Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois yatangaje ko Akarere ayoboye 45% by’aho abaturage batuye ari habi, ni ukuvuga ko hashobora kwibasirwa n’ibiza isaha ku yindi, abantu bagera ku 1769 bo muri aka Karere bakaba bagituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. Ibi bikaba byaranemejwe n’abatuye mu Mirenge inyuranye y’aka Karere, ubwo umuringanews yabasuraga tugasanga hari ababuze ababo kubera ibiza, abo amazu yabo yasenyutse ndetse n’abo amazi yatwariye imyaka ikagenda. Umwe muri abo baturage ni uwo mu Kagali ka Rubazo, Umurenge wa Rwankuba Dominiko Twagirayezu, watangaje ko ibiza byatwaye ubuzima bw’abavandimwe be…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Uwahoze ari umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo Rtd. CSP Hubert Gashagaza yasanzwe yitabye Imana
Rtd CSP Gashagaza Hubert wahoze ari Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yishwe, umurambo we wabonetse mu Karere ka Kicukiro ahazwi nk’i Ndera, Rtd CSP Gashagaza Hubert wari uherutse gusezererwa muri Polisi y’Igihugu, yasanzwe yitabye Imana muri iri joro ryakeye, aho Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB”, Mbabazi Modeste yatangaje ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko nyakwigendera yishwe n’abagizi ba nabi. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB”, Mbabazi Modeste yagize ati “Amakuru ni ko umuntu wamubonye bwa mbere ari umumotari wamubonye hafi saa kumi n’imwe z’igitondo. Yabonye imodoka yamenetse…
SOMA INKURUIfuhe ryatumye yiyicira umugore
Tariki 16 Nzeli uyu mwaka wa 2018, nibwo ahagana saa moya z’ umugoroba uyu mudamu nyakwigendera wari ufite imyaka 35 yavuye ku isoko ageze mu rugo asanga umugabo afite uburakari budasanzwe avuga ko yatinze. Uyu mugabo w’ imyaka 68 ngo yahise atangira kumutema n’ umuhoro, nyakwigendera yiruka amuhunga, umugabo amwirukaho agenda amutema inzira yose kugeza aguye hasi arakomeza aramutema kugeza amwishe nk’ uko ubuyobozi bwabitangarijwe n’ abanyerondo. Ibi bikaba byabereye mu Mudugudu wa Rudakabukirwa, Akagali ka Munini , mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’…
SOMA INKURUEjo nibwo bazarahirira inshingano nshya nyuma yo kwitorerwa n’abaturage
Abadepite bashya bazarahizwa ejo ku wa Gatatu tariki 19 Nzeri 2018, aho biteganyijwe ko bazatangira imirimo yabo ku wa 5 Ukwakira, aba badepite bakaba bari baherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho hinjiyemo amaraso mashya. Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe yifatanyije nawo, bazaba bafite ubwiganze mu Nteko kuko batsindiye imyanya 40, Ishyaka PSD ryatsindiye imyanya itanu naho PL ibona ine, naho amashyaka yinjiye mu Nteko Ishinga Mategeko bwa mbere ni PS Imberakuri yabonye imyanya ibiri naho Democratic Green Party ibona ibiri, indi myanya 24 igenerwa abagore, ibiri igenerwa…
SOMA INKURUAkomeje umushinga we wa Album nshya nyuma yo gutandukana n’itsinda yakoreyemo amateka
Safi Madiba ni umwe mu bahanzi muri iyi minsi bari gukora cyane, uyu ugaragaza umuvuduko wo ku rwego rwo hejuru mu muziki mu minsi ishize yatangaje ko ari gukora kuri Album ye nshya yise “BACK TO LIFE ” iyi ateganya kumurika mu mpera z’umwaka utaha bigenze neza, kuri ubu ageze ku ndirimbo ya karindwi muri makumyabiri zizaba zigize iyi Album. Nyuma y’igihe uyu muhanzi ari gukora kuri iyi Album ye nshya arinayo ya mbere azaba yikoranye nk’umuhanzi ku giti cye kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo ye ya karindwi ariyo…
SOMA INKURUUmwuzure ukomeje guca ibintu muri Nigeria
Ubuyobozi bw’igihugu cya Nigeria bwatangaje ko cyugarijwe n’ibiza, kugira ngo muri leta 12 umwuzure wageze, hoherezwe abasirikare n’ubundi bufasha dore ko abantu barenga 100 bishwe n’umwuzure watewe n’imvura imaze ibyumweru bibiri igwa mu bice bitandukanye by’igihugu. Iyi mvura imaze ibyumweru bibiri igwa ikaba yatumye imigezi ibiri iherereye mu burengerazuba bw’igihugu yuzura ikarenga inkombe, hanyuma igasendera mu mijyi itandukanye. Mu mpera z’iki cyumweru, ikigo gishinzwe amazi cyatangaje ko imigezi ya Benue na Niger ishaka kugera aho mu 2012 yageze ikica abasaga 350 ikangiza n’ibindi bikorwa remezo. Mu mujyi wa Lagos utuwe…
SOMA INKURUNyuma yo kurasira abantu mu kabari, urubanza rwe rwongeye gusubikwa
Umusirikare Pte Ngendahimana Bosco ashinjwa ko ku wa 10 Kanama 2018, yarashe abaturage mu Kagari ka Byahi mu Umurenge wa Rubavu, mu kabari ka Mugwaneza Christine, bikaba byari byakomotse ku gutongana n’abo bari kumwe, ajya mu kigo cyabo hafi y’umupaka wa RDC, akagarukana imbunda arabarasa, urubanza rwe rukaba rwasubitswe ku nshuro ya kabiri bitewe nuko leta y’u Rwanda ititabye no ku busabe bw’uregwa. Kuri uyu wa Mbere nibwo urubanza rwasubukuwe kuko ruheruka gusubikwa muri Kanama, rukaba rubera ahabereye icyaha ruyobowe n’urukiko rwa Gisirikare. Pte Ngendahimana yasabye ko urubanza rwasubikwa…
SOMA INKURUAbari impunzi z’abanyarwanda bakomeje gutahuka
Umuyobozi Ushinzwe ibibazo by’impunzi muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), Rwahama Jean Claude, yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rukomeje kwakira Abanyarwanda benshi bari impunzi, hashyirwa mu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho rya sitati y’ubuhunzi yarangiranye n’iya 31 Ukuboza 2017. Yagize ati “Kugeza ubu hamaze kuza abasaga 2400, abenshi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko hari n’abandi bagenda baza bava nka za CongoBrazzaville”. Rwahama yakomeje avuga ko ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo, u Rwanda rwakoze ibyo rugomba gukora, kandi rukomeje kwakira abatahuka. Avuga ko kugeza ubu u Rwanda rutazi…
SOMA INKURUAbafite ubumuga mu itorero ryitezweho byinshi
Ejo hashize ku cyumweru tariki 16 Nzeli 2018, hatangijwe ku mugaragaro itorero ry’abafite ubumuga 612 baturutse mu gihugu hose bagiye gutozwa mu gihe cy’icyumweru kimwe, Ryatangirijwe muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yatangaje ko ryitezweho umusaruro mwiza kuko ari iriba ry’ubwenge. Iri torero ry’abafite ubumuga ribaye ku nshuro ya kabiri, irya mbere ryabaye mu mwaka wa 2010 bakaba bari bahawe izina “Indashyikirwa”. Bamporiki yagize ati “Itorero ni iriba ry’ubwenge, mukwiye gukomeza kuba indashyikirwa kuko ibintu mukora mu buzima bwanyu bwa buri munsi ku…
SOMA INKURUByarangiye Rayon Sports inganyirije iwayo
Rayon Sports yatangiye iri hejuru cyane maze ubwo yari isatiriye mu masegonda 100 abanza y’umukino, umupira wahinduwe na Djabel, Muhire Kevin ashyiraho umutwe ujya ku ruhande, byari nyuma y’akazi keza ku mupira wabanje kuzamukanwa na Caleb, mbere y’uko Nyandwi Saddam awuha Manishimwe Djabel. Hashize iminota 20 bakina, Rayon Sports yongeye gusatira bikomeye ibura igitego ku mupira Muhire Kevin yahaye Djabel ateye mu izamu Oladuntoye awushyira muri koruneri, mbere y’uko Muhire Kevin ahusha igitego ku ishoti yateye ari mu rubuga rw’amahina umupira uramutenguha ujya hejuru y’izamu. Iminota itanu ibanza y’igice cya…
SOMA INKURU