Mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki 26 Mutarama 2022, Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba ofisiye bakuru 109 ba Polisi y’u Rwanda, hanemerejwe Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Suzofisiye n’abapolisi bato ba Polisi y’u Rwanda 4483. Abakuwe ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) bajya ku rya Assistant Commissioner of Police(ACP) ni bane aribo CSP Sam Bugingo, CSP Aloys Munana Burora, CSP Rutagarama Kanyamihigo na CSP Edmond Kalisa Abari ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP) batatu bazamuwe ku ipeti rya Chief Superintendent…
SOMA INKURUCategory: politike
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yasabiwe kwegura
Ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yitabaga abagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, yasabiwe kwegura ashinjwa ko yabeshye kuko hari aho yavuze ko amabwiriza yose abuza abantu guhurira hamwe mu bihe bya guma mu rugo yubahirijwe. Ikindi gihe ngo yasabye imbabazi ko yakoze ibirori ku wa 20 Gicurasi 2020 ariko ko yari azi ko ari ibijyanye n’akazi. Amagambo nk’aya yanavuzwe kenshi n’Umuyobozi w’Inteko, Jacob Rees-Mogg, ko umuhuro Bosis yagiyemo wari ufitanye isano n’akazi. Ati “Niba abantu bakoze umunsi wose, baba bagomba kurya, bagomba…
SOMA INKURUMalawi: Perezida Chakwera yasezereye guverinoma yose
Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yirukanye abagize guverinoma bose kubera impungenge atewe na ruswa. Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo kuwa mbere, Perezida Chakwera yiyemeje “guhangana n’imyifatire idakurikije amategeko y’abakozi ba leta”. Yavuze ko abagize guverinoma bashya bazatangazwa mu minsi ibiri. Abaminisitiri batatu bari kuregwa ibyaha binyuranye, barimo minisitiri w’ubutaka watawe muri yombi mu kwezi gushize aregwa kurya ruswa. Minisitiri w’umurimo ushinjwa kunyereza imari yagenewe kurwanya Covid, naho minisitiri w’ingufu araregwa amanyanga mu bucuruzi bw’ibitoro. Bose bahakana ibyaha bakekwaho. Chakwera yatowe mu 2020 yizeza kurwanya ruswa ariko mu cyumweru gishize amatsinda…
SOMA INKURUAbasirikare 8,500 b’Amerika bambariye urugamba
Abasirikare 8,500 b’Amerika bambariye urugamba, baryamiye amajanja biteguye koherezwa aho rukomeye igihe icyo ari cyo cyose, muri iki gihe ubushyamirane kuri Ukraine burimo kwiyongera, nkuko bivugwa n’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika, Pentagon. Uburusiya bukomeje guhakana buvuga ko budateganya kugaba igitero cya gisirikare muri Ukraine, nubwo bwakoranyirije abasirikare 100,000 hafi yayo. Ku wa mbere, Perezida w’Amerika Joe Biden yagiranye inama kuri videwo n’inshuti z’Amerika z’ibihugu by’i Burayi, mu gihe ibihugu by’i Burayi n’Amerika bifite intego yo kugera kuri gahunda bihuriyeho mu gihe Uburusiya bwaba bushotoranye. Pentagon yavuze ko nta cyemezo cyari cyafatwa…
SOMA INKURUGisagara: Abasenyewe n’ibiza bijejwe ubufasha
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara, bwijeje imiryango iherutse gusenyerwa n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize ko hari amabati asaga 200 bazashyikirizwa kugira ngo abafashe gusana inzu zabo zangiritse. Imvura nyinshyi ivanze n’umuyaga, inkuba n’urubura ku wa Kane niyo yibasiye tumwe mu tugari two mu mirenge wa Save na Musha mu karere ka Gisagara, iyi mvura yasize zimwe mu nzu z’abaturage zangirika mu gihe izindi zasenyutse ku buryo abaturage bazivuyemo. Aba baturage basabye guhabwa ubufasha cyane cyane amabati yo kwifashisha mu gusana inzu zabo, kuko andi yamaze kwangirika ku buryo…
SOMA INKURUAbanyamayaga basezeranyijwe guca ukubiri n’ibura ry’amazi
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022, ubwo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, yasuraga ibikorwa remezo bitandukanye by’amazi n’amashanyarazi mu Ntara y’Amajyepfo, yasezeranyije abanyamayaga guca ukubiri n’ibura ry’amazi. Hamwe mu ho yasuye ni urugomero rw’amazi rwa Shyogwe- Mayaga ruri hagati y’uturere twa Ruhango na Muhanga rufite n’uruganda ruyatunganya akoherezwa mu baturage kuko rwagenewe kuyakwirakwiza mu gice cy’Amayaga. Urwo rugomero rwakozwe kugira ngo rukwirakwize amazi mu gice cy’Amayaga cy’uturere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza ndetse no mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga. Mu 2019 rwarangiritse kubera…
SOMA INKURUU Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu kugira umutekano ku isi
Muri raporo yakozwe n’ikigo cyitwa Use Bounce, u Rwanda nicyo gihugu cyonyine mu bihugu bitekanye muri Afurika, kiza ku mwanya wa gatandatu ku Isi. Ku mugabane wa Asie u Buyapani nibwo bwaje mu bihugu 10 bifite umutekano ku Isi. Ibi bihugu biyobowe n’u Busuwisi, Slovania, u Buyapani, Georgia, Islande, u Rwanda, Croatie, Repubulika ya Cheque, Austria na Danemark. Mu gukora urwo rutode ahanini harebwa ku byaha bikorerwa mu gihugu, umutekano ukigaragaramo ku muntu ugisuye. Abakoze uru rutonde bagaragaza ko u Rwanda rwaje mu myanya y’imbere kubera ko rwashyize imbaraga nyinshi…
SOMA INKURUBurera: Basabwe guhindura imyumvire ku bijyanye n’imirire
Nubwo isombe n’ibihumyo ari ibiribwa bifite intungamubiri zihagije, usanga bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera, by’umwihariko igitsina gabo babinenga bavuga ko nta mugabo ukwiriye kubirya. Isombe ni ikiribwa gikungahaye ku butare bugira uruhare mu ikorwa ry’amaraso naho ibihumyo bikaba bikungahaye kuri Calicium ifasha amagufa gukomera, gusukura umubiri no kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Musabyimana Narcisse wo mu murenge wa Cyeru, yagize ati “Kuva nkiri muto sinigeze mbona sogokuru cyangwa data barya isombe. Nta n’umugabo nabibonyeho kuko ibiti byayo twayifataga nk’igicucu cyo kugamamo izuba. Hari n’abavugaga ko abagore bashobora kuyirogeramo abagabo,…
SOMA INKURUU Rwanda rugiye kwakira ibihugu 40 bigize ihuriro ry’imitwe y’ingabo zirwanira mu kirere
Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko abagera ku 160 bavuye mu bihugu 40 bigize ihuriro ry’imitwe y’ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika (Association of African Air Forces: AAAF) ari bo bazitabira inama aho bazaganira ku ngamba zo kugeza ku rundi rwego igisirikare kirwanira mu kirere kuri uyu mugabane. Iyi nama izabera i Kigali muri Convention Centre kuva ku wa 24 kugeza ku wa 28 Mutarama 2022, igamije gushyiraho urubuga abagize iri huriro bazajya baganiramo bakanahana ibitekerezo ku buryo ibibazo by’umutekano bibangamiye akarere muri rusange n’umugabane…
SOMA INKURURwamagana: Inzego z’umutekano zarashe umusore w’imyaka 22
Ahagana saa cyenda z’ijoro kuwa 15 Mutarama 2022, mu muhanda uri hagati y’ umurenge wa Mwurire na Munyiginya, mu kagari ka Ntunga mu mudugudu wa Kimbazi ho mu Ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Rwamagana, inzego za gisirikare zarashe umusore bivugwa ko yashatse kuzirwanya, ahita ahasiga ubuzima. Amakuru avuga ko ubwo inzego za gisirikare zari mu gikorwa cyo gucunga umutekano zabonye uyu musore ari gushaka gupakurura imodoka yari ipakiye imitwaro y’amakaro agateshwa ariko nyuma agashyamirana, arazirwanya nazo niko guhita zimurasa. Hari amakuru kandi ko uyu musore yari asanzwe azwiho ibikorwa by’ubujura…
SOMA INKURU