Huye: Abanyeshuri 27 bari mu bitaro

Abanyeshuri 27 biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye barwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, nyuma yo kurya amafunguro bikekwa ko yanduye muri restaurant basanzwe bariramo. Ayo mafunguro yanduye bikekwako bayariye ku Cyumweru saa Sita muri Restaurant Umucyo basanzwe bariramo iherereye hanze ya Kaminuza. UR Huye ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko ku wa 19 Nzeri 2021 hari abanyeshuri bayo bagera kuri 27 bagize ikibazo biba ngombwa ko bamwe bajyanwa mu bitaro bya Kabutare n’ibya CHUB, abandi baherwa ubufasha bw’ibanze mu ivuriro ryayo. Yatangaje ko kugeza ubu abakiri…

SOMA INKURU

Sobanukirwa kurushaho “ijoro ry’ibarura”

Mu Rwanda hamaze iminsi havugwa ijoro ry’ibarura, aho usanga abaturage bo hirya no hino iyo bahuye baba bibaza icyo ari cyo ijoro ry’ibarura. ni muri urwo rwego hifashishijwe inyandiko z’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda “NISR”, kugira ngo iri joro rirusheho gusobanuka ndetse n’impamvu yaryo. Ijoro ry’ibarura ni ijoro ribanziriza igikorwa nyamukuru cy’ibarura. Muri iri barura mbonera, ijoro ry’ibarura ni ijoro ryabaye ku wa 15 rishyira uwa 16 Nzeli 2021. Ni ukuvuga ko amakuru yose abazwa muri iyi minsi 15 y’ibarura afatiye kuri ririya joro. Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko iyaba…

SOMA INKURU

Gasabo: Nyuma yo kwanga gutanga ruswa y’igitsina abayeho mu buzima bubi

Kuva Covid-19 igeze mu Rwanda muri Werurwe 2020, ibigo byikorera byagiye bigabanya abakozi ndetse hakaba n’ibifunga amarembo bituma umubare w’abashomeri wiyongera,  ibi bikaba byarahaye ingufu ruswa y’igitsina nk’uko uwo byabayeho abitangaza. Iyi  ruswa y’igitsina mu bigo byikorera, yaherekejwe no kuvanwa mu kazi mu banze kuyitanga, bamwe mubo byabayeho batangaza ko nta cyizere cy’ejo hazaza bagifite bitewe n’ubushomeri bashyizwemo mu buryo bw’akarengane nk’uko babitangaza. Nyuma yo kwanga gusambanywa “kwimana ruswa y’igitsina” ubuzima ntibumworoheye Uwahawe izina rya Murekatete, utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kinyinya, akagali ka Kagugu, wakoraga mu kabari…

SOMA INKURU

Bangui: Abapolisi b’abanyarwanda basuwe n’umuyobozi w’ihuriro ry’Ingabo na Polisi

Ejo hashize tariki ya 16 Nzeri 2021, Brig. Gen Ely M’Bareck Elkair, Umuyobozi w’ihuriro ry’Ingabo na Polisi bakorera mu mujyi wa Bangui ho muri Centrafrique bashinzwe kubungabunga umutekano muri uwo mujyi hamwe n’intumwa ayoboye basuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 bakorera muri Bangui. Brig. Gen Ely M’Bareck Elkair yishimiye isuku yabonye mu kigo n’uko abapolisi babayeho, anishimira ibikorwa by’abapolisi b’u Rwanda bya buri munsi, bakaba   .n’umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda baba i Bangui, (CSP) Claude Bizimana. Mu ijambo yagejeje ku bamwakiriye, yashimye ikinyabupfura n’umusanzu w’abapolisi b’u Rwanda mu kubungabunga amahoro…

SOMA INKURU

Abahiritse ku butegetsi Alpha Condé bakomeje gufatirwa ibihano

Kuwa gatatu tariki 15 Nzeli 2021, Umuryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika ‘ECOWAS’ wafatiye ibihano abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé wayoboraga Guinea, unabategeka gutegura amatora bitarenze amezi atandatu kandi ntihazagire n’umwe muri bo wiyamamariza umwanya uwo ari wo wose. ECOWAS  yateraniye i Accra muri Ghana, yafatiye ibihano bikakaye abahiritse ubutegetsi muri Guinea. Mu bihano byafatiwe abo basirikare bayobowe na Col. Mamady Doumbouya, harimo kubabuza gukorera ingendo mu bihugu bigize ECOWAS no gufatira imitungo yabo. Ibyo bihano byitezweho gushyira igitutu kuri abo basirikare kugira ngo bongere bashyireho ubutegetsi…

SOMA INKURU

Kigali: Bamwe mu bafite amikoro make batuye mu manegeka ntibatereranywe

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bwatangiye kubaka inzu zubakishije ibikoresho bidahenze kandi birambye, mu rwego gutuza neza abafite amikoro make mu Mirenge ya Gitega na Kimisagara bari basanzwe batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Iyi gahunda yo kuvugurura imiturire y’akajagali igirwamo uruhare n’umuturage ndetse na Leta, aho abaturage batanga ibibanza byabo byari byubatseho inzu zishaje zikavanwaho noneho ubwo butaka Leta ikabwubakaho izindi nzu zijyanye n’Imiturire myiza kandi zikomeye. Ni uburyo butuma abaturage bafite amikoro make bubakirwa inzu zikomeye kandi zirambye, bitabaye ngombwa ko bimurwa mu gace bari…

SOMA INKURU

Urupfu rwa Adnan Abu Walid ni intsinzi mu kurwanya iterabwoba -Perezida Macron

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko umuyobozi w’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu ukorera muri Sahara, Adnan Abu Walid Al-Sahrawi, yishwe n’igisirikare cy’icyo gihugu, akaba abona ari intsinzi ikomeye. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Macron yavuze ko urupfu rwa Adnan Abu Walid Al-Sahrawi, ari intsinzi ikomeye mu kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Sahara. Ingabo z’Abafaransa zishyigikiwe n’ubutasi bwa Amerika, zimaze imyaka zihiga uduce twose tubarizwamo imitwe y’abajihadiste ngo ziturimbure. Ikinyamakuru cy’Abongereza, BBC, kivuga ko imitwe y’inyeshyamba z’abayisilamu imaze gukwirakwira mu turere twinshi two muri Afurika, harimo Mali, Niger, Tchad…

SOMA INKURU

Tanzania: Icyoba ni cyose mu bayobozi

Kuya 14 Nzeri 2021, nyuma yo kurahiza abaminisitiri bashya bane n’umunyamategeko umwe, Perezida Samia Suluhu yatangaje ko ashyize akitso ku mpinduka yifuza gukora muri Guverinoma, ibi bikaba byakuruye icyoba mu bayobozi. Kugira ngo yerekane ko impinduka zikomeje, ubwo Perezida Suluhu yari agiye gusoza imbwirwaruhame yari yateguye, yifurije Abaminisitiri bari bamaze kurahira kuzagira akazi keza, asoza agira ati “Nanjye ngiye gukomeza gukora akazi ko kuvugurura”. Perezida Samia yagize ati “Aha ngeze, ni nk’aho nshyizeho akitso, sinigeze nshyiraho akabago, izi mpinduka zizakomeza”. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Mwananchi, Perezida Samia ajya gusoza uwo muhango…

SOMA INKURU

Perezida Vladmir Putin yishyize mu kato

Nyuma y’aho Perezida Vladmir Putin yemeje ko mu ntangiro z’iki Cyumweru hamenyekanye ko covid-19 yibasiye bikomeye abakozi bo mu biro bye, ubu nawe yishyize mu kato. Yagize ati “Ubwandu bwa Coronavirus bwagaragaye mu bakorera hafi yanjye. Si umwe cyangwa babiri ahubwo ni abantu benshi.” Kugeza ubu u Burusiya buza ku mwanya wa gatanu mu bihugu byugarijwe na COVID-19 kurusha ibindi ku isi. Iki gihugu kikaba kimaze kugira abanduye iki cyorezo cya covid-19 barenga miliyoni 7,2 muri bo abarenga ibihumbi 195 cyarabahitanye.   NIYONZIMA  Theogene

SOMA INKURU

Kenya yiyemeje kwikorera inkingo za covid-19

Kenya yatangaje ko iri guteganya gutangiza uruganda rukora inkingo za Covid-19 bitarenze umwaka wa 2022. Ntabwo haratangazwa ikigo cyangwa sosiyete izafatanya n’icyo gihugu gukora inkingo. Minisitiri w’Ubuzima, Mutahi Kagwe, yavuze ko bazatangira mu gihembwe cya mbere cya 2022, bahereye ku byoroheje nko gushyira inkingo mu ducupa twabugenewe ariko bikazagera mu 2024 uruganda rukora inkingo guhera hasi. Guverinoma ya Kenya yatangaje ko ishaka kongera site zikingirirwaho ziri hirya no hino mu gihugu, zikava kuri 800 zikagera ku 3000. Ibyo bivuze ko hakenewe inkingo nyinshi. Kugeza ubu muri Kenya abaturage bamaze guhabwa…

SOMA INKURU