Ibyagufasha kwirinda kanseri ku gipimo cya 40%, indwara ikomeje kwica benshi

Inzego zinyuranye z’ubuzima ku isi ndetse no mu Rwanda zemeza ko kanseri ari ikibazo gikomeye cyane cy’ubuzima hagendewe ku mibare y’abayirwara ndetse n’abo ihitana ariko nubwo bimeze bitya, Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatanze inama y’ibyakorwa mu kuyirinda ku gipimo cya 40%. Buri mwaka tariki 4 Gashyantare aba ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri, dore ko kugeza ubu ariyo ndwara itandura ikiri ku isonga mu kuba umwanzi ukomeye w’ubuzima bwa muntu. Imibare yatangajwe n’inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko igitsina gore ari bo bibasirwa n’indwara ya kanseri cyane, aho muri…

SOMA INKURU

Rayon Sports yaraye ku mwanya wa kabiri by’agateganyo

Mu mukino wakinywe kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gashyantare kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Marine Fc ibitego 2-0, ukaba usize iyi kipe ku mwanya wa 2 n’amanota 33, aho inganya na Musanze amanota ariko ikayirusha ibitego bibiri mu byo amakipe azigamye. Ni umukino wagiye gutangira ikipe ya Rayon Sports ibizi neza ko niwutsinda iza guhita ifata umwanya wa kabiri nyuma y’uko ikipe ya Police FC itabashije kubona amanota 3 imbere ya Etincelles ndetse na Musanze Fc ikaba yatsinzwe…

SOMA INKURU

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo muri Sitting Volleyball yegukanye umwanya wa gatatu

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gashyantare 2024, nibwo Ikipe y’u Rwanda y’abagabo muri Sitting Volleyball yegukanye umwanya wa gatatu muri Shampiyona Nyafurika iri kubera i Lagos muri Nigeria, nyuma yo gutsinda Algeria amaseti 3-0. Ikipe y’u Rwanda yegukanye uyu mwanya mu gihe abakinnyi ndetse n’abatoza batishimiye uko basifuriwe ku mukino wa ½ batsinzwemo na Maroc. Abasifuzi bari kuri uwo mukino bagomba kubibazwa nubwo ntacyo byahindura ku byavuye mu mukino. Mu kwegukana uyu mwanya, abakinnyi b’u Rwanda binjiyemo neza kuko begukanye iseti ya mbere barusha cyane Algeria kuko bayitsinze…

SOMA INKURU

Guseswa kwa Gasogi United bikomeje kubera benshi urujijo

Guseswa kwa Gasogi United yari imwe mu makipe 16 akina Icyiciro cya Mbere mu Rwanda byatangajwe na Perezida wayo, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), bikomeje kwibazwaho na benshi nyuma y’uko yafashe umwanzuro nyuma amaze gutsindwa na AS Kigali igitego 1-0 mu mukino wabaye ku wa 27 Mutarama 2024. Nubwo kugeza ubu bitarasobanuka niba KNC ashobora kwisubiraho nk’uko byagenze mu 2022 ubwo yavugaga ko akuye Gasogi United muri Shampiyona, ariko birasanzwe kenshi ko abayobozi b’amakipe y’umupira w’amaguru batwarwa n’amarangamutima bagafata ibyemezo byibazwaho na benshi, bikarangira bisubiyeho. KNC ntiyishimiye imisifurire yaranze uyu mukino, avuga ko…

SOMA INKURU

Ibanga ry’ubuzima burambye ku bafite virusi itera SIDA

Nk’uko Minisitiri y’Ubuzima ibinyujije mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima  “RBC”, itangaza ko imibare y’abaturarwanda bafite virusi itera sida ari 3%.  Ni muri urwo rwego ikinyamakuru umuringanews.com cyifashishije ubushakashatsi bwatangarijwe  ku rubuga www.sidainfoservice.com, bwafasha abafite virusi itera SIDA kuramba. Ikintu cya mbere: Umuntu ufite  virusi itera SIDA agomba gukora ni ugufatisha ibizamini kugira ngo amenye uko umubare w’abasirikare bari mu mubiri we (CD4) bangana, kugira ngo mu gihe baba bagabanutse harebwe ikibitera gishakirwe igisubizo byihuse hagamijwe kwirinda kurwara SIDA ari nako yibasirwa n’ibyuririzi bitandukanye byanamuviramo kumuhitana. Ikintu cya kabiri: Umuntu ufite virusi…

SOMA INKURU

Umunyezamu Lionel Mpasi yagejeje ikipe ye muri 1/4 basezereye Misiri

Umunyezamu Lionel Mpasi yatsinze penaliti yagejeje ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku ntsinzi ikomeye mu gikombe cya Africa cy’ibihugu, isezerera Misiri yegukanye iki gikombe inshuro zirindwi, maze igera muri 1/4. Amakipe yombi yari yaguye miswi 1 -1 muminota 120. DR Congo niyo yabonye igitego cya mbere ku mupira watewe na Yoane Wissa maze Meschack Elia awinjiza n’umutwe mu izamu rya Misiri ku munota wa 37. Misiri – yahabwaga amahirwe muri uyu mukino, yaje kucyishyura hashize iminota icyenda gusa kuri penaliti ya Mostafa Mohamed. Misiri ariko yarangije ari abakinnyi…

SOMA INKURU

Rwanda: Imibare y’abaribwa n’inzoka iteye ikibazo, abayoboka abagombozi baraburirwa

Kuribwa n’inzoka ni imwe mu ndwara zirindwi zititabwaho uko bikwiriye zihangayikishije u Rwanda, dore ko hagaragaye abasaga 1500 bagize iki kibazo. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima gitangaza ko uyu ari umubare w’abagannye amavuriro babashije kumenyekana gusa, ko ariko iyi ari imwe mu ndwara iviramo ubumuga uwariwe n’inzoka igihe atihutiye kujya kwa muganga mu minota 30 akimara kurumwa n’inzoka ndetse n’urupfu rudasigaye. Kubura ubuzima bikomoka ku ndwara zititabwaho uko bikwiriye harimo no kurumwa n’inzoka ndetse no kugira ubumuga burimo kugira ibinya ku gice runaka (Paralysie) bitewe n’ubumara bw’inzoka yakurumye ndetse n’icyo wakoze nyuma…

SOMA INKURU

Nyuma yo guhindura imyumvire ku ikoreshwa ry’ifumbire yo mu musarani, bishimira inyungu byabagizeho

Abaturage bo murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera batangaza ko nyuma y’ubukangurambaga bwabayeho babamenyesha ibibi byo gufumbiza umwanda wo mu musarani ndetse n’ingaruka zitabarika zigera ku bawukoresha, bafashe umwanzuro wo kureka, bakaba bemeza ko ikibazo cyo kurwaza inzoka cyagabanutse ku buryo bufatika ndetse n’umusaruro wiyongereye. Mukapasika Josephine ni umujyanama w’ubuzima akaba n’umwe mu bagizweho ingaruka no gufumbiza umwanda wo mu musarani, atuye mumurenge wa Cyanika, akagari ka Gasiza, umudugudu wa Nyamiyaga, atangaza ko bagikoresha iyi fumbire byabagiragaho ingaruka nyinshi cyane, by’umwihariko mu bwana bwe n’abo bavukana. Ati: “Iwacu mu…

SOMA INKURU

Rubavu-Mudende: Bishimira intambwe bateye mu guhashya umwanda nubwo hakiri imbogamizi

Abaturage bo mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Mudende, mu kagari ka Bihungwe, baturuka mu midugudu inyuranye batangaza ko bahinduye imyumvire bayoboka isuku n’isukura babikesha inyigisho zinyuranye bahabwa n’itorero ryabo, nubwo bemeza ko bagifite inzitizi ibakomereye ibangamira uyu muco mwiza biyemeje. Batangaza ko umwanda wari warababayeho akarande, kwikoza amazi ari ikibazo, kwituma ku gasozi byarabaye umuco, indwara z’umwanda zibahekura ubutitsa, amakimbirane ahoraho yo kwitana abarozi kandi ari ingaruka z’umwanda. Nsengimana Jean Mari Vianey, umuturage wo mu mudugudu wa Mwirima, akagari ka Bihungwe, umurenge wa Mudende, atangaza ko umwanda wari…

SOMA INKURU

Intambwe zagufasha kureka itabi no kwirinda ingaruka zaryo

Usanga hirya no hino duhura n’abantu banyuranye bo ubwabo bivugira ko bazi neza ko nubwo banywa itabi ari umwanzi ukomeye w’ubuzima, ko ariko byabananiye kurivaho, yemwe hari n’umugani ugira uti “icyo umutima ukunze amata aguranwa itabi”, ariko ntibikwiriye kuko itabi ni umwanzi ukomeye w’ubuzima. Ni muri urwo rwego umuringanews.com, yifashishije ubushakashatsi bunyuranye mu rwego rwo gufasha abakunzi bacu uko bakwirinda itabi ndetse n’ingaruka zaryo. Ibintu 8 wakora bikagufasha kureka itabi 1.Andika impamvu kureka itabi Bihe igihe gihagije cyo kubitekerezaho, andika impamvu ziguteye gutuma ureka kunywa itabi.  Urugero ushobora kwandika uburyo…

SOMA INKURU