Mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, ku cyumweru tariki 06 Ukwakira 2019 hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wagenewe abageze mu zabukuru ku rwego rw’igihugu, abasaza n’abakecuru bavuga imyato Perezida wa Repubulika wabashyiriyeho gahunda zigamije kubaherekeza neza mu zabukuru. Uyu munsi wizihijwe mu Turere twose tw’igihugu wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umurimo unoze kuri bose, inzira y’amasaziro meza”. U Rwanda rukaba rwawizihizaga ku nshuro ya 19, mu gihe rufite abageze mu zabukuru bari hejuru y’imyaka 65 bakabakaba ibihumbi 500. Abageze mu zabukuru bafashe ijambo muri uyu muhango, indirimbo…
SOMA INKURUCategory: politike
Zimwe mu mpamvu zishyirwa mu majwi zongera umubare w’abana bata ishuri
Impamvu zivugwaho cyane mu gutuma abana bava mu ishuri twahuza na raporo ya Minisiteri y’Uburezi yerekana ko umubare w’abana bata ishuri wiyongera harimo kuba abana bajya mu mirimo ibabuza kwiga rimwe na rimwe bayoherezwamo n’ababyeyi, guteshuka ku nshingano kw’ababyeyi, amakimbirane yo mu miryango, imyitwarire y’abana banga kujya ku ishuri bakigira inzererezi hamwe n’ubukene aho usanga ababyeyi bananirwa kugurira umwana ibikoresho by’ishuri bikaba byaca umwana intege. Tugarutse kuri raporo Minisiteri y’Uburezi iheruka gutangaza igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2017/2018 abanyeshuri baretse kwiga mu mashuri abanza bageze kuri 6.7% bavuye kuri…
SOMA INKURUIbyavuye mu bushakashatsi ku ihakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byamuritswe
Kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira 2019 nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yamuritse imbere ya Sena ubushakashatsi ku miterere y’ihakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikorerwa mu mahanga n’ingamba zabifatirwa. Ubu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, bwagaragaje ko muri rusange abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe mu mahanga biganjemo abantu ku giti cyabo, imiryango, abanyamadini, imiryango mpuzamahanga n’abanyapolitiki. Bugaragaza ko abahakana bakanapfobya akenshi banga gukoresha ijambo Jenoside yakorewe Abatutsi nkana, bigatuma abantu badasobanukirwa akarengane Abatutsi bakorewe, bakanakwiza…
SOMA INKURUItariki ivuga byinshi ku mateka y’u Rwanda
Itariki ya 1 Ukwakira ni umunsi udasanzwe, Abanyarwanda bazirikanaho ubudasa mu gukunda igihugu, kuko ari bwo ishami rya gisirikare ry’Umuryango FPR-Inkotanyi ryitwaga APR, ryagabye igitero ku mupaka wa Kagitumba riyobowe na Gen Maj Fred Gisa Rwigema, hagatangira urugamba rwo kubohora igihugu. Yari intangiriro yo gushyira mu bikorwa umugambi wo gufasha abanyarwanda gutahuka nyuma y’imyaka isaga 30 barahejejwe mu buhungiro, kandi ubutegetsi bwariho icyo gihe bwari bwaranangiye kubacyura mu nzira y’amahoro. Yari kandi imbarutso yo guhagarika ivangura mu Banyarwanda, hubakwa ubumwe bwabo, ubuyobozi bugendera ku mahame ya demokarasi ndetse u Rwanda…
SOMA INKURUImpanuka mu bintu icumi bya mbere bitwara ubuzima bwa benshi mu Rwanda
Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2019, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro The Square gica kuri Televiziyo Rwanda, yatangaje ko impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa cumi mu mpamvu zitera urupfu mu Rwanda. Yavuze ko buri mwaka nibura abantu basaga 500 baburira ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda naho abarenga 3000 bagakomereka bikomeye, izo ngaruka zikagera no ku bigo by’ubwishingizi bitanga nibura miliyari 20 Frw nk’impozamarira. Yakomeje ati “Ugereranyije umubare w’impanuka dufite muri uyu mwaka uhereye muri Mutarama ukageza muri Kanama,…
SOMA INKURUIntara y’Amajyaruguru iragendererwa n’ubuyobozi
Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2019, abaturage bo mu Karere ka Burera barakira Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, akaba aribusure ibitaro bya Butaro n’ibindi bikorwa by’iterambere mu buhinzi n’ubworozi Mu ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu Karere ka Burera arasura ibikorwa by’iterambere bitandukanye birimo amakusanyirizo y’ibirayi n’indi mishinga y’ubuhinzi. Arabanza gusura Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’ubuhinzi cya Rwerere, nyuma asure TVET ya Rusarabuye, akurikizeho gusura ibitaro bya Butaro. Nyuma arakomereza urugendo rwe mu Murenge wa Kagogo asure Hotel yitwa Burera Beach (iri kubakwa ntiruzura), ahave ajya gusura…
SOMA INKURUIkigo cy’Igihugu cy’Ubuzima cyanenzwe bikomeye na PAC
Ubwo ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) bwitabaga PAC kugira ngo busobanure ku mikoreshereje y’umutungo wa leta, nk’uko bikubiye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta umwaka wa 2017-2018, bwasabwe kugaruza miliyoni zisaga 370 zarigishijwe mu mwaka wa 2014 n’abayikoreraga ariko ntihabeho kuyikurikirana. Bamwe mu bakekwaho kunyereza aya mafaranga ni abakozi babiri ba RBC, bakoraga mu ishami rishinze ububiko bw’imiti. Depite Ntezimana Jean Claude yabajije RBC igituma irangara ntikurikirana imitungo yarigishijwe. Yagize ati “Turashaka kumenya impamvu aya mafaranga ataragaruzwa ndetse mukatubwira n’irengero ry’abakekwaho kuyanyereza, turashaka ko aya mafaranga agaruzwa…
SOMA INKURUIkibazo cyo gusambanya abana gikomeje gufata intera
Inzego zitandukanye zikomeje gushakira umuti ikibazo cyo gusambanya no gutera abana inda, gikomeje gufata indi ntera ndetse imibare igaragaza ko uko umwaka utashye, kigenda gihindura isura. Imibare y’uburyo ibirego byo gusambanya abana byatanzwe igaragaza ko mu 2016/17, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego 2091, mu 2017/18 biba 3060 naho mu 2018/19 yakira ibirego 3512. Mu bantu bakurikiranyweho ibi byaha, mu 2018/2019 ni 3417, mu 2017/18 bari 3001 naho mu 2016/2017 ni abantu 2092. Iki kibazo cyahawe umwanya uhagije mu kiganiro Intambwe Iganje cyatambutse kuri RBA, aho Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango,…
SOMA INKURUImbere yas PAC abayobozi b’Akarere ka Ruhango bakojejwe isoni na rwiyemezamirimo
Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019, itsinda ry’abagera kuri 15 barimo Abagize Inama Njyanama, Komite Nyobozi, Abakozi na bamwe muri ba rwiyemezamirimo baba bakoze ibikorwa mu Karere ka Ruhango bari bitabye Komisiyo Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC. Basobanuraga imikoreshereze y’amafaranga leta igenera aka karere ngo hakorwe ibikorwa bigamije kuzamura iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange yakoreshejwe nabi. Abayobozi b’Akarere ka Ruhango bitanye ba mwana na rwiyemezamirimo Hakizimana Gérard wahawe isoko ryo kubaka ikigo cy’urubyiruko cya Ruhango nyuma bikaza kugaragara ko habayeho ubukererwe mu…
SOMA INKURUUganda yarekuye abanyarwanda 32 bari bafunze
Abanyarwanda 32 barimo 28 bafatiwe mu rusengero rwa ADEPR, birukanywe muri Uganda, nyuma yo kumara igihe kinini bafungiye muri kasho zo muri icyo gihugu aho bavuga ko bari babayeho nabi banakorerwa iyicarubozo. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki ya 12 Nzeri 2019,Urwego Rushinzwe abinjira n’abasohoka rwo ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, rwaraye rwakiriye Abanyarwanda 32 nk’uko amakuru dukesha RBA abitangaza. Aba Banyarwanda bagejejwe i Kagitumba mu masaha ya saa mbiri n’igice z’ijoro aho Urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Uganda rukaba ari rwo rwabohereje mu…
SOMA INKURU