REG WBBC ikomeje kwitegura Imikino Nyafurika ya ‘FIBA Africa Women Basketball League’ yongeye Anastasia Hayes Faith na Chelsea Jennings mu bakinnyi izifashisha muri iri rushanwa riteganyijwe kubera i Kigali tariki 28 Ukwakira kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2023. Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo kuri iyi nshuro rizitabirwa n’amakipe 10 yo muri aka Karere. U Rwanda ruzahagararirwa na APR WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ndetse na REG WBBC yabaye iya kabiri. Mu rwego rwo kwitegura neza iri rushanwa, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu yaguze Umunyamerika Anastasia Hayes…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Uwasabye ubufasha icyamamare Diamond dore icyo yamugeneye
Mu gitaramo cyatangiwemo ibihembo bya Trace Awards biherutse kubera i Kigali, umwe mu bakobwa bari bitabiriye yaje yitwaje umupira wanditseho amagambo asaba ubufasha umuhanzi Diamond Platinumz, ntiyabubona icyakora atahana amadarubindi ye. Mu gitaramo cyabaye ku wa 21 Ukwakira 2023, ubwo Diamond yajyaga ku rubyiniro hagaragaye umufana wari witwaje umupira wanditseho amagambo yo gusaba inkunga uyu muhanzi. Uwo mufana w’umukobwa yari ahagaze mu myanya y’imbere hafi y’urubyiniro. Yari yaje yitwaje umupira wo kwambara w’umweru wanditseho amagambo mu ibara ry’umukara. Ayo magambo yari mu Cyongereza, yagiraga ati “Diamond ndagukunda, ndashaka kuba nkawe.…
SOMA INKURURuhango: Umuco kimwe mu bitera iyangirika ry’ibidukikije
Nyumay’uko mu karere ka Ruhango gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, hagaragaye ikibazo cy’uko abaturage baho bagikoresha cyane ibicanwa byiganjemo ibikomoka ku biti ari nabyo bifite uruhare rukomeye mu iyangirika ry’ibidukikije, umuyobozi wungiririje w’aka karere yahishuye ko umuco ari wo zingiro ry’iki kibazo. Umuyobozi w’ akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusiribana Jean Marie Vianey yatangaje ko aka karere kari mu dutuwe cyane aho kuri kirometero kare hatuye abaturage barenga 538, yemeza ko ubu bucucike iyo buhuye n’ umuco ndetse n’imyumvire bituma abantu bangiza ibidukikije bitwaje gushaka ibicanwa bikomoka ku biti…
SOMA INKURUBarack Obama yitandukanyije na Israel ku bikorwa byayo muri Gaza
Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yavuze ko bimwe mu bikorwa bya Israel mu ntambara ihanganyemo n’Umutwe wa Hamas, birimo nko gukata imiyoboro y’amazi no kubuza ibiryo kugera muri Gaza, bishobora gutera ibindi bibazo ku buryo byatuma imyitwarire ya Palestine ihinduka mu gihe kiri imbere. Obama yavuze ko ibikorwa ibyo aribyo byose by’Ingabo za Israel byirengagiza uburenganzira bwa muntu, bishobora guteza ibindi bibazo. Ati “Umwanzuro wa Guverinoma ya Israel wo kwima ibiryo, amazi n’amashanyarazi abaturage bo muri Gaza, bishobora kuzambya ibintu bigashyira ubuzima mu kaga,…
SOMA INKURUYanze umushahara agenerwa nka perezida
Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, Generali Brice Oligui Nguema, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023, yatangaje ko atazigera afata umushahara agenerwa nka perezida muri iki gihe cyose cy’inzibacyho. Nguema yavuze ko amafaranga yari kuzahebwa azajya mu bikorwa byo gufasha abaturage. Mu gihe we azakomeza gufata umushahara yarasanzwe afata nk’ukuriye Umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu. Itaganzo ryasohotse nijoro ku wa gatatu rigasomwa n’umuvugizi w’ubu butegetsi, rivuga ko Jenerali Nguema yafashe uyu mwanzuro kubera ko “azi ibibazo byihutirwa igihugu kirimo mu mibereho n’ibyo abaturage benshi ba Gabon bifuza”. Colonel…
SOMA INKURUYahojeje abana be abizeza kubatembereza u Rwanda
Mu butumwa bw’amashusho umuhanzi Diamond Platnumz yashyize ku rubuga rwa Instagram , yagaragaye abana be banze kumurekura bashaka kugumana na we mu nzu imwe, abasaba gutunganya ibyangombwa byabo by’inzira ngo bazajyane i Kigali. Ibi byabaye ubwo uyu muhanzi yabanje kunyura muri Afurika y’Epfo asuhuza abana be yabyaranye na Zari Hassan. Aya mashusho yafashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 17 Ukwakira 2023. Diamond utegerejwe mu Rwanda mu mu birori bya Trace Awards & Festival, yabwiye abana be ko bitashoboka ko bagumana muri ako kanya kuko batabona uko bitegura urugendo…
SOMA INKURUAmafoto yagaragaje isura nshya y’imyitozo y’ingabo za FARDC
Abazungu bivugwa ko ari Ababiligi n’ubwo nta kibyerekana, bagaragaye mu mashusho yashyizwe kuri X n’umwe mu banyamakuru bo muri DRC bari gutoza ingabo z’iki gihugu. Aya mashusho atangajwe nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isabye amahanga guhagurukira ikibazo cy’abacanshuro DRC yahaye akazi ngo baze bakorane n’abarwanyi bihurije mucyo bise Wazalendo, iri rikaba ari ihuriro rikorana bya hafi n’ingabo za DRC. Abo bazungu bari gutoreza ingabo za DRC ahitwa Lwama, abo basirikare bari gutozwa bakaba ari abo mu batayo ya 31. U Rwanda ruvuga ko abacanshuro b’Abazungu bagera 2000 bamaze igihe runaka…
SOMA INKURUIbintu bikomeje kudogera aho abasaga 500 biciwe mu bitaro mu mujyi wa Gaza
Intambara hagati ya Israel na Hamas ikomeje kwamaganwa n’ibihugu ndetse n’imiryango itandukanye, ariko igitero cyamishije ibisasu kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ukwakira 2023 ku bitaro bya Al Ahli mu mujyi wa Gaza, bigahitana abasaga 500 ndetse bigasiga n’inkomere zitari nke cyamaganwe ku bwinshi. Hamas yashinje Israel kugaba ibyo bitero, ariko muvugizi w’igisirikare cya Israel Daniel Hagari, yavuze ko ingabo zabo nta bikorwa bya gisirikare zari zirimo mu masaha igisasu cyarasiwe ku bitaro ndetse ko n’ubwoko bw’icyo gisasu batabugira. Ibi bitangazwa na Israel bikaba byamaganiwe kure na Hamas yatangaje ko…
SOMA INKURUBishimira inyungu bakesha kubungabunga Parike y’Ibirunga
U Rwanda rwashyizeho politiki n’ingamba zigamije kubungabunga no kurwanya igabanuka ry’urusobe rw’ibinyabuzima aho mu ntego z’icyerekezo 2050, biteganyijwe ko u Rwanda ruzaba mu bihugu bifite iterambere ritabangamiye ibidukikije kandi ryihanganira imihindagurikire y’ibihe. Ni muri urwo rwego abatuye mu mirenge ya Nyange na Kinigi, mu karere ka Musanze bibumbiye mu mashyirahamwe anyuranye, muri bo harimo n’abahoze ari ba rushimusi, kuri ubu bakaba barata inyungu zo gusigasira ibigize Parike y’Ibirunga. Abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga bavuga ko kuva aho barekeye kwangiza ibiyigize, bakamenya ibyiza byo kuyibungabunga, kuri ubu bahurijwe hamwe mu mashyirahamwe akora…
SOMA INKURUYakorewe ihohoterwa bimuviramo ingaruka zikomeye
Hirya no hino mu Rwanda haracyagaragara abagore bahohoterwa ku buryo bukomeye nyamara inzego zinyuranye za leta zihora zikangurira abaturarwanda by’umwihariko abashakanye kwirinda ibikorwa byose biganisha ku ihohoterwa, ariko ntibyabujije Uwimana Jaqueline gukubitwa n’umugabo we ndetse binamuviramo kubura umwana we. Uwimana utuye mu kagali ka Rutonde, mu murenge wa Shyorongi, akarere ka Rulindo, yatangaje ko yagiye akorerwa ihohoterwa cyane, akaba yaremeje ko umugabo yamukubise atwite inda y’ imfura yabo yari ifite amezi abiri ikavamo. Ati “Namaze mu bitaro icyumweru n’igice nyuma yo gukubitwa n’umugabo ku buryo bukomeye ndetse inda ikavamo, kandi…
SOMA INKURU