Icyo OMS isaba ibihugu bishaka gutanga doze ya gatatu y’urukingo rwa covid-19


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryasabye ibihugu biteganya gutanga dose ya gatatu y’urukingo rwa Covid-19 mu kongerera abaruhawe ubudahangarwa, kuba bibihagaritse kugeza mu 2022.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, kuri uyu wa Gatatu yavuze ko byaba bibabaje sosiyete n’inganda zikora inkingo zemereye ibihugu bimwe na bimwe gutanga dose ya gatatu, kandi hari ibindi byasabye iya mbere cyangwa iya kabiri bitarayibona.

Yagize ati “Sinshobora guceceka mu gihe sosiyete n’ibihugu bifite ijambo ku itangwa n’ikorwa ry’inkingo bitekereza ko ibihugu bikennye bigomba gutegereza ibisigazwa. Abakora mu nzego z’ubuvuzi, abageze mu za bukuru n’abandi bafite ibyago kurusha abandi mu bihugu bikennye bafite uburenganzira bwo kurindwa nkuko ahandi bimeze.”

Ibihugu bikize birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Denmark, Israel, u Budage, u Bufaransa, Espagne n’ibindi byatangiye gutekereza ku gutanga urukingo rwa gatatu ku bantu bafite ibyago byo kuzahazwa na Covid-19 barimo abageze mu za bukuru.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.