Bahigiye kuzaba ibihangange nyuma yo kwigishwa n’abanya Korea


 

Abana b’Abanyarwanda barakubita agatoki ku kandi ndetse bahigiye guhora ku isonga nyuma y’ukwezi bari bamaze bigishwa gukina Taekwondo n’abarimu baturutse muri Korea y’epfo, igicumbi cy’uwo mukino nyarugamba u Rwanda rwatangiye kwesamo imihigo mu ruhando rw’amahanga.

Hari hashize ukwezi abana bitoreza mu makipe atandukanye mu Rwanda basangizwa ubumenyi n’ubuhanga kuri Taekwondo bahabwaga n’abarimu bane baturutse muri Korea y’epfo, boherejwe n’Umuryango mpuzamahanga uharanira iterambere rya Taekwondo (Taekwondo Peace Corps/TPC) ku nkunga y’Ishyirahamwe ry’uwo mukino ku Isi (World Taekwondo).

Intumwa za TPC zishimiye urwego abana b’u Rwanda bariho muri Taekwondo

Nyuma yo gusoza ubutumwa bw’abo barimu, abana bagiriwe ubuntu bwo gusangizwa ubwo bumenyi bavuga ko bahawe umusingi watuma barushaho gukomeza gutera imbere, bityo u Rwanda rugakomeza kwesa imihigo muri Taekwondo.

Iriza Queen Leslie afite imyaka 11, akaba yitoreza muri Special Line Up Taekwondo Club, akaba avuga ko ibyo bigishijwe n’abo barium bishobora kuba umusingi mwiza ndetse bikanaba impamba izatuma bakura ari ibihangange.

Ati “Bimwe mu byo batwigishije twari dusanzwe tunabyigishwa n’abarimu dusanganywe, ariko bo bagashyiraho akarusho kuko bo babikina nk’umuco gakondo wabo. Natwe rero tuzakomeza kubyubakiraho maze tuzaheshe ishema igihugu cyacu mu marushanwa mpuzamahanga.”

Rukundo Mouhamoud wo muri Kigali Justice Taekwondo Club we avuga ko imyitozo bahawe ari ingirakamaro, agashimira ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (RTF) budahwema kubashakira uburyo barushaho gutera imbere.

Kigali Justice Taekwondo Club isanzwe itozwa na Zura Mushambokazi wahoze ari nomero ya mbere mu bakobwa mu Rwanda

Ati “Batwigishije byinshi bizatuma tuba abakinnyi beza tubifashijwemo n’abatoza dusanganywe ndetse n’ubuyobozi bwa Federasiyo, nanabushimira kuko butuzirikana bukadushakira abarimu nk’aba baturutse muri Korea bakaza kudusangiza urwego rwabo muri uyu mukino.”

Umwe muri abo barimu b’Abanya Korea ni Jeong Ji Hun w’imyaka 20, umaze nibura imyaka 18 akina Taekwondo, uyu akavuga ko yatunguwe no kubona urwego ABanyarwanda bagezeho muri uyu mukino n’ubwo ibikorwa remezo nk’ibibuga bikiri imbogamizi kuri bamwe.

Jeong Ji Hun yagize ati “Abana b’Abanyarwanda bakunda Taekwondo kandi bafite inyota yo kuyimenya, ni ibyo kwishimira cyane. Bamwe usanga bakinira ahantu hatameze neza ariko ugasanga bari ku rwego rushimishije mu mikinire, ntagushidikanya ko u Rwanda ruzajya rubona imidali ya zahabu mu marushanwa ku rwego rw’Isi.”

Abo barimu bane bari bamaze ukwezi bigisha Taekwondo mu bana b’Abanyarwanda barimo abakobwa babiri LEE KA Ram na Jo Hyun Ju  ndetse n’abahungu babiri JEONG JI HUN na Cha Yun Jae, bakaba barashoboye kwigisha uwo mu kino mu makipe yo mu bice bitandukanye by’u Rwanda, cyane cyane ayiganjemo abana bakiri bato.

Intumwa za TPC mu Rwanda

Uretse kwigisha abana, abo barimu banahuguye bamwe mu batoza b’ayo makipe, babungura ubumenyi bw’ibanze bukwiye guhabwa abana mu byiciro bitandukanye by’imyaka kugirango bakure nk’abagomba kuba ibihangange muri Taekwondo.

Ni ku nshuro ya 4 TPC yohereza abarimu bo kwigisha abana b’u Rwanda umukino wa Taekwondo, ndetse mu bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’uwo mukino mu Rwanda, ab’intyoza bagiye kujya banahabwa buruse zo kujya kuminuza amashuri yabo muri Korea y’epfo.

 

HAGENGIMANA Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.