Minisiteri y’Ubuzima yinjiye mu kibazo cy’abakozi 14 bakora mu rwego rw’ubuzima mu Karere ka Ruhango bayigaragarije ko bareganyijwe n’ubuyobozi bakimurwa ku mpamvu zidasobamutse, n’icy’imikorere mibi ivugwa mu Bitaro by’Intara bya Ruhango n’Ibitaro by’Akarere bya Gitwe. Ku wa 19 Gicurasi 2021 ni bwo abakozi 14 bo mu rwego rw’ubuzima bimuwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango (barindwi muri bo bimuriwe mu Bitaro by’Akarere bya Gitwe bavanwe mu Bitaro by’Intara bya Ruhango, abandi batanu bimuwe mu bitaro by’Intara bya Ruhango bavanwe mu Bitaro by’Akarere bya Gitwe) ariko nyuma yaho bamwe muri bo bandikira Minisiteri…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Zambia: Ibintu bikomeje guhindura isura, Perezida yashyizeho amabwiriza mashya
Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Kanama 2021, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yemeje ko igisirikare kizafatanya na Polisi gusubiza ibintu mu buryo, hirindwa imvururu zibanziriza amatora. Muri iki gihugu hashize iminsi hari imvururu mu murwa mukuru Lusaka no mu bice by’Amajyaruguru no mu Majyepfo y’igihugu, aho abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi Patriotic Front (PF) n’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, United Party for National Development (UPND) bamaze iminsi bashyamirana ndetse rimwe na rimwe bakarwana bakoresheje imihoro, amashoka n’ibindi. Perezida Edgar Lungu kuri ubu ufite imyaka 64, yagiye ku butegetsi mu…
SOMA INKURURwanda: Icyo RBC itangaza ku gukingira abagore batwite n’abonsa covid-19
Kuva ibikorwa byo gutanga inkingo byatangira mu Rwanda abagore batwite n’abonsa ntabwo bari mu bahabwaga inkingo bitewe n’uko Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda cyavugaga ko nta bushakashatsi burakorwa ngo bugaragaze ko nta kibazo bishobora guteza ku mubyeyi cyangwa ku mwana. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yahamagariye abagore batwite n’abonsa kwikingiza Covid-19 kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko nta kibazo bagira mu gihe baruhawe. Abagore batwite n’abonsa na bo bagiye bagaragaza impungenge bafite zo kuba badahabwa urukingo rwa Covid-19 kandi bari mu bazahazwa cyane n’iki cyorezo. Umuyobozi Mukuru…
SOMA INKURURwanda: Ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko cyafashe indi ntera
Abasenateri bavuze ko ubushomeri mu rubyiruko bukomeje kuzamuka ndetse umubare munini w’imishinga yarwo ihomba rugikubita, bakaba basanga hakwiye gufatwa ingamba zikomeye. Bimwe mu byo bashingiyeho birimo ibikubiye muri raporo ya komisiyo ya sena y’imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu, yavuye mu isesengura ku bikorwa bya guverinoma muri gahunda yo guhanga imirimo. Senateri Umuhire Adrie uhagarariye Komisiyo y’Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, ku wa Kabiri w’iki cyumweru, yagarutse ku bipimo by’ubushomeri bigaragaza ko bwiyongereye mu rubyiruko aho bwari ku kigero cya 22.4% ugereranyije na 17.9% by’ubushomeri muri rusange ku rwego…
SOMA INKURUUbugufi bwe budasanzwe ntibwamubujije kuba icyamamare ku isi
Umuhanzi w’icyamamare muri Hip hop muri Guinée Konakry witwa Moussa Sandiana Kaba wamamaye nka Grand P ari kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye muri Afurika nyuma y’inkuru iri gucicikana ivuga ko yatandukanye n’umukunzi we. Grand P ufite ubugufi budasanzwe muri Weekend ishize nibwo byatangajwe ko yatandukanye na Eudoxie Yao wo muri Côte d’Ivoire, bari bamaze umwaka urenga bakundana. Eudoxie Yao usanzwe ari umunyamideli akaba n’umuririmbyi ni we wagaragaje ko yatandukanye n’umukunzi we kuri Facebook. Yaranditse ati “ Nshaka kubatangariza ko nta mukunzi mfite, kandi ntabwo ndi ku…
SOMA INKURUYiyemeje gukora ikinyuranyo cy’uwo yasimbuye wahakanaga Covid-19 muri Tanzaniya
Ibiro bya Perezida wa Tanzania, byatangaje ko Samia Suluhu uyobora iki gihugu ari mu bazaherwaho bahabwa inkingo za COVID-19, ubwo zizaba zitangiye gutangwa. Biteganyijwe ko Perezida Samia Suluhu azakingirwa ku wa 28 Nyakanga 2021. Tanzania igiye gutangira gukingira abaturage bayo nyuma y’uko ku wa 24 Nyakanga yakiriye inkingo za mbere yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri COVAX. Kwemera gukingirwa COVID-19 kwa Samia Suluhu ni indi ntambwe ateye mu kugaragaza ubushake afite mu kurwanya iki cyorezo cyane ko ku butegetsi bw’uwo yasimbuye, John Pombe Magufuli, Tanzania yagiye inengwa…
SOMA INKURUSénégal: Covid-19 yakajije ubukana
Minisiteri y’Ubuzima muri Sénégal yatangaje ko ibitaro byo mu Murwa Mukuru, Dakar ubushobozi bwabyo bwo kwakira abarwayi ba Covid-19 bwarenze kubera ubwiyongere bw’abandura. Ubwandu bwa Covid-19 muri icyo gihugu bumaze iminsi bwiyongera aho nibura ku munsi ubu handura abantu 1700. Abayobozi mu nzego z’ubuzima batangaje ko nibura 99 % by’ibitanda byari bigenewe abarwayi ba Covid-19 mu bitaro byo mu murwa mukuru byashize. Laboratwari nazo ubushobozi bwazo bwo gupima abarwayi bashya buri kugenda bugabanyuka. BBC yatangaje ko bishobora kuza kuba ngombwa ko Perezida Macky Sall afata izindi ngamba zikomeye mu guhangana n’ubwiyongere…
SOMA INKURUUmushinga wakomwe mu nkokora na Covid-19 ugiye gusubukurwa
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo iratangaza ko umushinga wa Gari ya Moshi u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu bya Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ugiye gusubukurwa ndetse ukihutishwa kurushaho nyuma yaho ukomewe mu nkokora n’ibibazo birimo n’icyorezo cya COVID-19. Ni umushinga wo kubaka inzira ya gari ya moshi yambukiranya umuhora wo hagati (Central Corridor), igomba guhuza Dar Es Salam na Kigali ndetse igakomeza muri DRC inyuze i Rubavu. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete, avuga ko uyu mushinga ugiye gukomeza nyuma y’uko undi wo mu muhora wa ruguru (Northern Corridor) wagombaga…
SOMA INKURUPerezida Kagame yavuze ku bijyanye n’ibiribwa muri Afurika
Ubutumwa bukubiye mu ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ubufatanye Bugamije Iterambere rya Afurika (NEPAD), yagejeje ku bayobozi bitabiriye inama ibanziriza Ihuriro ry’Umuryango w’Abibumbye riziga ku bijyanye n’ibiribwa hibandwa ku bimaze kugerwaho mu cyerekezo 2030. Ati ” Kuri Afurika, umugambi ni uwo guhagarika gukomeza kwishingikiriza bikabije ku biribwa biva mu mahanga, kurandura imirire mibi no guhanga amamiliyoni y’imirimo mu bukungu bushingiye ku ruhererekane rw’ibiribwa. Nitubikora dutyo tuzaba dushyizeho iringaniza rizima hagati y’abantu n’umubumbe”. Iyo nama yakiriwe na Roma mu Butaliyani guhera ku wa Mbere…
SOMA INKURUIcyo Minisitiri Gatabazi atangaza ku bayobozi bahohotera abaturage
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko Leta itazigera na rimwe yemera ko abaturage bavutswa uburenganzira bwabo, ananenga abayobozi babakubita ko bafite ubudahangarwa budakwiye kuvogerwa. Minisitiri Gatabazi yavuze ko ababazwa n’umuyobozi uhohotera umuturage mu gihe afite ibyo amugomba kandi biri mu nshingano ze. Yabitangarije mu Kiganiro “Zinduka” cya Radio 10 cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Nyakanga 2021. Yagize ati “Leta y’u Rwanda iha umuturage agaciro. Umuturage ni umunyagitinyiro no mu Itegeko Nshinga biranditse rero afite kuhabwa, guhabwa agaciro no kwigishwa. Iyo twigisha abaturage tuba dushaka…
SOMA INKURU