Igisirikare cya Israel cyavuze ko abasirikare bayo barenze ku mabwiriza y’imikorere ubwo umugabo w’Umunye-Palestine wakomeretse bamuzirikaga imbere ku modoka, mu gitero cyo mu mujyi wa Jenin muri West Bank (Cisjordanie). Ingabo za Israel (IDF) zemeje ko ibyo byabaye, nyuma yuko bifashwe muri videwo igatangazwa ku mbuga nkoranyambaga. Itangazo rya IDF ryavuze ko uwo mugabo yakomerekeye mu kurasana kwabayeho muri icyo gitero, akaba acyekwa kukigiramo uruhare. Umuryango w’uwo mugabo wakomeretse wavuze ko ubwo basabaga ko haza imodoka y’imbangukiragutabara (ambulance), igisirikare cya Israel cyafashe uwo mugabo, kimuzirika ku gice cy’imbere cyo hejuru…
SOMA INKURUCategory: Utuntu n’utundi
Maroc: Inzoga yivuganye abarenga 8 mu gihe abasaga ijana bari mu bitaro
Ni ibyago bibaye ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa, kuko ku itariki 30 abayobozi b’ahitwa i Meknès bari batangaje itabwa muri yombi ry’abagabo babiri bakekwaho kuba barakoze kandi bagacuruza inzoga y’inkorano ihumanye bigateza urupfu rw’abandi bantu barindwi. Intandaro y’ibyo byago nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’aho muri Maroc cya H24, yaturutse ku nzoga ikorwa ari uruvange rwa ‘alcool classique’ n’ibyitwa ‘méthanol’ ndetse na ‘alcool chimique’ bakura muri gaz isanzwe cyangwa se mu makara, ibyo bikaba bigira ingaruka zikomeye ku buzima. Abagurisha izo nzoga z’inkorano zateje ibibazo, ngo bazigurisha ku…
SOMA INKURUMu mateka ya Mexique umugore yakoze agashya
Madamu Claudia Sheinbaum w’imyaka 61 y’amavuko wo mu ishyaka Morena party yarushije amajwi bagenzi be bose bari bahanganye kuva amajwi yatangira kubarwa, kugeza ubwo yatangazwaga ko ari we watsinze amatora yo kuba Perezida wa Mexico ku majwi 57,8%. Abagore Claudia Sheinbaum na Xóchitl Gálvez bari bahanganye batsinze umugabo umwe rukumbi wari muri aya matora ari we Jorge Álvarez Máynez. Madamu Xochitl Galvez wabaye uwa kabiri yagize amajwi 29.1%. Uretse kuba uyu mugore ariwe wa mbere ugiye kuyobora Mexico,ni nawe muntu wa mbere ufite igisekuru cy’Abayahudi uyoboye iki gihugu. Madamu Sheinbaum…
SOMA INKURUPapa Francis yasabye imbabazi abatinganyi
Itangazo rya Vatican ryavuze ko Papa Francis atashakaga kubabaza umuntu uwo ari we wese ndetse ko asabye imbabazi abantu bakomerekejwe n’ikoreshwa ry’ijambo yavuze ryafashwe nk’imvugo isebanya cyane ku bagabo b’abatinganyi. Mu nama y’abasenyeri bo mu Butaliyani, amakuru avuga ko Papa yavuze ko abagabo b’abatinganyi badakwiye kwemererwa kwigira ubupadiri, yongeraho ko hasanzwe hari umwuka wa frociaggine, ijambo ry’Igitaliyani rifite igisobanuro cy’igitutsi nyandagazi. Iyo nama yabereye mu muhezo, ariko yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru. Iryo tangazo risubiramo amagambo y’umukuru w’urwego rw’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika, Matteo Bruni, agira ati: “Papa Francis azi inkuru zo mu binyamakuru zasohotse…
SOMA INKURUUmuraperi kazi w’ikirangirire muri Amerika yasubitse igitaramo kubera ibiyobyabwenge
Kuri uyu wa gatanu nibwo, umuraperikazi wo muri USA Nicki Minaj, yerekeje mu gihugu cy’Ubwongereza i Manchester aciye mu Buholandi mu mujyi wa Amsterdam mu gitaramo cye “Pink Friday 2 World Tour”, aza gutabwa muri yombi na polisi akekwaho ibiyobyabwenge ubwo yerekezaga mu Bwongereza . Nicki Minaj akigera muri uyu mujyi, ntibyamugendekeye neza kuko yahise atabwa muri yombi n’abapolisi baho nyuma yo gusaka ibikapu yari afite bagasangamo urumogi, we akaba atangaza ko ibyo yakorewe ari akagambane k’abadashaka ko akora igitaramo, kuko bitumvikana uburyo bamutaye muri yombi kubera urumogi kandi rusanzwe…
SOMA INKURUUmweyo udasanzwe mu Rwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora
Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora “RCS” rwemeje urutonde rw’abakozi basabirwa igihano cyo kwirukanwa burundu mu kazi, bakurikiranyweho amakosa akomeye bakoze mu rwego rw’akazi, anyuranye n’imyitwarire ikwiye kubaranga. Ibi rwabitangaje mu itangazo rwashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Gicurasi aho rwemeje ko rwakoze inama Nkuru kuwa 30 Mata 2024. Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, RCS,kandi rwemeje ko abacungagereza 135 bari bamaze igihe kigera “ku mezi atanu” bafungiwe mu ishuri ry’amahugurwa ryarwo riherereye i Rwamagana bamaze kurekurwa. Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yatangarije IGIHE ko aba bacungagereza bari bakurikiranweho…
SOMA INKURURCS yavuze ku myigaragambyo ya bamwe mu bacungagereza n’abayobozi babo
Kuwa Mbere tariki ya 22 Mata 2024, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko hari abacungagereza n’abayobozi babo batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kubera ko bafungiwe ubusa mu gihe kigera ku mezi atanu. Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hari abakozi bayo bari gukurikiranwa bitewe n’amakosa bakoze mu kazi, agaragaza ko ari ibintu bisanzwe bibaho nk’imwe muri gahunda y’uru rwego yo gukebura abaguye mu makosa, igihe cyagenwe cyarangira bagasubizwa mu kazi. CSP Kubwimana yavuze ko aba bacungagereza badafungiye mu Igororero rya Rwamagana nk’uko hari abagiye babitangaza…
SOMA INKURURIB yashyize hanze abapfumu bakekwaho kuyogoza abaturage
Mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024 hafatiwe abantu batatu, Urwego rw’Ubugenzacyaha “RIB”, rwatangaje ko bakekwaho kwiyita abapfumu bakarya amafaranga ya rubanda, bababeshya ko bagarura ibyabo byibwe cyangwa ko babakiza indwara zananiranye. Aba bavugaga ko ari abavuzi gakondo barimo umunyamahanga bemeza ko bakoresha imbaraga z’ubupfumu mu kugaruza ibyibwe, gukiza indwara no gutanga ubukire bakarya abantu amafaranga. RIB yagaragaje n’ibikoresho bifashishaga muri ubu butekamutwe birimo, inzoka, akanyamasyo, impu z’Inyamaswa, amahembe, ibimene by’ibicuma ibyungo n’urujyo, ndetse n’amafu bitaga imiti, iboneraho umwanya mwiza wo…
SOMA INKURUUganda: Abapolisi 2 batawe muri yombi bashinjwa kwiba umunyarwanda
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi gaherereye mu Burengerazuba bwa Uganda, Elly Maate kuri iki cyumweru tariki 3 Werurwe 2023 batangaje bataye muri yombi abapolisi babiri bayo bakorera ku mupaka wa Katuna uhuza iki gihugu n’u Rwanda, bazira kwiba umunyarwanda ibihumbi 85 Frw. Abapolisi bakekwa barimo uwitwa Gracious Tusiime w’imyaka 25 ndetse na mugenzi we witwa Zechariah Ekiyankundire w’imyaka 26. Uyu muvigizi yatangaje ko ku wa 01 Werurwe 2024, bibye Umunyarwanda w’imyaka 38, wavuye mu Rwanda ajya muri Uganda mu gace k’ubucuruzi ka Katuna agiye kugura ibintu.…
SOMA INKURUIndege yahagaritse urujyendo bitunguranye kubera ibisiga
Sosiyete yo mu Misiri ikora ubwikorezi bwo mu kirere, EgyptAir, yatangaje ko yahagaritse urugendo rw’indege yayo rwavaga i Kigali rugana i Cairo, nyuma y’uko igonganye n’ibisiga. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko uru rugendo rwari rwahawe izina rya MS835 rwahagaritswe ku wa Gatanu tariki 1 Werurwe mu 2024. Ni nyuma y’uko iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737/800 yari itwaye abagenzi 116, yagonganye n’ibisiga ubwo yari iri guhaguruka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ariko itaragera mu kirere. Nyuma yo kubona iyi mpanuka, umupilote wari utwaye iyi ndege yasubitse urugendo,…
SOMA INKURU