Umutoza wa APR FC yahishuye icyatumye batsindwa na Simba

Umutoza w’ikipe ya APR FC Darko Novic avuga ko kimwe mu byatumye batsindwa n’ikipe ya Simba ku munsi wayo uzwi nka SIMBA DAY, harimo kudashyira igitutu kuwo bahanganye n’ibindi. Ibi byatangajwe mu kiganiro yahaye televiziyo ya Azam nyuma y’aho ikipe ya Simba SC itsinze APR FC ibitego 2-0 mu mukino w’ibirori by’umunsi wa byabaye tariki 3 Kanama 2024. Yagize ati: “Uyu munsi nshobora kunyurwa n’ibintu byinshi, by’umwihariko Simba SC yatsinze ibitego bitavuye ku guhererekanya, byose byari amashoti ya kure. Icyo nabuze ku bakinnyi banjye ni uguhererekanya umupira cyane, gutuza bafite…

SOMA INKURU

Mu myitozo ya AS Kigali hagaragayemo amasura mashya

Kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo habura iminsi 16 kugira shampiyona itangira tariki ya 15 Kanamana 2024, kuri Tapis Rouge hagaragayemo abakinnyi bashya harimo Sugira Ernest utagiraga ikipe abarizwamo kugeza ubu hamwe n’uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sports Ngendahimana Eric. Abandi bitabiriye iyi myitozo itakoreshejwe n’umutoza mukuru Guy Bukasa utagaragaye ku kibuga, ni abakinnyi basanzwe muri AS Kigali ndetse n’abandi benshi baje kugerageza amahirwe kugira ngo babone ikipe bakoreshejwe n’umutoza wungirije ariwe Guy Bakila. Muri aya masura mashya hagaragayemo myugariro w’iburyo Nkubana Marc wakiniraga ikipe…

SOMA INKURU

Rayon Sports yatangaje byinshi ku cyumweru cyayigenewe

Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri  wa mbere tariki 22 Nyakanga 2024 ku ruganda rwa Skol mu Nzove, ubuyobozi bwa Rayon Sport bwatangaje byinshi ku bijyanye na  Rayon Sport Week. Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele wari kumwe n’Umuyobozi wa Skol IVAN Wulffaert muri iki kiganiro batangaje byinshi ku cyumweru cyagenewe Rayon Sports. Hatangajwemo ko umutoza uzatoza iyi kipe umwaka utaha w’imikino ari Robertinyo Oliveira Gonalves bakazamwerekana muri Rayon Sport Week. Rayon Sport Week iratangira kuri uyu wa kabiri 23/07/2024 kizasozwe na Rayon Sport Day taliki 03/08/2024. Muri iki cyumweru hazaba imikino…

SOMA INKURU

CAF yatangaje igihe igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu cya 2025 kizakinirwa n’aho kizabera

Mu nama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’ yateranye ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 i Cairo mu Misiri iyobowe na Perezida w’iri mpuzamashyirahamwe, Dr Patrice Motsepe yemeje ko igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu cya 2025 kizakinirwa muri Maroc, kizatangira tariki 21 Ukuboza 2025 gisozwe tariki 18 Mutarama 2026. Muri iyi Nama ya Komite Nyobozi ya CAF kandi yemeje ko igikombe cy’Afurika cy’Abagore WAFCON 2024 kizabera muri Maroc kizatangira tariki 5 Nyakanga kugeza tariki 26 Nyakanga 2024. Iri rushanwa mpuzamahanga rya CAN, rizaba rikinwe ku nshuro ya 35,…

SOMA INKURU

Nyuma yo kurangiza ibihano bya FERWAFA Héritier Luvumbu yasubiye mu ikipe yigeze gukinira

Umunyekongo Héritier Nzinga Luvumbu warangije ibihano yari yarafatiwe na Ferwafa kubera kuvanga umupira na politiki, yasinyiye ikipe ya Vita Club mu buryo bwemewe n’amategeko akaba ari ku nshuro ya Kabiri agiye gukina muri AS Vita Club. Uyu mukinnyi wahoze muri Rayon Sports ari kumwe na Sylla Aboubacar ukomoka muri Côte d’Ivoire na Mohamed Lamine Ouatarra bakuye muri JS Kabyle yo muri Algeria, berekanywe n’iyi kipe yo muri Congo Kinshasa nk’abakinnyi bayo mu myaka ibiri iri imbere. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Umunye-Congo Luvumbu yatandukanye na Rayon Sports binyuze mu bwumvikane…

SOMA INKURU

Republican Guard secured third consecutive title victory

The Republican Guard (RG) team on Sunday, June 16, won their third straight RDF Liberation Cup competition after defeating Basic Military Training Center Nasho (BMTC Nasho) 3-0 in the 2024 final match held at Kigali Pelé Stadium . The final match that attracted many spectators, was also attended by Minister of Defence Juvenal Marizamunda and Rwanda Defence Force Chief of Defence Staff, Gen Mubarakah Muganga and other senior RDF officers. A notable highlight of the match was the presence of the commandant of the Republican Guard, Major General Willy Rwagasana…

SOMA INKURU

Ikipe ya Rayon Sports yibitseho umukinnyi mushya

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Burundi 2023-2024 ,Niyonizeye Fred w’imyaka 22 wakiniraga ikipe ya Vital’o yatwaye shampiyona. Amakuru dukesha Kigali Today,aravuga ko Fred Niyonizeye ukina hagati mu kibuga yugarira cyangwa asatira ari mu muryango winjira mu ikipe ya Rayon Sports ndetse bamaze kumvikana ibishoboka byose, bikaba bivugwa ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri aho yahawe Miliyoni 17 Frw, akaba azajya ahembwa ibihumbi 900 Frw by’umushahara ku kwezi. Bumvikanye ko Rayon Sports nta mafaranga yari ifite azishyurwa nyuma gusa ngo nta masezerano yari yasinywa. Abamuhagarariye ndetse…

SOMA INKURU

Ikihishe inyuma y’amakimbirane akomeye hagati ya Samuel Eto’o Fils n’umutoza w’ikipe ya Cameroon

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28Gicurasi 2024 nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon (FECAFOOT) rikuriwe na Samuel Eto’o Fils ryatumije umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Marc Brys watanzwe na Guverinoma kugira ngo atange ibisobanuro kuri byinshi yashinjwaga byo kudakorana neza n’iyi Federasiyo, ariko ntibyagenze nk’uko byari byateguwe. Iyi nama ariko yaje kugaragaramo Umujyanama muri Minisiteri ya Siporo, Cyrille Tollo, utari wayitumiwemo. Yahise asabwa gusohoka agasubira kuri Minisiteri maze na we ahita asaba Umutoza Marc Brys ko yasohoka bakajyana akareka kwitaba FECAFOOT yari yamuhamagaje, ikintu cyababaje Perezida wa Federasiyo,…

SOMA INKURU

Hagaragajwe umutungo wa FERWAFA n’ikoreshwa ryawo

Mu Nteko Rusange Isanzwe y’ Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” iri kubera muri Kigali Convention Center hatangajwe ko amakipe y’Igihugu yakoresheje miliyari 1,177 Frw mu 2023 naho mu 2022 yari miliyari 1,449 Frw. Mu mwaka wa 2023, Amavubi y’Abagabo yakoresheje miliyoni 357,3 Frw mu gihe yari miliyari 1,168 Frw mu 2022.Abagore bakoresheje miliyoni 271,9 Frw naho amakipe mato akoresha miliyoni 135,3 Frw. Ingendo, gucumbika n’umwiherero by’amakipe y’Igihugu byatwaye miliyoni 413 Frw mu 2023 mu gihe mu 2022 yari miliyoni 280,6 Frw. Miliyoni 112 Frw yahawe amakipe akina Shampiyona, angana…

SOMA INKURU

Inteko rusange idasanzwe ya Kiyovu Sports ihatse byinshi

Nyuma y’aho ikipe ya Kiyovu Sports isoje Shampiyona ari iya gatandatu, aho yaranzwe no kudahemba abakinnyi no gufatirwa ibihano na FIFA harimo kutemererwa kugura abandi bakinnyi kubera amadeni y’asaga miliyoni 50 Frw ibereyemo abo yirukanye binyuranyije amategeko, yatumije inteko rusange idasanzwe. Uku gutumiza inteko rusange bikaba byakozwe n’umuryango wa Kiyovu Sports, ikazabera kuri Hotel Chez Lando ku Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024, ikaba yatumiwemo abanyamuryango bose   igamije kuvugurura amategeko shingiro n’amabwiriza ngengamikorere no kuzuza imyanya. Uretse ibiri ku murongo w’ibyigwa, hari amakuru avuga ko hashobora kuzakomozwa ku mibereho y’iyi…

SOMA INKURU