Ni ibyago bibaye ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa, kuko ku itariki 30 abayobozi b’ahitwa i Meknès bari batangaje itabwa muri yombi ry’abagabo babiri bakekwaho kuba barakoze kandi bagacuruza inzoga y’inkorano ihumanye bigateza urupfu rw’abandi bantu barindwi. Intandaro y’ibyo byago nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’aho muri Maroc cya H24, yaturutse ku nzoga ikorwa ari uruvange rwa ‘alcool classique’ n’ibyitwa ‘méthanol’ ndetse na ‘alcool chimique’ bakura muri gaz isanzwe cyangwa se mu makara, ibyo bikaba bigira ingaruka zikomeye ku buzima. Abagurisha izo nzoga z’inkorano zateje ibibazo, ngo bazigurisha ku…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Rwandan MPs ask DR Congo to disarm FDLR, address historical grievances
The presence in eastern DR Congo of the FDLR, a UN-sanctioned group linked to the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda, unresolved historical grievances and blaming Rwanda for the M23 rebellion have led to diplomatic rift between the two countries, according to the Rwandan Parliament. This was said on Wednesday, June 5, as an ad hoc house committee set up to investigate the role of colonial legacy in conflicts in the Great Lakes Region and its impact on DR Congo-Rwanda tensions presented its findings to a Plenary Session. According…
SOMA INKURUBurera-Cyanika: Ababyeyi bavutsa abana amahirwe yo gukingirwa begerejwe serivise
Icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi cyatangirijwe mu murenge wa Nemba, cyakomereje mu mirenge inyuranye harimo n’uwa Cyanika, mu karere ka Burera, aho kuri iyi nshuro habayeho igikorwa cyo gukemura ikibazo cy’abana bacikanywe na gahunda yo gukingirwa kubera impamvu zinyuranye z’ababyeyi. Mu gihe kingana n’icyumweru Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima cyashyizeho cyahiriwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, mu murenge wa Cyanika uvugwamo kugaragaramo ababyeyi batubahiza ahunda yo gukingiza abana, hashyizweho site z’ikingira muri buri kagali ndetse n’iziri ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Nyuma yo kwima umwana amahirwe yo gukingirwa, arakebura bagenzi be Umwe…
SOMA INKURUIcyo urubyiruko rusabwa mu gihe cy’amatora na nyuma yayo
Urubyiruko rwasabwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora “NEC” kuzitabira amatora ku gihe, kugira ngo amasaha yo gutora asozwe nta bantu bakiri ku mirongo, bityo byorohereze ababarura amajwi gutangira akazi kabo. Urubyiruko kandi rusabwa kuzitwara neza nyuma y’amatora, kuko mu myaka yashize mu mateka y’igihugu urubyiruko rwakoreshejwe mu bikorwa bibi bishobora guteza umutekano muke mu baturage. Ku kijyanye n’imbogamizi urubyiruko ruhura nazo, zo kuba hari abantu batisanga muri sisiteme, cyangwa indangamuntu itagaragara muri iryo koranabunga, NEC isobavuga ko abafashe indangamuntu ku nshuro ya kabiri bamaze guhuzwa n’aho bazatorera, naho abanyeshuri bazaba bakiri…
SOMA INKURUBurera: Nubwo igwingira ku bana ryagabanutse, ubuyobozi butangaza ko intandaro yaryo yahashinze imizi
Burera ni kamwe mu turere 5 twagaragayemo umubare uri hejuru w’abana bahuye n’ikibazo cy’igwingira nyuma y’ubushakashatsi bushingiye ku mibereho myiza y’abaturage “DHC” bwakozwe muri 2020, bwagaragaje ko ingwingira riri ku kigereranyo cya 41,6%, ariko nyuma ya gahunda zinyuranye zo kurirwanya, igwingira rikaba rigeze ku kigereranyo cya 30,4%. Nubwo umubare wagabanutse ubuyobozi butangaza imbogamizi aka karere kihariye mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana. Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 3 Kamena 2024, ubwo hizihizwaga ku rwego rw’igihugu gahunda ngarukamwaka y’icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, insanganyamatsiko ikaba igira iti:…
SOMA INKURUMu mateka ya Mexique umugore yakoze agashya
Madamu Claudia Sheinbaum w’imyaka 61 y’amavuko wo mu ishyaka Morena party yarushije amajwi bagenzi be bose bari bahanganye kuva amajwi yatangira kubarwa, kugeza ubwo yatangazwaga ko ari we watsinze amatora yo kuba Perezida wa Mexico ku majwi 57,8%. Abagore Claudia Sheinbaum na Xóchitl Gálvez bari bahanganye batsinze umugabo umwe rukumbi wari muri aya matora ari we Jorge Álvarez Máynez. Madamu Xochitl Galvez wabaye uwa kabiri yagize amajwi 29.1%. Uretse kuba uyu mugore ariwe wa mbere ugiye kuyobora Mexico,ni nawe muntu wa mbere ufite igisekuru cy’Abayahudi uyoboye iki gihugu. Madamu Sheinbaum…
SOMA INKURUM23 yatanze gasopo ku ngaho za MONUSCO
Radio Okapi itangaza ko impande zombi guhera kuwa gatandatu kugeza ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 2 Kamena M23 yari ihanganye bikomeye na FARDC ishaka kwigarurira Kanyamahoro ariko FARDC ibifashijwemo na brigade itabara aho rukomeye ya MONUSCO M23 ntibyayishobokera. Ibi byatumye umutwe wa M23 uha gasopo Monusco kubera gufasha ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC , mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa m23 Lawrence Kanyuka bavuze ko Monusco nikomeza guha ubufasha iri huriro bizabahatira gufata ibindi byemezo. Hashize igihe kinini ingabo za FARDC ndetse na MONUSCO bikorana bwihishwa mu…
SOMA INKURUUrutonde rw’inyamaswa zanga urunuka abantu n’uko wakwirwanaho uhuye nazo
Hirya no hino ku isi uhasanga inyamaswa bivugwa ko zikaze cyane ndetse akenshi zitabasha kwihanganira kubona umuntu azica mu maso akaba yazicika zitamwivuganye, ariko nubwo bimeze gutyo usanga zimwe muri zo pariki zirimo isurwa n’abatari bake bagamije kwimara amatsiko bareba izo nyamaswa zitinyitse ku isi. 1.Ingona Ingona niyo nyamaswa ya mbere y’inkazi itihanganira kubona umuntu akaba yayicika itamwishe Ingona ni yo nyamaswa iza ku mwanya wa mbere mu zikaze cyane. Iyi nyamaswa iba mu mazi nubwo rimwe na rimwe iza ku nkombe kota izuba ndetse ikaba iboneka no mu Rwanda;…
SOMA INKURUIntimba ikomeye y’uwandujwe virusi itera SIDA, anakebura abashakanye
Yashakiye ndetse anakomoka mu murenge wa Kiramuruzi, uherereye mu karere ka Gatsibo, mu ntara y’Iburasirazuba, atangaza ko yandujwe virusi itera SIDA n’uwo bashakanye, akaba yarahishuye icyabiteye ndetse akanemeza ko hari umubare utari muto w’abagore bahuje ikibazo. Uwababyeyi (Izina twamuhaye), atangaza ko yari amaranye n’umugabo we imyaka irenga10, ko ariko yajyaga yumva amakuru ko umugabo we ajya mu ndaya ariko ntabyiteho kuko yabonaga babanye neza. Atangaza ko yaje kubyemera nyuma yo kurwaza umugabo akaremba bajya kwa muganga bagasanga ari ibyuririzi bya virusi itera SIDA, kuko yaramaze igihe nta biraka afite, bimuviramo…
SOMA INKURUPapa Francis yasabye imbabazi abatinganyi
Itangazo rya Vatican ryavuze ko Papa Francis atashakaga kubabaza umuntu uwo ari we wese ndetse ko asabye imbabazi abantu bakomerekejwe n’ikoreshwa ry’ijambo yavuze ryafashwe nk’imvugo isebanya cyane ku bagabo b’abatinganyi. Mu nama y’abasenyeri bo mu Butaliyani, amakuru avuga ko Papa yavuze ko abagabo b’abatinganyi badakwiye kwemererwa kwigira ubupadiri, yongeraho ko hasanzwe hari umwuka wa frociaggine, ijambo ry’Igitaliyani rifite igisobanuro cy’igitutsi nyandagazi. Iyo nama yabereye mu muhezo, ariko yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru. Iryo tangazo risubiramo amagambo y’umukuru w’urwego rw’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika, Matteo Bruni, agira ati: “Papa Francis azi inkuru zo mu binyamakuru zasohotse…
SOMA INKURU