En images : de Sydney à Paris, le monde a célébré le Nouvel An

Des festivités pour conclure 2023 et accueillir 2024 se sont, comme c’est la tradition, déroulées partout sur la planète. Tour d’horizon. À Sydney, Bangkok, Paris, Rio… les grandes capitales mondiales ont célébré avec d’éblouissants feux d’artifice le passage en 2024. À New York, la traditionnelle descente de la boule en cristal de Times Square À New York, des milliers de badauds attendaient la traditionnelle descente de la boule en cristal de Times Square, toute illuminée et des marchands écoulaient vuvuzelas et chapeaux estampillés 2024 pour leur nuit du 31 décembre. La police, déployée…

SOMA INKURU

Umubano udasanzwe hagati ya Zari na Tanasha wavugishije benshi

Guhura kwa Zari Hassan na Tanasha Donna ni kimwe mu bintu bikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, dore ko ari ubwa mbere bari bahuriye mu ruhame bakaganira ubona bahuje urugwiro nk’abasanzwe baziranye. Zari Hassan na Tanasha Donna wahoze ari mukeba we baserukanye mu birori by’abambaye imyenda y’umweru bafatanye agatoki ku kandi, ndetse bicarana mu mwanya umwe muri ibi birori byabereye mu mujyi wa Kampala. Aba bagore bombi babyaranye na Diamond Platnumz bashyize hasi iby’ubukeba baserukana mu birori Zari asanzwe ategura muri Uganda. Zari Hassan, avuga ko Tanasha Donna…

SOMA INKURU

Umuhanzi The Ben yasutse amarira mu rusengero

Ni mu masengesho yabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023 muri Eglise Vivante, aho umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, yasutse amarira mu rusengero, ananirwa kuvuga ubwo yari kumwe na nyina n’abavandimwe barimo mushiki we na murumuna we. The Ben yahawe umwanya muri uru rusengero, ashima Imana, agaragaza ko afite umunezero mwinshi mu mutima mu buryo budasanzwe. Ati “Nejejwe no guhagarara imbere yanyu ndetse nanashima Imana. Ndumva nishimye cyane muranyihanganira ariko naririmba ku ndirimbo nise ‘Ndaje’ Mama akunda cyane[…] ndashima Imana gusa ngira ikibazo cy’amarangamutima ariko…

SOMA INKURU

Umuhanzi Bryan Adams yatangaje aho ubucuti bwe n’igikomangoma Diana bwavuye

Umuhanzi Bryan Adams ku nshuro ya mbere yavuze uburyo ubucuti bwe n’igikomangoma Diana bwavuye ku ndirimbo yanditse ku rushako rubi rwa Diana. Uyu muhanzi yibutse ko Diana yamubwiye ko “yasekejwe cyane” n’uburyo muri iyi ndirimbo aririmba ko yumvise “ataye ubwenge” ku munsi Diana arongorwa n’igikomangoma Charles. Mu kiganiro n’ikinyamakuru Sunday Times, uyu muhanzi wo muri Canada uzwi mu ndirimbo nka “Please forgive me” avuga ko Diana yamutumiye ngo basangire icyayi kugira ngo yumve iyo ndirimbo nanone. Adams yahagaritse iyo ndirimbo ubwo Diana yapfaga mu 1997 “mu cyubahiro cye”, nk’uko abivuga.…

SOMA INKURU

Igitaramo cya Kendrick Lamar cyavugishije benshi

Kendrick Lamar umuhanzi w’umunyamerika w’icyamamare mu njyana ya rap yakoze ‘performance’ yo ku rwego rwo hejuru mu gitaramo cya muzika muri BK Arena i Kigali aho yataramiye ibihumbi by’urubyiruko rwitabiriye mu gihe kigera hafi ku isaha imwe n’igice. Uretse urubyiruko rwinshi rwitabiriye iki gitaramo na Perezida Paul Kagame n’umugore we nabo ntibacikanywe. Abandi bahanzi nka Bruce Melodie na Ariel Wayz bo mu Rwanda, na Zuchu wo muri Tanzania nabo bashimishije abitabiriye iki gitaramo cyo gitangiza iserukiramuco ryiswe #MoveAfrica ryateguwe na Global Citizen ku bufatanye n’Ikigo PGLang cyashinzwe n’umuraperi Kendrick Lamar…

SOMA INKURU

Nyuma yo kuvugwaho byinshi, DJ Dizzo yongeye kuremba

Kuva ku wa 27 Ugushyingo 2023, DJ Dizzo ari mu bitaro bya gisirikare i Kanombe aho ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kongera kugira ibibazo by’ubuzima. arembejwe n’uburwayi bwa kanseri bwongeye kumushyira hasi, agahamya ko akeneye amasengesho y’abantu. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, DJ Dizzo yavuze ko kugeza ubu ari kongererwa amaraso ariko anavomwa amazi mu bihaha. Agira n’icyo asaba abanyarwanda banyuranye batasibye kumuba hafi. Ati “Ikintu nasaba Abanyarwanda ni uko bafata akanya bakansengera atari njye gusa ahubwo basengere buri wese urwaye kanseri, njye nubwo amezi atatu ariyo nari nahawe akarenga ku…

SOMA INKURU

Ibya Prince Kid bikomeje gufata indi ntera

Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS) Rwanda Collection Services, rwatangaje ko kugeza ubu Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) ataragezwa mu igororero iryo ari ryo ryose. Ku wa 13 Ukwakira 2023 nibwo umucamanza mu Rukiko Rukuru, yahamije Ishimwe Dieudonné icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ahita akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka itanu. Icyakora Me Nyembo Emelyne umwunganira mu bijyanye n’amategeko, aheruka gutangaza ko kugeza ubu batarajuririra icyemezo cy’Urukiko rwamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Ukwezi kurenga…

SOMA INKURU

Umuhanzi ukunzwe muri Afurika yishimiye ibyiza bitatse u Rwanda

Umuhanzi King Promise uri mu bagezweho muri iki gihe muri Afurika, yagaragaje akanyamuneza yatewe n’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda. King Promise uzwi mu ndirimbo Terminator iri mu zikunzwe na benshi muri iyi minsi, yari amaze iminsi ari mu Rwanda, aho we na bagenzi be bari mu nama ya Qatar Business Africa Forum. Uyu muhanzi kandi yanaboneyeho gusura ibyiza bitatse u Rwanda birimo Pariki y’igihugu y’Ibirunga, ajya kureba Ingagi. Mu butumwa buherekejwe n’amashusho n’amafoto by’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda, King Promise yashyizeho ubutumwa agira ati “Murakoze Rwanda.” King Promise yakomeje ashimira gahunda…

SOMA INKURU

Mu rugo rwa Sandra Teta na Weasel urukundo ni rwose

Weasel wamamaye mu itsinda rya Goodlyfe abinyujije  ku rubuga rwa Instagram yifuriza umugore we Sandra Teta isabukuru nziza, agaragaza ko yamubereye urumuri mu buzima bwe. Yanditse ati “Wabereye urumuri ubuzima bwanjye ndetse nzagushimira iteka. Isabukuru nziza umwiza cyane dusangiye ubuzima.’’ Sandra Teta asigaye agaragaza ko mu rugo bameranye neza. Nko mu ijoro ryo ku wa 12 Kamena 2023, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yifurije isabukuru nziza umugabo we wari wujuje imyaka 38 y’amavuko amwifuriza kurama mpaka abonye abazukuru babo n’abandi bazabakomokaho. Muri Nyakanga umwaka ushize hari hagiye hanze amafoto ya…

SOMA INKURU

Intore Tuyisenge yatangaje impamvu yahisemo kwiyubakira inzu itunganyirizwamo imiziki na filime

Intore Tuyisenge Jean de Dieu, umuhanzi w’indirimbo gakondo, avuga ko yahisemo kubaka ‘Studio’ ye kugira ngo abashe guteza imbere Umuco nyarwanda. Atangaza ko amaze hafi imyaka itatu yubaka Studio yise Migongo, izajya itunganya imiziki ndetse na Filime. Ati “Natekereje kubaka iyi Studio ngamije kujya mbona aho ntunganyiriza indirimbo zanjye n’iz’abandi mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ndetse na Filime mbarankuru”. Iyi Studio izaba yatangiye gukora mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, ikazajya itunganyirizwamo ibihangano by’abantu batandukanye, nk’uko Tuyisenge akomeza abivuga. Ati “Ndimo kuburaho ibintu bike, mu kwezi kwa mbere izaba yatangiye gukora, izamfasha no…

SOMA INKURU