Umusaza w’imyaka 60 yaguwe gitumo n’umugore we asambanya imbwa yabo

Umusaza w’imyaka 60 mu Ntara ya Kisii muri kenya, agiye kujyanwa mu nkiko azira kuba yarafashwe n’umugore we ari gusambanya imbwa. Fredrick Macarios yatawe muri yombi nyuma y’uko umugore we yamufashe yamanuye ipantaro ari gusambanya imbwa yo mu muryango wabo, mu mudugudu wa Mosocho. Raporo y’abapolisi ivuga kuri iki kibazo ivuga ko uyu mugabo yasohotse mu rugo rwabo ahagana saa saba zijoro zo ku cyumweru asiga umugore mu nzu. Nyuma y’aho gato, umugore avuga ko yumvise urusaku rudasanzwe rw’imbwa yabo, bituma asohoka mu rugo ngo amenye uko byagenze. Polisi iti:…

SOMA INKURU

Abapolisi bane batawe muri yombi bashinjwa gucuruza abantu

Kenya isanzwe ari inzira kuri benshi mu banya-Ethiopia bagana muri Afurika y’Epfo mu buryo butemewe nk’uko bigaragazwa n’ishami ry’Umuryango mpuzamahanga rishinzwe iby’abimukira “IOM”, muri iki gihugu haranavugwa abapolisi batawe muri yombi bashinjwa gucuruza abantu. Byemejwe ko abapolisi bane bo muri Kenya batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu bucuruzi bw’abantu nyuma yo kuvumbura inzu yari ihishwemo abanya-Ethiopia 37 mu birometero 16 uvuye mu murwa mukuru Nairobi. Abo banya-Ethiopia babwiye abayobozi ko bari bagiye muri Afurika y’Epfo gushaka ubuzima bwiza. Ntabwo biramenyekana uburyo bageze muri iyo nzu n’ababifitemo uruhare bose kuko hakiri…

SOMA INKURU

Inzu 28 zo mu mudugudu w’Urukumbuzi ahazwi nko kwa Dubai zigiye gusenywa

Muri Mata 2023 ni bwo hamenyekanye ko inzu zubatswe mu mudugudu uzwi nk’Urukumbuzi ziri gusenyuka ndetse biza kugaragara ko zubatswe mu buryo butujuje ubuziranenge. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hafashwe icyemezo cyo gusenya inzu 28 zo muri uyu mudugudu w’Urukumbuzi ahazwi nko kwa Dubai ndetse n’izindi 14 zo mu karere ka Gasabo zubatswe binyuranye n’amategeko. Umujyi wa Kigali wasabye ko bamwe mu bari bawutuyemo bimuka. Ababisabwe ni abari batuye mu nzu eshanu zigeretse zarimo imiryango 23 zitari zujuje ubuziranenge ndetse zimwe muri zo zari zatangiye kwangirika nubwo hari n’izitari…

SOMA INKURU

Jose Mourinho yasabye ko icyicaro gikuru cya VAR kizanwa muri Afurika

Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko ibyemezo bya VAR mu gikombe cy’Afurika cya 2023 bitaranzwe no gutonesha amakipe akize cyangwa azwi cyane nk’uko bigenda i Burayi, anasaba ko icyicaro gikuru cya VAR gikwiye kuba muri Afurika. Ati: “Narebye AFCON kuruta umupira w’uburayi. Barimo kutwigisha gusa kuba inyangamugayo. Muri AFCON, VAR yakoreshejwe neza uko igomba gukoreshwa. Ntabwo bayikoresheje mu gufasha amakipe afite amafaranga menshi cyangwa amakipe azwi. Iyi niyo mpamvu wabonye ibyiza muri buri kipe. Kubera ko bazi ko VAR itahawe akazi inyuma y’amarido inyuma ari iy’abantu bose.” Mourinho yakomeje agira ati:…

SOMA INKURU

Miss Japan 2024 yiyambuye ikamba, urukundo nirwo rubyihishe inyuma

Miss Japan 2024, Karolina Shiino ufite imyaka 26 ukomoka muri Ukraine, yiyambuye iryo kamba nyuma yo kuvugwaho kuba akundana n’umugabo ufite umugore. Shiino, yavutse ku babyeyi b’Abanya-Ukraine, ariko yakuriye mu Buyapani kuva afite imyaka itanu ahitwa i Nagoya, yambitswe ikamba rya Miss Japan 2024, ku itariki 22 Mutarama 2024, ariko icyo cyemezo cy’akanama nkemurampaka cyateje ibibazo muri icyo gihugu, bamwe bamagana ayo mahitano, kuko hatowe umukobwa utaravukiye mu Buyapani, kandi utujuje ibiranga ubwiza ku Bayapani. Le Parisien cyatangaje ko abategura iryo rushanwa bakomeje guhagarara ku cyemezo cyabo, bavuga ko bemeza…

SOMA INKURU

Umukobwa yakoze agashya yica ubukwe bw’uwo babyaranye

Mu murenge wa Kicukiro, akarere ka Kicukiro, habereye agashya, ubwo umukobwa yashakaga kwica ubukwe bw’ umusore babyaranye, amuhora ko ngo adatanga indezo. Ibi byabereye ku rusengero deliverence Church ruherereye mu murenge wa Kicukiro,ku muhanda uva Sonatube niho umukobwa witwa Mukeshimana Chantal yari yaramukiye afite umujinya nyuma yo kumenya ko umusore babyaranye agiye gusezerana n’undi mugore nyamara nta ndezo amuha. Uyu mukobwa yari aje kubaza ku rusengero impamvu umusore Nsabimana Emmanuel babyaranye agiye gusezerana nyamara yarirengagije inshingano ze zo gutanga indezo y’umwana w’ukwezi kumwe babyaranye. Aba ngo babanye mu gihe kingana…

SOMA INKURU

Guseswa kwa Gasogi United bikomeje kubera benshi urujijo

Guseswa kwa Gasogi United yari imwe mu makipe 16 akina Icyiciro cya Mbere mu Rwanda byatangajwe na Perezida wayo, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), bikomeje kwibazwaho na benshi nyuma y’uko yafashe umwanzuro nyuma amaze gutsindwa na AS Kigali igitego 1-0 mu mukino wabaye ku wa 27 Mutarama 2024. Nubwo kugeza ubu bitarasobanuka niba KNC ashobora kwisubiraho nk’uko byagenze mu 2022 ubwo yavugaga ko akuye Gasogi United muri Shampiyona, ariko birasanzwe kenshi ko abayobozi b’amakipe y’umupira w’amaguru batwarwa n’amarangamutima bagafata ibyemezo byibazwaho na benshi, bikarangira bisubiyeho. KNC ntiyishimiye imisifurire yaranze uyu mukino, avuga ko…

SOMA INKURU

Yafatiwe mu cyuho aje gusambanyiriza uumwana yigisha iwabo

Umwarimu wigisha kuri Hillside College Mityana, muri Uganda,John Senfuma w’imyaka 40,yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gushaka gusambanya umukobwa w’imyaka 15 mu rugo iwabo. Ibi byabaye ubwo abarera uyu mwana w’umukobwa bacunze Senfuma yinjiye mu cyumba bakeka ko agiye gusambanya uyu mwana wabo baramufata. Nk’uko polisi ya Kanyanya aho ukekwa afungiye ,madamu Sheilah w’imyaka 26 utuye ahitwa Kyebando Erisa Zone mu karere ka Kampala District niwe watanze ikirego cyane ko ariwe wareraga uyu mwana. Amashusho yafatiwe muri uru rugo yakwirakwijwe henshi, yerekana Senfuma asaba imbabazi aba babyeyi, bizamura uburemere bw’ibirego.…

SOMA INKURU

Musanze: Ushinzwe umutekano mu mudugudu arashinjwa n’abaturage kubarya asaga miliyoni 60

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Mutaboneka, akagari ka Kavumu, umurenge wa Busogo, mu karere ka Musanze, barashinja ushinzwe umutekano mu mudugudu kurigisa miliyoni 63Frw, bari bizigamye ngo bazagabane. Aba baturage babwiye Radio/TV1 ko mu mwaka wa 2023uyu muyobozi  yabatwaye amafaranga bagombaga kugabana mu itsinda rigizwe n’abantu 400. Umwe yagize ati: “Twavuze yuko mu kwezi kwa karindwi ,duhana amasezerano yuko tuzaba turangije itsinda ryacu, tukagabana mu kwezi kwa cyenda.Ukwezi kwa cyenda kwarageze, batubwira yuko nta kugabana kuriho, yuko hari umugabo visi perezida, yatorokanye arenga miliyoni 4.5frw. “    …

SOMA INKURU

Nyabihu: Batakiye ubuyobozi inzara bubaha amandazi

Abatishoboye batujwe mu mudugudu bavuga ko bababajwe no kuba baratanze ikibazo cy’inzara mu miryango yabo, ubuyobozi bw’akarere bukabaha amandazi, ibyo bafata nk’ubuhenda abana. Icyakora Umuyobozi w’akarere avuga ko atamenye ababikoze ariko barigushyira imbaraga mu byabafasha kwikura mu bukene. Abatishoboye batujwe mu mudugudu wa Bikingi, akagari ka Kijote, mu murenge wa Bigogwe, mu karere ka Nyabihu, biganjemo abo mu cyiciro amateka agaragaza ko basigaye inyuma. Iyo uhageze bagusanganiza ibibazo by’imibereho ibagoye kubera kutagira aho bakura ikibatunga ndetse n’ibindi. Umwe mur bo yagize ati: “ n’ibi birayirayi [amababi y’ibirayi] ugira gutya ukabicanga…

SOMA INKURU