By NIKUZE NKUSI Diane The Pan African Climate Justice Alliance has today launched the seventh African Climate Change and Environmental Reporting (ACCER) Awards whose theme is to drive and shape the African narratives that ultimately influence the 27 th Conference of Parties to the UN Framework Convention on Climate Change set to be held in Egypt in November 2022. First launched in 2013, the ACCER Awards has continued to gain interests among a growing number of participating journalists but also organisations that have continued to sign up for partnering…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
U Rwanda rugiye gutangira kwakira abimukira, byitezweho byinshi ku buzima bwabo
Kuri uyu Kane tariki ya 14 Mata 2022, nibwo Leta y’U Rwanda yemeranyije n’uyu Bwongereza kwakira impunzi n’abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho bazafashwa kongera kubaho neza, ababishaka basubire mu bihugu baturukamo. Aya masezerano hagati y’impande zombi arasinyirwa muri Kigali Convention Centre, aho ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Minisitiri ushinzwe umutekano mu Bwongereza, Priti Patel. Aya masezerano areba abimukira n’impunzi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’ibyo hanze ya Afurika nibagera mu gihugu bazabaho nk’abandi banyarwanda. Ntibazashyirirwaho ikigo cyihariye bazabamo…
SOMA INKURUUmuyobozi wa OMS yanenze ivangura mu gufasha abari mu kaga
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Tedros Adhanom Ghebreyesus, yanenze ubusumbane n’ivangura bikomeje kugaragara mu gutabara abaturage bari mu kaga, aho abirabura badafatwa kimwe n’abazungu cyangwa ubundi bwoko. Yavuze ko Isi yashyize umutima cyane ku ntambara ya Ukraine nyamara hari ahandi abaturage bari mu kaga ariko ntawe ubitayeho. Asanga ibikorwa by’ubutabazi bidahabwa umwanya iyo abari mu kaga atari abazungu. Tedros yibajije niba Isi yita kimwe ku buzima bw’abirabura n’ubw’abazungu, agendeye ku kuba abari mu kaga k’intambara yo muri Tigray, Yemen, Afghanistan na Syria, batarigeze bitabwaho nk’uko muri Ukraine…
SOMA INKURUIkimenyetso cy’urwango rwateguwe mu myaka 35 ruganisha kuri Jenoside yakorewe abatutsi
Amategeko 10 y’Abahutu ya Gitera Habyarimana Joseph, wari umuyobozi w’Ishyaka APROSOMA “Association pour la Promotion Social de la Masse” ni ikimenyetso simusiga cy’urwango rwabibwe mu myaka 35 rutegura gukora Jenoside yakorewe abatutsi. Aya mategeko ya Gitera yerekana ko guhindura Abatutsi abantu babi byatangiye kera, ubwo batangiraga kwicwa mu 1959, bakangwa urunuka abandi bagacibwa mu gihugu bakagirwa impunzi mu bihugu bituranye n’u Rwanda n’ahandi. Amategeko 10 y’Abahutu, umuzi w’urwango Amategeko 10 y’Abahutu ni imwe mu nzira nyinshi zakoreshejwe habibwa urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi rwabibwe, rurakura, rugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe…
SOMA INKURUTariki 11 Mata itariki yishweho abatutsi batabarika hirya no hino mu gihugu
Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 11 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hakomeye hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. Ingabo z’Ababirigi zataye impunzi z’Abatutsi muri ETO Kicukiro, bicirwa i Nyanza ya Kicukiro Mu kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Kigali, (ETO) ryari ishuri ry’abapadiri b’abasaleziyani. Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha. Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi. Byabaye kuva Abatutsi bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11/04/1994 bajyanwa…
SOMA INKURUUko amatora yifashe mu Bufaransa, uhabwa amahirwe ni nde?
Emmanuel Macron wari usanzwe ari ku ntebe ya Perezida mu Bufaransa ni we wegukanye icyiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu n’amajwi 27.6%, akazahangana na Le Pen mu cyiciro cya kabiri. Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 10 Mata 2022, nibwo mu Bufaransa bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu bashaka uzabayobora mu myaka itanu iri imbere. Mu bakandida bari ku isonga bazahatana mu cyiciro cya kabiri ni Emmanuel Macron wiyamamariza manda ye ya kabiri na Mme Marine Le Pen, nyuma y’uko 97% by’amajwi bimaze kubarwa Emmanuel Macron yegukanye amajwi 27.6% akurikiwe…
SOMA INKURURusizi: Barasaba ubutabera ku barundi babiciye ababo
Mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rusizi byatangirijwe i Nyarushishi tariki 07 Mata 2022, abarokotse barasaba ubutabera ku barundi bakoze jenoside bakabicira ababo . Abarokokeye i Nyarushishi ubu ni mu murenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi bavuga ko mu myaka 28 ishize bibuka ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishimira ko hari ibyo bamaze kugeraho ariko bakaba basaba gukurikirana abarundi bari impunzi mu mwaka wa 1993 bazanywe i Nyarushishi bakagira uruhare muri Jenoside aho bafatanyije n’Interahamwe kwica Abatutsi benshi.Abarokotse…
SOMA INKURUIcyafashije Mukagasana warokotse Jenoside yakorewe abatutsi kugarura icyizere cy’ubuzima
Mukagasana Maria warokotse wenyine mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nyuma yo kubura umugabo we n’abana babiri bari bafite biciwe aho bari bahungiye mu gikari cya kiriziya ya Cyanika muri Nyamagabe, kongera gutekereza gushaka akabyara byongereye ibyiringiro n’icyizere cyo kubaho. Ku kiriziya ya Cyanika mu gikari cyaho, Mukagasana avuga ko ariho yahungiye n’umuryango we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko kuhahungira tariki 21 Mata 1994 wari umunsi warushijeho kuba mubi, ubwo abaGendarme babashukaga ko babarinze babasezeraga, maze abasirikare babagabaho ibitero, babaminjamo urusenda bafatanyije n’interahamwe. Ibi…
SOMA INKURUInka y’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yatemwe, ni iki kibyihishe inyuma?
Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022 mu masaha ya mu gitondo nibwo hamenyekanye ko abantu bataramenyekana batemye inka ya Ruzindana Paul wakorotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi. Bivugwa ko Ruzindaza yasanze inka ye bamaze kuyitema ahagana saa moya n’igice za mu gitondo nyuma y’uko yari ahumuje gukama. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, Rafiki Umwizerwa, yatangaje ko hataramenyekana abatemye iriya nka ko ariko iperereza ryatangiye. Ati “Abayitemye ntabwo turabamenya ariko turimo gukomeza gushakisha amakuru kugira ngo hamenyekane ababikoze.” Uyu muyobozi yemeje ko…
SOMA INKURUUruhare rw’amadini muri Jenoside yakorewe abatutsi ni uruhe? Ese nyuma ya 94 abyifashemo ate?
Kuva mu myaka yo hambere, abanyamadini bagirirwaga icyizere! Bafatwaga nk’abayobora abantu mu nzira ikwiye kandi ubagannye aba yizeye gukira. Iyi myumvire yahinyujwe n’umwaka wa 1994 ubwo benshi mu bihayimana bifatanyaga na Leta yariho mu mugambi wo kurimbura Abatutsi binyuze muri Jenoside yari imaze igihe itegurwa. Uruhare rwabo ruboneka mu gushyigikira ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside, kubiba ivangura ndetse no kwica cyangwa gutanga Abatutsi mu maboko y’ababahigaga. Abihayimana bijanditse muri Jenoside ni benshi, barimo ababikira, abapadiri n’abapasiteri kugera no ku bakirisitu bashishikariye kwica bagenzi babo. Muri Nyakanga 2019, Perezida…
SOMA INKURU