Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kanama 2018, ikipe ya Rayon Sports hamwe na bamwe mu bagize komite nyobozi yayo, bagiye ku bitaro bya Kibagabaga, berekwa umwana w’uruhinja watawe na nyina nyuma yo kumwibaruka. Iyi ikipe ikaba yiyemeje gusiga inkunga izakomeza gufasha abaganga kwita kuri uyu mwana nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’iyi kipe ya Rayon Sports. Muri uru ruzinduko rwakozwe kuri uyu munsi, ikipe ya Rayon Sports yarukoze mu gihe habura amasaha make ngo ihure na Yanga Africans ikipe yo muri Tanzania, nayo igomba kurara igeze mu…
SOMA INKURUCategory: Imikino
Bahigiye kuzaba ibihangange nyuma yo kwigishwa n’abanya Korea
Abana b’Abanyarwanda barakubita agatoki ku kandi ndetse bahigiye guhora ku isonga nyuma y’ukwezi bari bamaze bigishwa gukina Taekwondo n’abarimu baturutse muri Korea y’epfo, igicumbi cy’uwo mukino nyarugamba u Rwanda rwatangiye kwesamo imihigo mu ruhando rw’amahanga. Hari hashize ukwezi abana bitoreza mu makipe atandukanye mu Rwanda basangizwa ubumenyi n’ubuhanga kuri Taekwondo bahabwaga n’abarimu bane baturutse muri Korea y’epfo, boherejwe n’Umuryango mpuzamahanga uharanira iterambere rya Taekwondo (Taekwondo Peace Corps/TPC) ku nkunga y’Ishyirahamwe ry’uwo mukino ku Isi (World Taekwondo). Nyuma yo gusoza ubutumwa bw’abo barimu, abana bagiriwe ubuntu bwo gusangizwa ubwo bumenyi…
SOMA INKURUAbafana ba Rayon Sports bayakiranye ibyishimo
Byari ishema kuri Rayon Sports yasesekaye i Kanombe Saa tatu n’igice z’ijoro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, inakirwa n’abafana baringaniye ariko bari bitwaje indabyo zo gushimira abakinnyi, Rayon Sports ikaba itahutse nyuma yo gutungurana itsindira Gor Mahia muri Kenya ibitego 2-1 ku Cyumweru. Iyi kipe yerekeje muri Kenya gukina umukino wo kwishyura na Gor Mahia mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, ntawe uyiha amahirwe kuko yaherukaga gutsindwa na Mukura VS ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Byongeye kandi yagiye ifite abakinnyi 15 gusa aho kuba 18 nk’uko bisanzwe…
SOMA INKURUHabayeho gutungurana mu bahamagawe gukinira amavubi
Kuri uyu wa Mbere nibwo hatangajwe abakinnyi bitegura umukino na Côte d’Ivoire uzaba tariki 9 Nzeri 2018, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Mashami Vincent akaba yatangaje abakinnyi 32 bagomba gutangira imyitozo bitegura umukino wa Côte d’Ivoire, mu gushaka itike y’igikombe cy’ Afurika cya 2019. Abakinnyi batunguranye ntibagirirwe icyizere harimo Ndayishimiye Eric Bakame wari usanzwe ari kapiteni w’abakina imbere mu gihugu, muri ba rutahizamu Kagere Meddie wari witezwe nyuma yo kubona ubwenegihugu yahamagawe ku mwanya wa mbere ndetse na Tuyisenge Jacques ufite ikibazo cy’imvune akaba yagiriwe icyizere. Biteganyijwe ko abakinnyi bose…
SOMA INKURUAbafana ba Rayon Sports barizezwa intsinzi
Ikipe ya Rayon Sports yahagutse i Kigali itarikumwe n’abakinnyi bayo bashya iheruka kugura harimo Donkor Prosper ukina hagati mu kibuga akaba akomoka muri Ghana na rutahizamu Kouame Brou Gerard Stephane ukomoka muri Côte d’Ivoire bari bamaze iminsi mike babonye ibyangombwa bibemerera gukina iyi mikino, ariko umutoza mukuru wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves avuga ko ikipe ye yiteguye neza kandi ko yizeye abakinnyi be, uyu mutoza yashimangiye ko intego ari ugukura amanota 3 kuri Gormahia mu mukino wo kwishyura mu mikino y’amatsinda ya « Total CAF Confedararion Cup » uba mu kanya…
SOMA INKURUKu rutonde rwa FIFA u Rwanda ku mwanya wa 136
Nyuma y’uko muri Kamena uyu mwaka hemejwe uburyo bushya ibihugu bizajya bihabwamo amanota agenderwaho hakorwa urutonde ngarukakwezi rw’uko bikurikirana ku Isi mu mupira w’amaguru, bwakoreshejwe ku nshuro ya mbere ku rutonde rwasohotse kuri uyu wa kane ku rutonde ngarukakwezi rwatangiye gukorwa mu buryo bwihariye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), u Rwanda rwagumye ku mwanya wa 136, u Bufaransa, u Bubiligi, Brazil na Croatia byasaruye amanota menshi mu gikombe cy’isi biyobora ibindi. Ku nshuro ya mbere ubu buryo bwakoreshejwe mu rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane, ikipe…
SOMA INKURUUmunyarwanda niwe wegukanye Tour du Rwanda
Mugisha w’imyaka 20 yafashe umwenda w’umuhondo nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda, hakaba hari hashize iminsi umunani we na bagenzi be bazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu ku ntera y’ibilometero 946.6. Agace ka nyuma ka Tour du Rwanda kareshya n’ibilometero 82.2 kakinwe ejo ku cyumweru, tariki ya 12 Kanama 2018, Umunya-Algeria Azzedine Lagab ukinira Groupement Sportif des Petroliers Algerie ni we wakegukanye akoresheje amasaha abiri, iminota itandatu n’amasegonda 20, akaba yakurikiwe n’abakinnyi batandatu banganya ibihe barimo Lozano David wa Team Novo Nordisk, Munyaneza Didier wa Team Rwanda, Mugisha Moïse ukinira Les…
SOMA INKURUAbana bakina umukino wa Kung Fu chu bemeza ko ubungura byinshi
Mu Karere ka Kayonza hari ikipe ikina umukino wa Kung fuu chu ishimwa n’abaturage ndetse ikaba imaze no kuzana imidari itandukanye haba ku rwego rw’igihugu n’urwego mpuzamahanga, abana bakina uyu mukino bemeza ko wabatoje kugira ikinyabupfura. Iyi cluba ifite abakinnyi bafite hagati y’imyaka 4 n’imyaka 24, bamwe mu bakina uyu mukino wa Kung Fuu chu bemeza ko ari umukino mwiza kandi ko bazakomeza guhesha ishema igihugu cy’u Rwanda, Rukundo Pacifique afite imyaka 13 ni umwe mu bakinnyi b’abana biga Kungu Fuu, yagize ati “hashize umwaka umwe ntangiye gukina uyu…
SOMA INKURUCAF yaciye Rayon Sports akayabo, Yannick Mukunzi arahagarikwa
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryaciye Rayon Sports akayabo k’Amadolari y’ Amerika 20.000 (20.000$), Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino yose iyo kipe isigaranye mu ijonjora mu itsinda muri CAF Confederation Cup. Iyo ni imwe mu myanzuro yavuye mu kanama gashinzwe imyitwarire muri CAF, ubwo kateranaga gasuzuma imvano y’imvururu zakurikiye umukino Rayon Sports ihagarariye u Rwada yari imaze kunganya igitego 1-1 na USM Alger wabereye muri Algeria mu cyumweru gishize. Ubwo uyu mukino wabereye kuri Stade Moustapha Tchaker Blida kuwa 29 Nyakanga 2018 wari urangiye, imbere y’aho abatoza n’abasimbura ba USM…
SOMA INKURUAPR FC yasezerewe na Mukura VS mu marushanwa y’igikombe cy’amahoro
Mukura VS yaherukaga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu 2009, ubwo yatsindwaga na Atraco Fc, yanganyije na APR FC, mu mukino wo kwishyura wa ½ wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyirije i Huye 0-0, nyuma y’imyaka icyenda ikipe ya Mukura VS yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, isezereye APR FC, mu mukino amakipe yombi yanganyije igitego 1-1. APR FC niyo yabanje gutsinda igitego mu gice cya mbere cya Twizerimana Martin Fabrice, kiza kwishyurwa mu gice cya kabiri ku…
SOMA INKURU