Nyuma y’imyaka 9 inyagiwe ibitego 4-0, igeze ku mukino wa nyuma wa “EURO 2020”


Nyuma y’imyaka icyenda Espagne inyagiye u Butaliyani ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma wa EURO 2012, birangiye ikipe y’igihugu y’u Butaliyani igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi “EURO 2020”, itsinze iya Espagne penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 30 y’inyongera.

Ibyishimo byari byose ku ikipe y’ubutaliyani 

Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 6 Nyakanga 2021, uyu mukino wa ½ ukaba wabereye kuri Stade Wembley. 

Espagne yari hejuru no mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, yabonye uburyo bw’umupira wahinduwe na Olmo ariko Giovanni Di Lorenzo awutanga Ferran Torres awushyira muri koruneri.

Umupira wazamukanywe na Ciro Immobile akananizwa na ba myugariro ba Espagne, ni wo wavuyemo igitego cyinjijwe na Federico Chiesa ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina ku munota wa 60.

Habura iminota 11 ngo umukino urangire, Alvaro Morata winjiye asimbura, yakinanye neza na Dani Olmo wamusubije umupira, yinjiye mu rubuga rw’amahina aba yinjije igitego.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi akomeje kunganya igitego 1-1, hongerwaho indi 30. Espagne ni yo yabonye uburyo bukomeye ku mupira w’umuterekano watewe na Dani Olmo, ukurwamo na Donnarumma wigaragaje muri iri rushanwa.

Kunganya mu minota 120 yose, byatumye haterwa penaliti, u Butaliyani bugera ku mukino wa nyuma butsinze 4-2.

Undi mukino wa ½ cya EURO 2020 uteganyijwe uyu munsi kuwa tariki 7 Nyakanga saa tatu z’ijoro aho uzahuza u Bwongereza na Danemark.

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.