Umubyeyi witwa Maniraguha Claudine wo mu Kagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera avuga ko yabyutse mu gitondo yumva mu nda aribwa nk’uko bimaze iminsi bimugendekera, ariko kubera guha amatora y’abadepite agaciro arihangana ajya gutora, akaba yahise abyara abana batatu b’abakobwa nyuma y’uko ibise bimufashe akimara gutora. Uyu mubyeyi yahisemo kwita umwana we Mukadepite nyuma yo kubyara abana batatu amaze gutora abadepite mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 3 Nzeri 2018, akaba yatangaje ko akimara gukandagira mu rugo avuye gutora yumvise ibise bitangiye kuza,…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Amahugurwa k’ubumenyi bw’ibanze bwafasha utaragera kwa muganga yaraye asojwe
Amahugurwa y’iminsi ibiri yahawe abaturutse mu bitaro by’icyitegererezo n’iby’Uturere, yaraye asojwe kuri uyu wa kabiri, akaba yaratanzwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima “MINISANTE”, Rotary Club ya Williamsburg muri Amerika ibinyujije mu ya Kigali Gasabo n’Ishami ry’Ubuvuzi muri “Virginia Commonwealth University (VCU)”, akaba yahawe abaganga 50 bo mu bitaro 15 mu gihugu bahawe ubumenyi bw’ibanze bwo kwita ku ndembe mbere yo kugezwa kwa muganga hibandwa ku ababyeyi n’abana bavukana uburwayi bukaze. Abahuguwe beretswe uburyo bwo kwita k’umwana uvutse atuzuye n’ufite ibibazo by’ubuzima nk’umutima udatera neza, iri somo rikaba ryarakurikiwe n’iryo…
SOMA INKURUEbola ikomeje gukaza umurego, abaturage ba Rubavu baraburirwa
Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye i Rubavu muri iki cyumweru, abaturage bagaragarijwe ko EBOLA ikomeje gusatira uduce twegereye u Rwanda, bityo bakwiye gukaza ingamba zo kwirinda no kwitwararika, ibi bikaba byarabaye ubwo umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Lt Col Dr Kanyankole William, yaburiye abaturage bo mu Karere ka Rubavu ababwira ko bakwiriye kurushaho kwitwararika kubera icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Dr Kanyankole yagize ati “Uyu munsi hari abantu bamaze gutoroka bagana Beni n’ahandi kandi ni ubwa mbere icyorezo cya Ebola cyegereye u Rwanda ku…
SOMA INKURUEbola ikomeje kwibasira abaturage ba Congo Kinshasa
Itangazo Minisiteri y’Ubuzima yo mu gihugu cya Congo Kinshasa yasohoye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rivuga ko “muri rusange abantu 96 bamaze kugaragaraho ibimenyetso bya Ebola mu gace ka Mbalako-Mangina barimo 69 byemejwe ko bayirwaye na 27 bagikekwa.” Guverinoma yahise ishyiraho gahunda yo gutanga ubuvuzi bw’ubuntu mu duce dutatu twibasiwe n’iyo ndwara, turimo Mabalako, Oicha na Beni. Nyuma y’imibare yaherukaga gutangazwa, abakora mu nzego z’ubuzima batangaje ko hari abandi bantu batanu bahitanwe n’iyo ndwara mu gace ka Mbalako-Mangina, hafi y’umujyi wa Beni watangiriyemo icyo cyorezo. Umuhuzabikorwa wa…
SOMA INKURUIgikoni cy’umudugudu cyabafashije kurwanya imirire mibi
Abaturage bo mu Kagari ka Bwisanga mu Murenge wa Gishari bahanya ko igikoni cy’umudugudu cyabafashije kurwanya imirire mibi mu ngo zabo, abajyanama b’ubuzima muri aka Kagari bavuga ko igikoni cy’umudugud kitareba gusa abakene, ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeza ko iyi gahunda ikorwa mu midugudu yose igize akarere ka Rwamagana. Hari bamwe mu baturage bitazi kugaburira abana babo indyo yuzuye nyamara ngo bafite ibyo bakagaburiye abana babo ntibagaragareho ikibazo cy’imirire mibi, Nyirabahire mediatrice atuye mu mudugudu wa Nyakabungo yagize ati “igikoni cy’umudugudu kitugirira akamaro cyane kuberako haba hari nk’abana bafite ikibazo…
SOMA INKURUIngamba zinyuranye za MINISANTE mu gukumira ebola mu Rwanda
Mu cyumweru gishize nibwo Minisiteri y’ubuzima muri RDC yatangaje ko Ebola yagaragaye ku butaka bwayo nyuma y’iminsi 42 gusa itangaje ko itagihari, ndetse ubu abantu 34 imaze kubahitana, Nyuma y’iryo tangazo, u Rwanda rwahise rushyiraho ingamba zigamije gukumira ko hari umuntu wayiturukana muri Congo akayanduza Abanyarwanda, zirimo gupima abinjirana mu Rwanda baturutseyo. Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yanaboneyeho umwanya wo kumara impungenge Abanyarwanda ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kitaragera ku butaka bw’u Rwanda, inagaragaza ibyo bakwiriye kwitwararika birimo isuku kugira ngo hatazagira uyandura. Mu…
SOMA INKURUGasabo: Yatangaje ko abayobozi badaha agaciro ihohoterwa akorerwa
Uwingeneye Alice utuye mu Mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Nduba, atangaza ko akorerwa ihohoterwa rishingiye ku mitungo ubuyobozi burebera, yanabutabaza bukamubwira ko ari ikibazo agamba gukemura we n’umugabo we. Uwingeneye ni umubyeyi w’abana bane ukora akazi ko gucuruza amafi, yatangaje ko umugabo we yari afite akabari ku Kimisagara, ariko Covid-19 igeze mu Rwanda aba umwe mu batakaje akazi kuko nta gishoro yari asiganye. Ngo kuva yatakaza akazi imitungo y’urugo yarayimaze ayigurisha, ubu ageze ku rwego rwo kwambura umugore amafaranga aba yacuruje. Ati ” Kuva iyi…
SOMA INKURU