Mu Bufaransa i Paris imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera

U Bufaransa bukomeje kwisanga habi kubera imyigaragambyo yibasiye iki igihugu. Muri iyi minsi, hari kuba ishingiye ku rupfu rw’umwana w’imyaka 17 wishwe na Polisi mu gihe mu minsi yashize, habaye indi ishingiye ku bantu batari bashyigikiye impinduka mu itegeko rya Pansiyo. Imyigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umwana warashwe na Polisi ku wa Kabiri w’Icyumweru gishize, imaze guhombya igihugu miliyari 1,1$ ubaze ibintu byangijwe n’abaturage. Abigaragambya bigabije amashami arenga 400 ya Banki, amaguriro arenga 500 n’ibindi bikorwaremezo nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari w’u Bufaransa, Bruno Le Maire. Le Maire yavuze ko inzu zikorerwamo…

SOMA INKURU

Urunturuntu mu gisirikare cya Putin, ibikomerezwa byatangiye gufungwa

Umugaba wungirije w’Ibikorwa bya gisirikare by’Ingabo z’u Burusiya muri Ukraine, Gen Sergey Surovikin, bakunda kwita  “General Armageddon” kubera uburyo ari umuntu ukaze kandi ugira igitsure akaba yararwanye mu ntambara z’u Burusiya mu bice bitandukanye nka Chechnya na Syria ndetse yashimwe inshuro nyinshi na Perezida Putin, biravugwa ko yatawe muri yombi.  Bivugwa ko yari iki gikomerezwa mu ngabo za perezida Putin yari afite amakuru ku mugambi wa Yevgeny Prigozhin wo guhungabanya ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burusiya ndetse ngo birashoboka ko yaba yaragerageje kubimufashamo. Aho afungiwe ntabwo hazwi kugeza ubu. Ku rundi ruhande,…

SOMA INKURU

Mali: Habaye amatora atavugwaho rumwe

Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali ryakozwe n’igisirikare mu mwaka wa 2020 na 2021 ryakurikiwe n’igitutu cy’ibihugu byo mu muryango wa CEDEAO bituma ubutegetsi bwa gisirikare, busezeranya abaturage ko hazabaho amatora mu rwego rwo gusubiza mu gihugu ubutegetsi burangwa na demokarasi. Ubutegetsi bwa gisirikare n’ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba byemeza ko iki gikorwa kizategura amatora rusange y’umukuru w’igihugu bigasubiza ubutegetsi mu maboko ya gisiviri. Bamwe mu bitabiriye aya matora baravuga ko abatoye bashobora kugera kuri miliyoni 8 n’ibihumbi 400. Zimwe mu ngingo zavuguruwe mu mushinga mushya w’Itegeko Nshinga ntizivugwaho rumwe. Abazishyigikiye baravuga…

SOMA INKURU

Yibagishije inshuro zisaga 40 ashaka gusa n’icyamamare afana

Ricky Martin afite za Miliyoni z’abafana hirya no hino ku Isi, ariko ni bakeya mu bafana be bakoze ibikorwa byerekana ko barengereye mu kumufana nk’ibyakozwe na Fran Mariano, umufana wa Ricky Martin ukomoka muri Argentine, bivugwa ko yibagishije inshuro 40 kugira ngo ase nawe. Fran Mariano, ni umugabo wakoze ibishoboka byose kugira ngo ase na Ricky Martin kuva yatangazwa ko ari umwe mu bagabo 100 b’igikundiro kurusha abandi ku Isi. Kuva ubwo, Fran Mariano yagerageje uburyo bwose bwatuma yihinduramo Ricky Martin, harimo no kwiteza inshinge mu bitsike zirimo amavuta yagenewe…

SOMA INKURU

U Burusiya bukomeje kwihimura kuri Ukraine

U Burusiya bumaze gushwanyaguza ibifaru 16 by’intambara Ukraine yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizwi nka Bradley fighting vehicles. Ni ibifaru byarashwe mu bihe bitandukanye mu minsi ishize nk’uko CNN yabitangaje ibikesha urubuga rw’Abaholandi, Oryx, rumaze igihe rukusanya amakuru y’ubutasi y’ibibera muri Ukraine. Ibifaru bya Bradley bigendera ku minyururu aho kuba ku mapine, bifite ubushobozi bwo gutwara nibura abasirikare icumi bagiye kurwana. Byifashishwa mu gutwara abasirikare, bikaba byakwifashishwa haraswa umwanzi washaka kubyitambika. Bivugwa ko iki gifaru kimwe kibarirwa miliyoni 3,2$. Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Amerika yoherereje Ukraine ibifaru…

SOMA INKURU

Kenya: Umubare w’abazize ubushukanyi bw’umushumba wabo ukomeje kwiyongera

Kuri uyu wa Mbere habonetse imibiri icumi mishya yiyongera ku yindi imaze kuboneka mu ishyamba rizwi nka Shakahola mu karere ka Kilifi mu Burasirazuba bwa Kenya. Umubare w’abakirisitu bo mu Burasirazuba bwa Kenya bishwe n’inzara nyuma yo kubishishikarizwa na Pasiteri wabo ngo bazajye mu ijuru, umaze kugera ku 284. Iri shyamba niryo ryifashishwaga na Pasiteri Paul Mackenzie, mu gutanga inyigisho ku bayoboke be zirimo no kubahatira kwiyiriza ababwira ko aribwo bazajya mu ijuru. Paul Mackenzie na bamwe mu bo bakekwaho gufatanya gushuka abaturage bamaze iminsi batawe muri yombi. Guverinoma ya…

SOMA INKURU

Idosiye y’uwahoze ari umujyanama wa Tshisekedi ushinjwa gukorana n’u Rwanda igeze he?

Urukiko rw’ubujurire i Kinshasa rwimuye urubanza ruregwamo Fortunat Biselele wahoze ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi, nyuma yo gushakisha dosiye ye mu bwanditsi bw’urukiko ikabura. Biselele yatawe muri yombi muri Mutarama uyu mwaka ashinjwa kubangamira ituze ry’igihugu no gukorana n’u Rwanda, nyuma y’ikiganiro yatanze mu itangazamakuru avuga ku mubano wa Perezida Tshisekedi n’ubuyobozi bw’u Rwanda mbere yo gushwana. Biselele yavuze ko Tshisekedi yashakaga ko u Rwanda rumufasha kubona abashoramari mpuzamahanga, bagateza imbere igihugu cye narwo rukabyungukiramo. Byari byitezwe ko kuri uyu wa kabiri humvwa abanyamategeko ba Biselele ku bujurire batanze bagaragaza…

SOMA INKURU

Umworozi yariwe n’ingona yiyororeye

Umworozi w’ingona wo muri Cambodia (Cambodge) yariwe n’ingona zigera hafi kuri 40 nyuma yuko aguye mu nzu yazo, nk’uko polisi ibitangaza. Luan Nam, wari ufite imyaka 72, yagerageje gukura imwe muri izo ngona mu kazu ibamo ubwo yashikuzaga inkoni ye n’akanwa kayo, nuko ikamukurura. Umukuru wa polisi Mey Savry yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:”Izindi ngona zasimbutse, zimugabaho igitero kugeza apfuye”. Ibyo byabaye ku wa gatanu, hafi y’umujyi wa Siem Reap, wo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu. Savry yavuze ko umurambo wa Nam wari uriho ibimenyetso by’aho yagiye arumwa ndetse ko…

SOMA INKURU

Soudan : des combats à Khartoum malgré l’entrée en vigueur d’une nouvelle trêve

Les combats se sont poursuivis lundi à Khartoum après l’entrée en vigueur de la trêve d’une semaine conclue plus tôt au Soudan. Toute la journée, l’ONU a fait état de “combats et mouvements de troupes”. Des combats et des raids aériens ont eu lieu dans la nuit de lundi 22 à mardi 23 mai à Khartoum malgré l’entrée en vigueur officielle de la trêve d’une semaine entre l’armée et les paramilitaires censée laisser passer civils et aide humanitaire au Soudan. Depuis le 15 avril, la guerre entre l’armée du général Abdel Fattah…

SOMA INKURU

U Burusiya bwariye karungu bigaba ibitero bidasanzwe kuri Ukraine

Indege y’intambara y’u Burusiya ya Su-34 yarashe abacanshuro mu birindiro byabo mu gace ka Kharkov hafi ya Ivanovka ndetse zitatanya amatsinda y’abasirikare kabuhariwe ba Ukraine bari ku rugamba. Umuvugizi w’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko indege kabuhariwe mu kurasa ibisasu ya Su-34 yarashe “mu gace abacanshuro bari bakambitse by’agateganyo hafi y’agace ka Ivanovka” Yatangaje kandi ko ingabo z’Abarusiya zatatanyije amatsinda y’abasirikare kabuhariwe ba Ukraine, zinaburizamo ibikorwa byo gusimburana kw’ingabo za Ukraine inshuro eshatu zabigerageje. Uyu muvugizi kandi yabwiye Sputnik ko imodoka ya Ukraine iriho intwaro zishinzwe guhagarika ibisasu mu kirere hamwe…

SOMA INKURU