Kuba SIDA ari icyorezo gihangayikishije isi, u Rwanda rukaba rutarasigaye, hakaba harabanje kubaho kurangarana abarwayi bayo ndetse no kubashyira mu kato, nubwo byagiye bicika ndetse Minisiteri y’Ubuzima igashyiraho gahunda zinyuranye zo gukumira ubwandu bushya bwa SIDA ndetse hakajyaho gahunda yo gutanga imiti igabanya ubukana bwa SIDA ku bamaze kuyirwara, ni muri urwo rwego abanyamakuru batarebereye ngo batererane abaturarwanda ku rugamaba rwo kurwanya SIDA, bashinga Urugaga rw’Abanyamakuru Barwanya Sida no kwita ku buzima (ABASIRWA), mu rwego rwo gukangurira abaturarwanda kwirinda Sida. Ibi ABASIRWA ikaba yaragiye ibigeraho mu buryo bunyuranye, aho bagiye…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Umugore wahaye umwana we Kiyoda yakatiwe
Urukiiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Nyirabizimana Immaculee ushinjwa kuroga umwana we akoresheje kiyoda, imyaka 25 y’igifungo, nyuma yo kwemeza ko rufite raporo ya muganga yemeza ko umwana yarozwe hakoreshejwe Kiyoda. Isomwa ry’uru rubanza ryabaye mu ruhame mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi. Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Nyirabizimana Immaculee igihano cya burundu, ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwavuze ko igihano ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gifite ishingiro, ariko butakigenderaho kuko Nyirabizimana akemera akanagisabira imbabazi. Ikindi ni uko ari ubwa mbere akoze icyaha kandi akaba yarabyaye ari…
SOMA INKURUIsiragizwa ry’abiga ubuvuzi intandaro ya service mbi mu buvuzi –Depite Manirarora
Ubwo Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugène Mutimura yitabaga umutwe w’abadepite, Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, ngo atange ibisobanuro ku bibazo yabajijwe muri raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2017/18 ya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside.Depite Manirarora Annoncée yagarutse ku bijyanye n’ireme ry’uburezi muri za Kaminuza, avuga ko uburyo bikorwa bishora kuribangamira. Yagize ati “Ndatanga urugero muri Kaminuza y’u Rwanda kuko hari amashami amwe yavuye i Butare azanwa i Kigali, abandi bajyanwa i Butare bavuye hano muri Kigali, ariko reka nibande ku bigaga ubuganga aho uyu munsi biga ahahoze hitwa…
SOMA INKURUPerezida Kagame yitabiriye inama muri Afurika y’Epfo
Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2019, Perezida Kagame yitabiriye inama ya “YPO EDGE” imara iminsi ibiri igamije guha amahirwe, ubufasha ndetse no gutera ishyaka abayobozi bato ryo kongera kuvumbura ibishya ku giti cyabo ndetse no mu byo bakoramo, iyi nama ikaba irikubera i Cape Town muri Afurika y’Epfo,. Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yakunze kwakira amatsinda y’abagize Young Presidents’ Organization YPO, i Kigali ndetse akitabira ibikorwa by’uyu muryango aho biba byateguwe hirya no hino ku Isi. Mu mwaka wa 2003, Young Presidents’ Organization (YPO) yahaye igihembo Perezida Kagame, cyitwa…
SOMA INKURUNdayisenga Vice Moyer wa Nyarugenge yaraye afashwe
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye itangazamakuru ko Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Ndayisenga Jean Marie Vianney yaraye atawe muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ku Kimihurura. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste yashimangiye ko yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha akurikiranyweho kwigwizaho umutungo ati “Aracyekwaho ibyaha bijyanye no kwigwizaho umutungo. Yaraye afashwe ku mugoroba”. Ndayisenga Jean Marie Vianney yabaye umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza kuva mu mwaka wa 2014, akaba abaye umuyobozi wa mbere wo muri nyobozi y’Akarere uhuye n’ikibazo kibangamira…
SOMA INKURUIgituntu gikomeje gutera inkeke by’umwihariko muri Afurika
Mu nama iteraniye i Kigali ihuje abashinzwe kurwanya igituntu mu bihugu kigiraho ingaruka muri Afurika harimo u Rwanda, RDC, Ethiopia, Ghana, Nigeria, Kenya, Malawi, Zimbabwe, Mozambique, Tanzania, Afurika y’Epfo, Uganda, Zambia na Zimbabwe, Umuyobozi ushinzwe kukirwanya muri Global Fund, Eliud Wandwalo, yavuze ko imibare y’abatakivuza iteye inkeke, iyi nama ikaba igamije gufasha ibi bihugu gushyira imbaraga mu kugera ku bakirwaye badafata imiti. Wandwalo ati “Dufite imbogamizi y’uko tutabasha kugera kuri buri wese ufite igituntu ngo ahabwe ubuvuzi. Ku rwego rw’Isi, buri mwaka hafi miliyoni enye bakirwaye ntitubabona. Tubona gusa hafi…
SOMA INKURUYahamagajwe n’urukiko ashinjwa ubwambuzi
Urupapuro rw’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rusaba umuhanzi Ngabo Medard Jobert (Meddy) kwitaba uru rukiko, rugaragaraho ko agomba kwitaba ku wa 14 Werurwe 2019 saa mbili n’igice za mu gitondo, kuko kapani yamuhaye amafaranga y’igitaramo yari yamutumiyemo mu Bubiligi umwaka ushize undi ntajyeyo. Meddy yarezwe ko yari yahawe amafaranga ya avanse angana n’$ 10 000 ni ukuvuga amafaranga asaga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, ntiyubahirize amasezerano, ndetse nayo akanga kuyasubiza. Meddy akaba yararezwe na kapani yitwa Kagi Rwanda Ltd, ikaba umushinja umwenda w’amadolali yatangajwe hejuru nyuma yo kutubahiriza amasezerano bagiranye.…
SOMA INKURUAbagabo umunani bashinjwa kuranguza urumogi bacakiwe
Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Werurwe 2019, mu Mujyi wa Kigali nibwo Polisi yerekanye abagabo umunani bakurikiranyweho icyaha cyo kuranguza no kugemura urumogi mu bice bitandukanye by’igihugu, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi iherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro. Muri aba bagabo hari uwafatiwe mu Karere ka Bugesera afite igipfunyika kirimo ibiro bine by’urumogi n’undi wo mu Karere ka Gakenke wafatanywe agapfunyika k’ibiro 10 akazanye mu Mujyi wa Kigali. Icyishaka Cyprien wo mu Karere ka Gakenke wafatanywe ibiro 10, yemeza ko yafashwe amaze gucuruza urumogi ku nshuro ya…
SOMA INKURUUko Tour du Rwanda 2019 yasojwe
Kuva tariki ya 24 Gashyantare kugera kuri iki Cyumweru tariki 3 Werurwe 2019, intara zose z’u Rwanda zagezweho n’iri siganwa ryahuje abakinnyi 78 bavuye mu makipe 16, kuri uyu munsi akaba aribwo ryashojwe ryegukanwa n’umukinnyi uvuka muri Erythrée Merhawi Kudus Ghebremedhin akoresheje igihe kingana 24:12’37’’ . Mu gace ka munani gafite km 61.7, katangiriye i Kanombe mu Murenge wa Nyarugunga, kagasorezwa kuri Tapis Rouge i Nyamirambo, abasiganwa babanje kuzenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo umuhanda w’amabuye w’aho bita kwa Mutwe, aha uwitwa Rodrigo Contreras Pinzón niwe wasize abandi. Uyu…
SOMA INKURUU Rwanda rufatwa nk’ intangarugero mu kwishakamo ibisubizo
Mu nama yari imaze iminsi ibiri ibera mu Rwanda, abagize Sosiyete Sivile zo mu Bihugu bitandukanye bya afurika zikora mu rwego rw’ubuzima mu bihugu nk’u Rwanda, Kenya, Zimbabwe na Afurika y’Epfo, bagaragaje ko u Rwanda rukataje mu kwishakamo ibisubizo, akaba ari muri urwo rwego rwateye imbere mu buzima. U Rwanda ni igihugu gifatwa nk’ikitegererezo mu kwishakamo ibisubizo no guteza imbere urwego rw’ubuzima, ibi bikaba byashimangiwe na Linda Mafu, Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi bw’imitwe ya politike n’imiryango itari iya Leta muri Global Fund. Ati “U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu bijyanye no…
SOMA INKURU