Uwabuze uwe igihe ataramushyingura aba afite ikibazo ajyendana-Min Busingye


Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2020, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri igera ku 140 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe i Nyamirambo- Kivugiza iheruka kuboneka mu rugo rw’uwitwa Simbizi François ahitwa, Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnson wari waje muri uyu muhango yatangaje ko  hakiri ibigomba gukorwa kugira ngo ubutabera bwuzure, kuko igihe cyose uwabuze uwe atari yamushyingura hari ikibazo agendana na cyo.

Ati “Tugomba gukomeza gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa; bikaba umuhigo wa buri wese ufite cyangwa wagira ayo makuru. Aho bigaragara ko abantu bicecekeye ntibatange amakuru bakabibazwa.”

Minisitiri Busingye yashimangiye ko Abanyarwanda bagomba gushyira hamwe, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, bagafasha inzego z’umutekano mu kumenyekanisha abagifite ibitekerezo bisubiza u Rwanda ahabi.

Yakomeje agira ati “Ndasaba abafite amakuru kuyatanga ku neza kuko ni inshingano zabo ntabwo ari ikintu tugomba kubingingira gukora. Abahisha amakuru, abubatse hejuru y’ibyobo birimo imibiri, babizi, na bo bari mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yashimiye byimazeyo abagize uruhare muri gikorwa cyo gushaka imibiri yatahuwe i Nyamirambo, kuyitunganya no gutunganya aho inshyingurwa mu cyubahiro.

Imibiri  y’izo nzirakarengane  yabonetse mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge yatahuwe mu kwezi kwa Kanama 2020, ikaba yaragejejwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro ku ya 14 Ukwakira.

Mu rugo rwatahuwemo ibyobo bajugunywemo hari hatuyemo umugore wa Simbizi waguye muri gereza, ariko hari hashize imyaka 26 yose amakuru yaragizwe ibanga. Abari batuye muri urwo rugo batawe muri yombi ndetse bemera ko bari bazi ko hari imibiri y’abishwe muri Jenoside iri mu byobo.

Yatahuwe  mu byobo biherereye mu Kagari ka Kivugiza hafi y’isangano ry’umuhanda ahazwi nko ku Ryanyuma i Nyamirambo mu rugo rwa Simbizi François bivugwa ko ari na we wahashyize bariyeri mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Mpamo, Akagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, bavuga ko Simbizi yari Interahamwe ikomeye kuko yari afite bariyeri haruguru y’iwe, ku muhanda ujya kuri ‘Mont Kigali.’

Iyi bariyeri ngo ni yo yatangiraga Abatutsi bahungaga baturuka mu byahoze ari Segiteri za Nyarugenge ariko cyane cyane mu Kivugiza.

Iyo mibiri yagejejwe mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro tariki ya 14 Ukwakira

Bivugwa ko mu gihe cya Jenoside mu 1994, Abatutsi benshi bo muri kariya gace bahitagamo guca za Kivugiza kubera ko ari ho batekerezaga ko hari agahenge ugereranyije na Nyabugogo kuko ho hari bariyeri nyinshi kandi zicunzwe n’Interahamwe.

Inzego z’ubugenzacyaha zahise zita muri yombi abantu batandatu bakekwaho kwanga gutanga amakuru yerekeranye n’iyo mibiri yajugunywe muri ibyo byobo. Mu bafashwe harimo umugore wa Simbizi, abana babo, ndetse n’uwigeze kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze muri aka gace.

Mu myaka 26 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, kuba iyi mibiri itarigeze igaragazwa muri icyo gihe cyose, hari amakuru avuga ko ba nyiri urwo rugo bagendaga batanga ruswa kugira ngo bitamenyekana.

Biravugwa kandi ko uwabaye Umuyobozi mu nzego z’ibanze wafashwe yari azi neza ayo makuru ariko ntayatangaze kuko bahoraga bamuha amafaranga ngo aceceke, ariko ngo byarangiye abiganirije  umuntu, na we ahita atanga amakuru, bimenyekana bityo.

Ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment