Urujijo k’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi muri RDC rwavuyeho


Kuri uyu wa 8 Kanama 2018 ni wo munsi wa nyuma Komisiyo y’Amatora muri RDC yari yashyizeho yo kwakira ibyangombwa by’abashaka kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018, kuri uwo munsi ari nawo wa nyuma wo gutanga kandidatire mu matora ya Perezida wa Repubulika w’iki gihugu, habonetse umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi Emmanuel Ramazani Shadary, bivana igihu ku rujijo rumaze iminsi hibazwa niba Joseph Kabila azongera kwiyamamaza.

Emmanuel Ramazani Shadary

Emmanuel Ramazani Shadary w’imyaka 57 ni Umunyamabanga Uhoraho w’ishyaka riri ku butegetsi (PPRD), kuva mu Ukuboza 2016 kugeza muri Gashyantare 2018 akaba yaragizwe Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano wa RDC.

Kugeza ubwo uyu mukandida atangazwa Kabila yari ataremeza niba ataziyamamaza, gusa akavuga ko azubahiriza itegeko nshinga. Umuvugizi wa Guverinoma Lambert Mende akaba n’umwe mu bagize ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi (FCC), kuri uyu wa Gatatu nibwo yatangaje ko Ramazani azahagararira iri huriro.

Perezida ucyuye igihe wa RDC Kabila Joseph

Tubibutse ko Joseph Kabila yafashe ubutegetsi mu mwaka wa 2001 nyuma y’urupfu rwa Se, Laurent-Desire Kabila wayoboraga icyo gihugu, akaba yaraje gutorwa binyuze mu matora ya demokarasi muri 2006, ari nayo matora ya mbere yari abaye muri RDC kuva yabona ubwigenge mu 1960.

 

NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.