itsinze Nigeria ibitego 2-1. Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yegukana igikombe cya Afurika ku nshuro ya gatatu kuko ku nshuro ya mbere yagitwaye mu 1992, inshuro ya kabiri hari muri 2015. Iyi tsinzi ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire iyikesha ibitego byo mu gice cya kabiri byatsinzwe na Frank Kessié ndetse na Sébastien Haller ku munota wa 62 n’uwa 81 mu gihe ikipe ya Nigeria ariyo yari…
SOMA INKURUNgoma-Kibungo: Uruhererekane mu buraya ihurizo mu kurwanya virusi itera SIDA
Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba bakoze uburaya bakiri inkumi, babyariramo ndetse hari n’abagiriyemo abazukuru, muri bo harimo abanduriramo virusi itera Sida, ariko ntibibabuze kuraga ubwo buraya n’iyo ndwara abana babo n’abazukuru, ari nayo ntandaro y’izina ‘MU BUBABARE BUKABIJE’, bifatwa nk’imwe mu mpamvu ikomeye ibangamira ikumirwa ry’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA aho batuye, dore ko n’ubuyobozi nabwo bwemeza ko koko iki ari ikibazo giteye impungenge ndetse bwiteguye guhangana nacyo. Nyirarukundo (Amazina twayahinduye) wo mu murenge wa Kibungo, mu karere ka…
SOMA INKURUUmukino wa 1/2 uhuza Afurika y’Epfo na Nigeria watangiye guteza urwikekwe rw’umutekano muke
Abayobozi bo muri Nigeria bahamagariye abaturage babo baba muri Afurika y’Epfo kwitwararika cyane kubera ibyo bise ibikangisho bitari mu buryo bweruye, mu gihe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024 hari umukino wa 1/2 uhuza Afurika y’Epfo na Nigeria. ABC News, yatangaje ko ibyo bihugu byombi bisanzwe bigirana ikintu cy’ubukeba guhera mu myaka yashize, ariko ubu noneho bikaba byaje mu rwego rw’umupira w’amagaru kuko ibyo bihugu byiteguye guhurira mu mukino wa 1/2 mu gikombe cya Afurika, muri Côte d’Ivoire. Ibiro by’uhagarariye Nigeria muri Afurika y’Epfo (The…
SOMA INKURUKu nshuro ya mbere Tyla wo muri Afurika y’Epfo, yegukanye igihembo muri Grammy Awards
Ibihembo bya Grammy Awards 2024 byatanzwe ku mugoroba wa tariki 04 Gashyantare 2024, icyo Tyla yatwaye kikaba cyari mu cyiciro Best African Music Performance, kitari gisanzwe mu irushanwa rya Grammy Awards, kubera ko cyongewe ku rutonde uyu mwaka mu rwego rwo guha agaciro umuziki wo muri Afurika. Uyu mukobwa w’imyaka 22 nubwo atari asanzwe afite ibigwi bihambaye mu muziki, ntibyamubujije guhigika abahanzi bafite amateka ku mugabane w’Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, kuko muri icyo cyiciro yahigitse abarimo Davido na Musa Keys mu ndirimbo bise Unvailable, Asake na Olamide…
SOMA INKURUI Goma ubwoba ni bwose
Bamwe mu batuye i Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, baravuga ko bafite ubwoba ko inyeshyamba za M23 zaba ubu zigamije kuniga uyu mujyi ugasigara nta kintu kiwugeramo. Ni nyuma y’uko ubu M23 ivuga ko igenzura aga-centre ka Shasha kari ku muhanda mukuru wa Goma – Sake – Minova – Bukavu. Ubusanzwe, Goma – umujyi uri ku kiyaga cya Kivu, ibiribwa biwugeramo hejuru ya 90% biva muri teritwari ziyizengurutse za Rutshuru na Masisi, byinjiriye ku mihanda mikuru ine: Goma – Rutshuru – Butembo (ni nawo ujya/uva Bunagana ku…
SOMA INKURU