Rubavu: Abana bane bari babuze bababonye barishwe, abakekwaho iki cyaha batawe muri yombi


Abagabo babiri bo mu Karere ka Rubavu, bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’abana bane bari bamaze imyaka itatu baraburiwe irengero, imirambo yabo ikaba iherutse kuboneka mu buvumo.

Nyuma y’aho aba bana babuze ababyeyi babo bari baragerageje gushakisha ahantu hose ariko ntibagira amahirwe yo kubabona.

Abaketswe ko baba baragize uruhare mu iburya ry’aba bana baje gufatwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ariko Urukiko rubarekura nyuma y’amezi umunani kubera kubura ibimenyetso.

Muri iki cyumweru ni bwo imirambo y’abo bana yabonetse RIB yongera guta muri yombi ba bagabo kuko na mbere ari bo bari bakrtswe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yemeza ko abagabo bafunzwe aribo bari barafashwe mbere muri 2018 bakaza kurekurwa kubera kubura ibimenyetso bihagije.

Ati “Ni byo koko ku wa 2 Ugishyingo 2021, RIB yafunze abitwa Kavaruganda François na Nzabanita Jonas bacyekwaho kuba barishe abana bane tariki ya 15 Nzeri 2018 kuko ari bwo baburiwe irengero. Abo bagabo baje gushinjwa n’abaturage ko aribo babonywe bwa nyuma bari hamwe n’abo bana nyuma baje kurekurwa n’urukiko kubera kubura ibimenyetso bihagije.”

‘’Abafashwe bafungiye kuri Station za RIB za Kanama na Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa ubutabera.

Akomeza avuga ko nyuma yaho imibiri yabo bana ibonekeye izajyanwa gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo niba koko ari ba bana babuze.

Ku itariki ya 31 Ukwakira 2021 nibwo mu buvumo buherereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi, Akagari ka Butaka, Umudugudu wa Kabingo habonetse imirambo ya Tuyubahe Didier, Ahishakiye Hertier Ndinayo, Manirarera Abraham na Mfitumukiza bakaba bari baraburiye umunsi umwe ku wa 15 Nzeri 2018.

Abakekwa baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.