Umuvugizi w’Igisirikare cyafashe ubutegetsi bwa Gabon bayobowe na Gen. Brice Oligui Nguema yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ko bemeje gufungura imipaka yo ku butaka, mu mazi ndetse n’iyo mu kirere, yemeza ko bigomba guhita bikorwa ako kanya. Ku wa 30 Kanama 2023 ubwo abasirikare 12 barindaga Ali Bongo bari bamaze kumuhirika, babinyujije turi Televiziyo ya Gabon 24 bahise batangaza ko imipaka y’igihugu yose yafunzwe kugeza igihe ibintu bizasubirira mu buryo. Ali Bongo w’imyaka 64 yahiritswe ku butegetsi nyuma y’amasaha make Komisiyo y’Amatora muri Gabon itangaje ko yegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu ku…
SOMA INKURUCategory: Amakuru yo mu Mahanga
Uwahiritse Perezida Ali Bongo kubutegetsi afite amateka atoroshye
Uwahiritse ku butegetsi Ali Bongo wari umaze iminota mike abyina istinzi nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora yo kuyobora Gabon nyuma yo guhindura itegeko nshinga ni umusirikare mukuru akaba umwana w’umwe mu bahoze ari abasirikare ku ngoma ya Omar Bongo, se wa Ali Bongo azwi ku izina rya Gen Brice Clotaire Oligui Nguema. Gen Bruce Clotaire Oligui Ngwema afite imyaka 48, yahoze mu basirikare ba hafi ba Omar Bongo kugeza ubwo yapfaga mu 2009. Ali Bongo amaze gusimbura se, yahise yohereza Oligui hanze kuba ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade…
SOMA INKURUDonald Trump yaba ari gukumirwa kwiyamamariza kongera kuyobora USA?
Inyandiko y’urukiko yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere yerekanye ko uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump azagezwa imbere y’urukiko ku cyaha cyo kwivanga mu byavuye mu matora muri Leta ya Georgia ku wa 6 Nzeri uyu mwaka. Ku rundi ruhande, umucamanza i Washington DC, yemeje ko iya 4 Werurwe 2024 ari yo tariki urubanza ruzatangiriraho ku byaha nk’ibi. Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akabura amahirwe yo kuyobora manda ya kabiri, agomba kwitaba ahantu hane hatandukanye harimo aho agomba gusubiza…
SOMA INKURUNyuma yo gutabwa muri yombi, Donald Trump yatanze akayabo kugira ngo arekurwe
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 24 Kanam2023, uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yasohotse muri kasho y’akarere ka Fulton Country mu mujyi w’Atlanta nyuma y’iminota 20 ahageze agatabwa muri yombi ngo akorerwe dosiye ku byaha akurikiranyweho. Uyu wahoze ategeka Amerika akurikiranyweho ibyaha bikomeye by’uburiganya n’ubugambanyi bifitanye isano n’uko yaba yarageregeje kuburizamo ugutsindwa kwe muri leta ya Georgia. Bwana Trump yageze kuri gereza nyuma gato y’isaa moya n’igice z’umugoroba wo kuwa Kane muri Amerika, ni ukuvuga isaa saba n’igice z’ijoro ry’uwa kane rishyira uyu…
SOMA INKURUDonald Trump yiyemeje kwishyikiriza urukiko
Donald Trump yatangaje ko ku wa Kane azishyikiriza urukiko rwo muri Leta ya Georgia kugira ngo abazwe ku byaha ashinjwa byo kwivanga mu matora. Umucamanza wo muri Leta ya Atlanta uri gukurikirana dosiye ya Trump yavuze ko kugira ngo Trump adafungwa agomba gutanga ingwate ingana na 200.000$. Ibyo bivuze ko Trump azaba yemerewe kuguma hanze yidegembya mu gihe urubanza rwe rutaraburanishwa mu mizi ngo humvwe abatangabuhamya. Trump ahakana ibyaha 13 ashinjwa. Kugeza ubu niwe uri ku isonga mu bakandida b’ishyaka ry’aba-républicain bahataniye kuzabonekamo umwe urihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu…
SOMA INKURUUwigambaga kwica Perezida Joe Biden yishwe
Urwego rushinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu rwishe umugabo wakunze gukwirakwiza ubutumwa bwibasira Perezida Joe Biden avuga ko azamwica. Abakozi ba FBI bishe uyu mugabo mu gihe cy’ibikorwa by’isaka byakorewe mu rugo rwe i Pravo, umujyi uherereye mu birometero 65 uvuye mu majyepfo ya Salt Lake City mbere y’uko Perezida Biden agirira uruzinduko muri leta ya Utah kuri uyu wa Gatatu. Nta wuzi neza niba uwo mugabo yari afite imbunda, icyakora yari amaze igihe yisararanga ku mbuga nkoranyambaga avuga ko agiye…
SOMA INKURUUbuzima bwa Perezida Bazoum n’umuryango we buratabarizwa
Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi tariki 26 Nyakanga bikorwa n’abasirikare bari bashinzwe kumurinda, kugeza ubu we n’umugore we hamwe n’umuhungu wabo bafungiwe mu nyubako irimo ibiro bya Perezida, mu gihe amahanga akomeje gusaba ko asubizwa ku butegetsi, ariko bikaba binugwanugwa ko hatagize igikorwa inzara ishobora kubivugana ndetse banabayeho mu buzima bubi. Kugeza ubu uyu muryango wa perezida Bazoum byatangajwe ko nta muriro w’amashanyarazi ugera aho bafungiwe ndetse n’ibiribwa basigaranye ni umuceri n’ibindi bifunze nk’uko umwe mu bajyanama ba Bazoum utifuje gutangazwa izina yabimenyesheje itangazamakuru. Ishyaka rya Bazoum naryo ryasohoye…
SOMA INKURULeta y’u Bufaransa yihanangirije abahiritse ubutegetsi muri Niger
Leta y’u Bufaransa yatangaje ko nubwo muri Niger habaye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum, butazihanganira uwo ari we wese uzabangamira inyungu zabwo muri iki gihugu. Iki cyemezo cy’u Bufaransa gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga mu 2023. Iryo tangazo rivuga ko Perezida Macron yavuganye na Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi ndetse na Mahamadou Issoufou na we wigeze kuba Perezida wa Niger. Bose ngo bamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi basaba ko habaho ituze mu gihugu. U Bufaransa bukomeza buvuga ko budashobora…
SOMA INKURUPerezida Zelensky mu mugambi mushya wo guhindura urugamba
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko intambara igihugu cye kimazemo igihe afite gahunda yo kuyimurira ku butaka bw’u Burusiya. Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Ukraine ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga, yavuze ko “gake gake intambara u Burusiya bwatangije iri kugenda igana ku butaka bwabwo, cyane cyane ikazibasira ibice bifite icyo bivuze gikomeye kuri iki gihugu n’ibigo bya gisirikare.” Yavuze ko ‘nta buryo buhari bwo kwirinda iyi gahunda yo kwimurira intambara ku butaka bw’u Burusiya, ashimangira ko Ukraine ikomeye.” Perezida Zelensky atangaje ibi nyuma y’iminsi u Burusiya bushinja Ukraine…
SOMA INKURUIbyangijwe n’imyigaragambyo byateye ibihombo bikomeye sosiyete z’ubwishingizi mu Bufaransa
Ibyangijwe n’imyigaragambyo yakurikiye urupfu rw’umwana w’imyaka 17 warashwe kuwa 27 Kamena n’umupolisi mu Bufaransa, bizishyurwa agera kuri miliyoni 650 z’amayero n’ibigo by’ubwishingizi. Ihuriro ry’ibigo by’ubwishingizi mu Bufaransa ryatangaje kuri uyu wa Kabiri ko icyo kiguzi gikubye inshuro zirenze ebyiri miliyoni 280 yari ateganyijwe mu cyumweru cyabanjirije imyigaragambyo. Mu byangiritse mu bice bitandukanye by’imijyi hagwiriyemo ibyagiye bitwikwa nk’ibikoresho by’abakozi n’abayobozi b’ibanze, imodoka zagiye n’ibindi. Amadosiye agera ku 11300 amenyekanisha ibyangiritse biturutse ku myigaragambyo yabereye mu mijyi ni yo amaze gutangwa kugeza ubu nk’uko inkuru ya France24 ibivuga. Ku wa 27 Kamena…
SOMA INKURU