Nyuma yo kuva mu gipolisi yakoze agashya

Umupolisikazi wari uzwi cyane muri Kenya, Linda Okello,kubera kwambara imyenda imufashe ari mu kazi mu muhango wari witabiriwe n’uwari Perezida Uhuru Kenyatta,yashyize hanze video ari kuzunguza ikibuno bidasanzwe. Uyu mukobwa uherutse kuva mu gipolisi akigira muri Amerika,yashyize kuri Titktok amafoto ashotoraga ari gucugusa ikibuno. Uyu yavuze ko yafashe umwanzuro wo kuva mu gipolisi kubera ko abayobozi be bamuteshaga umutwe. Uyu mu kubyina kwe, yari yambaye agakanzu kagufi cyane byatumye abagabo benshi bandika ubutumwa bwinshi bwo kumwereka ko yabasembuye.         UBWANDITSI: umuringanews.com

SOMA INKURU

Agashya! Umuyobozi yashyingiranywe n’ingona

Umuyobozi w’Umujyi wo mu Majyepfo ya Mexique yashyingiranwe n’ingona-ngore mu byishimo by’agatangaza byatumaga anyuzamo akayisoma nk’ikimenyetso cyo kuyifuriza ibyiza. Uyu mugabo witwa Víctor Hugo Sosa, ni we muyobozi w’Umujyi wa San Pedro Huamelula; yagaragaje urukundo akunda igikururanda cyiswe Alicia Adriana muri ibyo birori. Yagize ati “Nemeye izi nshingano kuko dukundana; ni cyo cy’ingenzi, nta gushyingiranwa gushoboka hatabayeho gukundana. Turakundana ni yo mpamvu nemeye gushyingiranwa na ‘Princesse’. Inkuru yanditswe na Journal de Montréal ivuga ko hashize imyaka 230 umugenzo nk’uyu w’uko umugabo ashyingiranwa n’ingona y’ingore ukorwa hizihizwa umunsi ubwoko bubiri bwo…

SOMA INKURU

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yeguye mu gihe yarakenewe

Birtukan Mideksan wari umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Ethiopia, byamenyekanye ko amaze iminsi yareguye kuri izi nshingano, yavuyeho hagitegerejwe ibizava mu matora akomeye aherutse kuba. Madame Mideksan wahoze atavuga rumwe n’ubutegetsi, yari umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuva muri 2018, umwanya yagiyeho nyuma yo gufungwa inshuro nyinshi azira kutavuga rumwe n’ubutegetsi. Kuri uyu wa Mbere, hagagaragaye ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwe, ahita yandika ku rubuga rwe rwa Facebook ko yeguye ku itariki 12 z’uku kwezi kwa Kamena, akaba yarabikoze ku mpamvu z’uburwayi. Asezeye kuri uyu mwanya, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itaratangaza…

SOMA INKURU

Minisitiri yategetswe n’urukiko kwimura ubwiherero bwe igitaraganya

Urukiko rwategetse Minisitiri Alfred Mutua, ushinzwe ububanyi n’amahanga, kwimura ubwiherero bwo mu nzu ye, nyuma y’uko arezwe n’umuturanyi we witwa Felicita Conte, ko yabushyize ahegeranye n’aho arira, none bikaba bimubangamiye. Uwo muturanyi wa Minisitiri Mutua, yagannye urukiko mu 2018, avuga ko ubwo bwiherero ari ikibazo gikomeye kuri we, kuko bwubatswe hafi y’icyumba ariramo mu nzu. Felecita Conte, yasobanuriye umucamanza wo mu rukiko rukurikirana imanza z’ibidukikije n’ubutaka, Millicent Odeny, ko ubwo bwiherero busohora umunuko udashobora kwihanganirwa. Yagize ati, “Mu gihe nagezaga ikibazo cyanjye ku buyobozi bw’umudugudu, ibihakorerwa byabaye bihagaritswe, ariko bihagarikwa…

SOMA INKURU

Yibagishije inshuro zisaga 40 ashaka gusa n’icyamamare afana

Ricky Martin afite za Miliyoni z’abafana hirya no hino ku Isi, ariko ni bakeya mu bafana be bakoze ibikorwa byerekana ko barengereye mu kumufana nk’ibyakozwe na Fran Mariano, umufana wa Ricky Martin ukomoka muri Argentine, bivugwa ko yibagishije inshuro 40 kugira ngo ase nawe. Fran Mariano, ni umugabo wakoze ibishoboka byose kugira ngo ase na Ricky Martin kuva yatangazwa ko ari umwe mu bagabo 100 b’igikundiro kurusha abandi ku Isi. Kuva ubwo, Fran Mariano yagerageje uburyo bwose bwatuma yihinduramo Ricky Martin, harimo no kwiteza inshinge mu bitsike zirimo amavuta yagenewe…

SOMA INKURU

Puderi y’abana yakuwe inahagarikwa ku isoko ry’u Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyatangaje ko cyahagaritse kandi kigakura ku isoko puderi y’abana yitwa ‘Johnson’s baby Powder’, bitewe n’icyemezo cy’uruganda ruyikora. Itangazo ryasinyweho na Dr Emile Bienvenue uyobora Rwanda FDA, rivuga ko puderi ya ‘Johnson’s baby powder’ ikoze mu kinyabutabure cya ‘talcum’, yahagaritswe mu ngano y’amacupa yose yari isazwe icururizwamo. Abanyarwanda basabwe guhagarika kugura no gukoresha iyo bari baraguze yose. Abayicuruzaga bose basabwe kuyisubiza aho bayiranguye, uhereye igihe itangazo ryasohokeye, tariki 17 Kameana 2023. Ikigo Rwanda FDA kandi cyategetse abinjiza mu gihugu ibinoza n’ibisukura umubiri bose,…

SOMA INKURU

Kenya: Umubare w’abazize ubushukanyi bw’umushumba wabo ukomeje kwiyongera

Kuri uyu wa Mbere habonetse imibiri icumi mishya yiyongera ku yindi imaze kuboneka mu ishyamba rizwi nka Shakahola mu karere ka Kilifi mu Burasirazuba bwa Kenya. Umubare w’abakirisitu bo mu Burasirazuba bwa Kenya bishwe n’inzara nyuma yo kubishishikarizwa na Pasiteri wabo ngo bazajye mu ijuru, umaze kugera ku 284. Iri shyamba niryo ryifashishwaga na Pasiteri Paul Mackenzie, mu gutanga inyigisho ku bayoboke be zirimo no kubahatira kwiyiriza ababwira ko aribwo bazajya mu ijuru. Paul Mackenzie na bamwe mu bo bakekwaho gufatanya gushuka abaturage bamaze iminsi batawe muri yombi. Guverinoma ya…

SOMA INKURU

Kayonza: Inzuki zivuganye abantu

Abaturage icyenda bo mu murenge wa Murundi, uherereye mu karere ka Kayonza bariwe n’inzuki babiri muri bo bahita bapfa,  abandi barindwi bajyanwa kwa muganga umwe akomereza mu bitaro bya Gahini nyuma yo kumererwa nabi. Ibi byabaye saa tanu zo kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kamena 2023. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi Bushayija Benon, yatangaje ko aba baturage bariwe n’inzuki bari guhinga hafi y’imitiba myinshi. Ubwo ngo bari bahugiye mu guhinga umwana w’uyu mugabo yahanyuze afata amabuye atera muri ya mitiba inzuki zihita zitangira gusara ziva mu mitiba ari…

SOMA INKURU

Abashinwa bari baragiye mu isanzure basanganijwe abaganga

Abashinwa batatu bari baragiye mu isanzure mu Ugushyingo 2022 mu cyogajuru cyiswe Shenzhou-15, bagarutse ku Isi amahoro ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023 nyuma y’uko abandi batatu barimo n’Umusivili bagezeyo ngo babasimbure. Abagarutse ku Isi ni inzobere mu by’isanzure n’ibyogajuru barimo Fei Junlong, Deng Qingming na Zhang Lu. Icyogajuru bajemo cyaguye mu majyaruguru y’u Bushinwa ahitwa Inner Mongolia hasanzwe hakorerwa ibijyanye n’ubushakashatsi mu by’isanzure. Amashusho yashyizwe ahabona n’itangazamakuru ryo mu Bushinwa, yagaragaje ko izo nzobere zasanganijwe abaganga bo gusuzuma uko buzima bwabo buhagaze, ari na bo bahamije ibyo kuba abo…

SOMA INKURU

Ababyeyi batubahiriza inshingano zabo ku bushake baraburirwa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB” rwatangaje ko rwafunze umugabo ukurikiranyweho kwanga kwishyurira abana be amashuri kandi abishoboye bikabaviramo kwirukanwa mu ishuri. Abikurikiranyweho hamwe n’uwahoze ari umugore we, ubu batandukanye byemewe n’amategeko kuko bombi bafite inshingano zingana ku bana babo. RIB ivuga ko umugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, mu gihe umugore akurikiranywe adafunze kugira ngo yite ku bana, mu gihe dosiye yabo igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ati “Ubutumwa ni uko n’abandi babyeyi bameze batyo, batuzuza inshingano, RIB izakomeza iperereza, bafatwe bahanwe.” Dr…

SOMA INKURU