Abahanga mu buzima bahakanye ubwoko bushya bwa covid-19 “Deltacron”


Nyuma y’aho isi ikangaranye nyuma y’itangazwa ry’ubwoko bushya bwa covid-19 bwiswe “Deltacron”, kuwa 11 Mutarama 2022 bivugwa ko abashakashatsi bo mu kirwa cya Chypre bavumbuye ubu bwoko bushya bwa Coronavirus ifite utunyangingo turimo utwa Delta na Omicron, abahanga mu bya virusi  bayihakanye ndetse bashimangira ko nta gihamya cyerekana ko ku Isi hari ubu bwoko bushya bwa covid-19.

Zimwe mu nzobere mu bijyanye n’ubuzima zatangaje ko Deltacron ishobora kuba ari iyo gutera abantu ubwoba kuruta uko yaba ari Coronavirus yihinduranyije, mu gihe abandi bavuga ko hashobora kuba harabayeho ikosa muri laboratoire bakavanga ibipimo bya Omicron na Delta.

Umuhanga mu bya virusi, Christine Rouzioux, yabwiye France 24 ko umuntu atahita yemeza ko Deltacron ihari kuko hakenewe ubundi bushakashatsi bwimbitse kuri byo.

Ati “Birashoboka ko virusi ebyiri zishobora kwihuza zigakora virusi imwe, gusa haracyari kare ko umuntu yemeza ko Deltacron ihari. Tugomba kubanza kugenzura ukwihuza kw’izi virusi ubundi tukanareba mu bipimo by’abantu benshi batandukanye tukabona kwemeza ko ihari.”

Amakuru ya Deltacron siyo yambere akemanzwe kuko hari andi menshi yagiye avugwa kuri Covid-19 akavuguruzwa n’abahanga mu by’ubuzima ndetse Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, riherutse kubeshyuza ayavugaga ko habonetse virusi ya ’Flurona’.

Umuyobozi w’Ikigo mpuzamahanga cy’abaganga b’abahanga mu bya virusi, Global Virus Network, Dr.Christian Bréchot, yavuze ko we ntacyo yashingiraho ahakana ibyavuye mu bushakashatsi bwo muri Chypre ariko atanabwemeza.

Ati “Birashoboka cyane ko kwihuza kwa virusi zihinduranyije kwabaho, bisanzwe bibaho muri za virusi yewe by’umwihariko no muri virusi za Corona. Kuko iyo hari virusi ebyiri zihinduranyije ziri gukwirakwira cyane, ibyago by’uko zakwihuza biba byiyongera. Ndetse si ubwa mbere byaba bibayeho.”

Uyu muganga yavuze ko nubwo ibi bisanzwe bibaho umuntu atakwemeza ko virusi ya Deltacron iriho hashingiwe ku bushakashatsi bwakorewe mu gihugu kimwe.

 

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.