Ndagijimana Alufonse, ni umwe mu bafite virusi itera SIDA bo mu karere ka Musanze, atangaza ko nyuma yo kumenyekana ko yanduye virusi itera SIDA, yahawe akato ku buryo bukomeye n’umuryango, abaturanyi kugeza k’uwo bashakanye bamugira igicibwa. Atangaza ko ibi bitamuciye intege, ko ahubwo yaharaniye kubahiriza amabwiriza yahabwaga n’inzego z’ubuzima yamufasha kubaho mu buzima bwiza yirinda kwibasirwa n’ibyuririzi ndetse aniteza imbere. Ati: “Mbere bikimenyekana ko nanduye virusi itera SIDA nahawe akato ku buryo bukomeye, kugeza n’ubwo kunywera ku gikombe nanywereyeho bitashobokaga barakijugunyaga, abana ntibabe banyegera ntihagire n’ukandagira iwanjye ndetse no muri…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Abasenateri bahishuye aho ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwiganje mu Rwanda
Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu kuri uyu wa 2 Mata 2024, babwiye Inteko Rusange ko basanze icyorezo cya SIDA mu rubyiruko gihangayikishije kuko mu turere 14 basuye hose ubwandu bushya bw’iki cyorezo buri mu rubyiruko ruri hagati yimyaka 19 na 24. Abasenateri kandi bagaragaje ko umuryango nyarwanda ukwiye gukangukira kuganiriza abana babo ibyerekeye icyorezo cya SIDA aho kujya babyumva ku bitangazamakuru gusa, cyangwa babibwiwe n’abantu babashuka bashaka kubabyaza umusaruro. Perezida wa Komisiyo Umuhire Adrie ati “Twasanze mu by’ukuri SIDA iri kwiyongera mu rubyiruko, ndetse n’inzego twaganiriye bakavuga…
SOMA INKURUFive additional hospitals to start offering chemotherapy
Five new hospitals are expected to begin offering chemotherapy to cancer patients. Currently, the service is only available at select hospitals such as the Rwanda Cancer Centre in Butaro, the Rwanda Military Hospital (RMH) and King Faisal Hospital. Speaking at an international cancer conference held in Kigali from March 28-29, Dr Fredrick Kateera, the Deputy Executive Director of Partners in Health, a not-for-profit organisation supporting the government in cancer care, announced plans to expand oral chemotherapy services to five additional hospitals. “For patients who need oral chemotherapy and don’t need…
SOMA INKURUUretse gusaza dore izindi mpamvu zagutera kuzana uruhara imburagihe
Uruhara cyangwa gutakaza umusatsi, ni uburyo busanzwe bw’umubiri uko ugenda usaza umusatsi uvaho, akenshi rutangira kugaragara mu myaka 30 na 40. Bitangira ugenda utakaza umusatsi mu gace kamwe aho rukunze kuza cyane ni mu gitwariro. Nubwo rukunze kuboneka cyane ku bagabo, gusa n’abagore bashobora kuruzana.Bivugwa akenshi ko uruhara ruturuka ku nkomoko (genetics); ni ukuvuga ko niba umubyeyi wawe arufite, nawe amahirwe yo kurugira aba ari menshi cyane. Ni iki gitera uruhara? Nk’uko byatangajwe hejuru, akenshi ruturuka ku ruhererekane mu muryango, uturemangingo fatizo (genes) dutandukanye uba warakuye ku babyeyi bawe nitwo…
SOMA INKURUImibereho ya muntu igengwa n’ubwoko bw’amaraso ye
Uko ubwoko bw’ amaraso butandukanye ni nako n’ imyitwarire y’ abantu igenda itandukana, hanagendewe ku gitsina, imyitwarire ituruka ku ruhererekane rw’ imiryango (genetics) ibi byose bigira uruhare runaka mu myitwarire y’ umuntu nk’ uko byagiye byerekanwa n’ ubushakashatsi butandukanye. Mu bushakashatsi bwakozwe n’ impuguke zo mu Buyapani, zagaragaje ko abafite bene aya maraso ari abantu basabana kandi igihe cyose baba biteguye gufungura ubucuti. Mu bijyanye n’ imyitwarire, umuntu ufite amaraso ya A yihugiraho, gusa ariko akaba umuntu wihangana, wifata agapfira muri Nyagasani. Ikindi ni uko ari umuntu ubasha kureba kure,…
SOMA INKURUImyumvire yo kugendera kure yatiza umurindi SIDA ikomeje kwica abatari bake ku isi
Kwandura virusi itera SIDA kuri ubu ntibikiri nk’uko byari mu myaka 20 ishize, ariko ntibibujije ko SIDA ikiri ikibazo gikomeye gihangayikishije isi. Ku rwego rw’isi abasaga miliyoni 38,4 bafite virusi itera SIDA, muri bo miliyoni 36,7 ni abantu bakuru naho miliyoni 1,7 ni abana bari munsi y’imyaka 15, mu gihe 54% by’abafite virusi itera SIDA ari abagore n’abangavu, abenshi ni abo muri Afurika y’ubutayu bwa Sahara aho u Rwanda ruherereye. Ubushakashatsi bwakusanyije ibitekerezo by’inzobere ku bijyanye n’impamvu abantu barushaho kumva nabi iby’ubwandu bwa virusi SIDA kugeza aho iki cyorezo cyararika…
SOMA INKURUSaint Valentin yabagizeho ingaruka zikomeye, RBC iti: “Gukoresha agakingirizo ntibyakabateye isoni”
Tariki 14 Gashyantare ni umunsi ngarukamwaka ufatwa nk’uw’abakundana, hizihizwa Mutagatifu Valentin “Saint Valentin” ku batari bake. Usanga urubyiruko runyuranye rutangaza ko umunsi nk’uyu aba ari umunsi wo gushimishanya nk’abakundana, bakanemeza ko gushimishanya hataburamo gukora imibonano mpuzabitsina kuri bamwe, ari naho hari abo bigiraho ingaruka zinyuranye. Ibi binemezwa n’abakobwa banyuranye bahindutse ababyeyi imburagihe, bemeza ko umunsi bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere wari umunsi nk’uyu, aho ari nabwo bamwe batewe inda, akaba ari nacyo gihe bamwe muri bo baherukana n’abiyitaga ba Valentin (abakunzi) babo. Uwo twahaye izina rya Amina w’imyaka 21, ufite…
SOMA INKURUNgoma-Kibungo: Uruhererekane mu buraya ihurizo mu kurwanya virusi itera SIDA
Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba bakoze uburaya bakiri inkumi, babyariramo ndetse hari n’abagiriyemo abazukuru, muri bo harimo abanduriramo virusi itera Sida, ariko ntibibabuze kuraga ubwo buraya n’iyo ndwara abana babo n’abazukuru, ari nayo ntandaro y’izina ‘MU BUBABARE BUKABIJE’, bifatwa nk’imwe mu mpamvu ikomeye ibangamira ikumirwa ry’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA aho batuye, dore ko n’ubuyobozi nabwo bwemeza ko koko iki ari ikibazo giteye impungenge ndetse bwiteguye guhangana nacyo. Nyirarukundo (Amazina twayahinduye) wo mu murenge wa Kibungo, mu karere ka…
SOMA INKURUIbyagufasha kwirinda kanseri ku gipimo cya 40%, indwara ikomeje kwica benshi
Inzego zinyuranye z’ubuzima ku isi ndetse no mu Rwanda zemeza ko kanseri ari ikibazo gikomeye cyane cy’ubuzima hagendewe ku mibare y’abayirwara ndetse n’abo ihitana ariko nubwo bimeze bitya, Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatanze inama y’ibyakorwa mu kuyirinda ku gipimo cya 40%. Buri mwaka tariki 4 Gashyantare aba ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri, dore ko kugeza ubu ariyo ndwara itandura ikiri ku isonga mu kuba umwanzi ukomeye w’ubuzima bwa muntu. Imibare yatangajwe n’inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko igitsina gore ari bo bibasirwa n’indwara ya kanseri cyane, aho muri…
SOMA INKURUBirashoboka kurandura indwara zititaweho uko bikwiriye muri 2030- Inzego z’ubuzima
Abayobozi banyuranye bo mu nzego z’ubuzima mu Rwanda, bahuriza ku ntego yo kurandura indwara zititaweho uko bikwiriye mu Rwanda mu mwaka wa 2030, cyane ko kuzirinda bishoboka. Ibi byagarutsweho none tariki 30 Mutarama, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti: ” Tujyanemo mu isuku n’isukura, duhashye indwara ziterwa n’umwanda.” Uyu munsi ukaba wizihirijwe mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Masaka, ukaba witabiriwe n’abatari bake harimo n’abahagarariye inzego z’ubuzima zinyuranye mu Rwanda. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi yatangarije abitabiriye…
SOMA INKURU