Polisi y’u Rwanda yaburiye abaturarwanda muri ibi bihe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukuboza 2020, icyumweru kirimo umunsi mukuru wa noheri wizihizwa n’abatari bake hirya no hino ku isi n’ u Rwanda rudasigaye,  Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe by’iminsi mikuru, birinda kwanduzanya no gukwirakwiza COVID-19. Uku gukebura abaturarwanda Umuvugiziwa Polisi CP J.B Kabera, yabikoze yifashishije  ubutumwa bugufi bwanyujijwe ku rubuga rwa Twita mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera ati “ Dutangiye icyumweru kizarangwa n’iminsi mikuru na wikendi ndende! Ibi ntibibe intandaro yo kwandura…

SOMA INKURU

Ingamba nshya mu guca ubucucike mu magereza

Urwego rw’ubucamanza mu Rwanda ruravuga ko harimo gutegurwa politiki ijyanye no gukurikirana ibyaha nshinjabyaha (criminal justice policy) yitezweho kugira uruhare mu kugabanya umubare w’abinjira mu magereza ahubwo bagahabwa ibindi bihano hanze ya gereza. Ibi biravugwa mu gihe ubucucike muri gereza kuri ubu buri hejuru ya 120% by’ubushobozi bwazo. Gukoreshwa imirimo nsimburagifungo, kwambikwa igikomo gituma umuntu agenzurwa aho ari hose ndetse no gutanga amafaranga y’ingwate hari abemeza ko byagira uruhare mu kugabanya umubare w’ubucucike bw’abafungirwa mu magereza ari hirya no hino mu gihugu. Perezida w’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda Kavaruganda Julien asanga…

SOMA INKURU

Uwabuze uwe igihe ataramushyingura aba afite ikibazo ajyendana-Min Busingye

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2020, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri igera ku 140 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe i Nyamirambo- Kivugiza iheruka kuboneka mu rugo rw’uwitwa Simbizi François ahitwa, Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnson wari waje muri uyu muhango yatangaje ko  hakiri ibigomba gukorwa kugira ngo ubutabera bwuzure, kuko igihe cyose uwabuze uwe atari yamushyingura hari ikibazo agendana na cyo. Ati “Tugomba gukomeza gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa; bikaba umuhigo wa buri wese ufite…

SOMA INKURU

Covid-19 yatumye abura ibyo yamenyereye ata umugore

Usanga hari abadatinya kwemeza ko ibihe bya ‘guma mu rugo’ byabyukije kamere z’abashakanye zari zihishe ahantu,  kubera amasaha menshi bamaranaga bityo kwihangana no kwimunyamunya bikananirana, aho hari abadatinya kuvuga Covid-19 uretse kujegajeza ubukungu bw’isi, yanibasiye ingo z’abatari bake, aho utari uzi imico ya mugenzi we yayimenye muri kiriya gihe, n’aho ingo zajegajegaga zahuhutse. Mutuyimana Agnes, utuye mu murenge wa Nyaruguga, yatangaje ko muri ibi bihe bya Covid19 umugabo yamutaye arigendera, yemeje ko bari basanzwe babanye nabi, aho yamukubitaga bikomeye, hejuru y’ibyo akamufata ku ngufu kandi nta kintu amariye urugo, uretse…

SOMA INKURU

Ingaruka za Covid-19 zabashoye gukora mu tubari zibavanye mu ishuri

Nubwo bizwi neza ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, amezi akaba yihiritse asaga arindwi, zimwe muri serivisi zahagaze harimo utubari ariko ntibibuza ko hirya no hino muri Kigali uhasanga utubari dukora ariko twarashyizemo ibiryo. Akaba ari muri urwo rwego hasuwe akabari kanatanga ibiryo kari mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kanombe, bamwe mu bakozi bagakoramo harimo abakobwa babiri biyemerera ko ari abanyeshuri, ariko urugendo rw’amasomo yabo rwarangiriye muri ako kazi, ko gahunda yo gusubira ku ishuri bo ntayo bafite. Nzamukosha Lydia umukobwa w’imyaka 18, utarashatse gutangaza umurenge…

SOMA INKURU

Abiyitiriraga polisi batawe muri yombi

Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abayiyitiriraga bagatekera abaturage umutwe, batanga impushya zo gutwara imodoka za burundu z’inkorano. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangaje ki hari abantu bashaka amaramuko banyuze mu nzira zitemewe, bakoresheje uburiganya, biyitirira inzego badakorera cyangwa badafitiye ububasha bwo kwiyitirira ndetse bakanahimba inyandiko zitangwa n’inzego zizwi. Akaba yashimangiye ko bizwi ko Polisi y’u Rwanda ari rwo rwego rwonyine rwemewe gutanga impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga. Yagize ati “Ubutumwa Polisi itanga ni uko ari abafashwe,  yaba abakoresha…

SOMA INKURU

Igihe amashuri azatangirira cyamenyekanye nyuma y’igihe kitari gito Covid-19 iyafungishije

Nk’uko byari byatangajwe b’inama y’abaminisitiri ko amashuri agiye gutangira ariko bigakorwa mu byiciro, ni muri urwo rwego Minisiteri y’Uburezi “MINEDUC”yashyize ahabona ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye,  aho icyiciro cya mbere kizatangira kwiga ku itariki ya 02 Ugushyingo 2020, igikurikiyeho kigatangira ku itariki ya 23 Ugushyingo nk’uko ingengabihe y’amashuri iteganyijwe ibigaragaza. Itangazo ryashyizwe ahabona na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira rigaragaza ko ku itariki ya 2 Ugushyingo 2020, hazatangira igihembwe cya kabiri, hatangire abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu. Hiyongeraho n’abanyeshuri…

SOMA INKURU

Ruhango: Nyuma yo gukubita se umubyara bikomeye arashakishwa

Harashakishwa umusore wahohoteye se afatanyije na nyina, ariko akaba yatorotse inzego z’umutekano, akaba abarizwa mu  karere ka Ruhango,umurenge wa Ntogwe, akagali ka Gako,umudugudu wa Kamakara. Nahayo Jean Marie Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntongwe yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na hanga.rw. Yagize ati” Yego nibyo Umusore w’imyaka 19 witwa Ntawuhigimana Faustin afatanyije na nyina umubyara bakubise se witwa Minani Andre arakomereka ariko bitari cyane, bapfaga ikibazo cy’amasambu”. Yakomeje avuga ko aya makimbirane amaze igihe ariko nk’uko yabibwiwe n’umuyobozi w”umudugudu wa Kamakara. Akaba yemeje ko boherejeyo Dasso kureba iby’iki kibazo ,ariko…

SOMA INKURU

Biden says presidential winner should pick Ginsburg replacement

Democratic presidential nominee Joe Biden said on Friday that “there is no doubt” that the winner of November’s presidential election should pick Supreme Court Justice Ruth Bader Ginsburg’s replacement. “There is no doubt – let me be clear – that the voters should pick the president and the president should pick the justice for the Senate to consider,” Biden told reporters after learning of Ginsburg’s death. Biden’s remarks appear to set the stage for a partisan fight over the judiciary that could dominate the fewer than seven weeks remaining until…

SOMA INKURU

Bemeza ko Covid-19 yabashoye mu mirimo igayitse

Amezi abaye atandatu icyorezo cyibasiye isi Covid-19 kigeze mu Rwanda,  kikaba cyaratumye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali uhasanga abagore bagitunga urutoki, bagishinja kuba intandaro y’ibura ry’akazi bigatuma bamwe bishora mu mirimo bita ko igayitse. Ku ikubitiro uwatangaje ko Covid-19 yamushoye mu kazi kagayitse ni Mujawamariya Agnes ucumbitse mu mudugudu wa Kiruhura, Akagali ka Nyabugogo,  umurenge wa Kigali,  akarere ka Nyarugenge, aho mbere y’uko Coronavirus igera mu Rwanda yakoraga akazi k’amasuku mu kabari gaherereye mu Gasyata, ahembwa ibihumbi mirongo itatu, ariko ntabure n’utundi two ku ruhande kuko banamutumaga, hejuru…

SOMA INKURU